Gen Kagame Umunyabwoba W’umwicanyi
Ubwoba bwawe bumaze guhindura uRwanda igihugu cy’ abagome bakoresha iterabwoba nitoteza bihindura abandi abahemu n’ ibigwari.
Bwana General urabona tuzakomeza kukuririmba ibigwi twirengagiza Umunyagitugu, ubwicanyi, ibinyoma n’ubwishongozi bwawe kugeza ryari?
Inzara iratwishe, ariko wowe nabawe ntabyo mwamenya kuko mwibera mumurengwe.
Ubutaka warabutunyaze maze wowe
uragenda uratunga uratunganirwa, ngayo amadege, amagorofa, amazu hirya no hino Ku isi, amafamu, ibimodoka …uRwanda warugize Akarima Kawe.
Umutekano ngo waduhaye Ni wowe wenyine uwufite, utwizeza ukuntu uzaturasa kumanywa yihangu Kuko twebw ari ugukora twibombaritse dutegereje akarengane .
Ese ujya wibuka ko uRwanda ari igihugu cyacu? Ko atari wowe ukiduhaho uburenganzira?
Ababyeyi bacu n’abababanjirije, basaza bacu, bashiki bacu bitangiye igihugu cyacu, bagiha amaraso Yabo barwanya ubucakara, ubukoloni, interahamwe, barwanya akarengane k’ abicanyi bawe ,bicwa urubozo, bafungirwa ubusa. Nta burenganzira uturusha kugihugu cyacu.
Twarakwihanganiye bihagije, twirengagije amahano yawe bihagije.
Turakurambiwe.
Turashimira Imana Kuko ubugome n’ubwicanyi bwawe bwatumye murubyiruko rwa RRM turenga kumbogamizi y’ amoko nudutsiko amateka yacu yari yaraturemyemwo tukazirikana ko turi abavandimwe bava amaraso amwe kandi kimwe.
Dusobanukiwe kandi ko ntawe usumba undi kuko ntamunyarwanda urusha undi uburenganzira kugihugu cye.
General Paul Kagame , turagirango
tukumenyeshe yuko urubyiruko twaguhagurukiye kandi yuko igihugu cyacu n’ubuyobozi bwacyo watwibye tuzabyisubiza uko byagenda kose.
RRM Rwanda,
Kigali brigade.
https://inyenyerinews.info/politiki/gen-kagame-umunyabwoba-wumwicanyi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/01/kagame-darkness.jpg?fit=960%2C640&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/01/kagame-darkness.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSUbwoba bwawe bumaze guhindura uRwanda igihugu cy' abagome bakoresha iterabwoba nitoteza bihindura abandi abahemu n' ibigwari.
Bwana General urabona tuzakomeza kukuririmba ibigwi twirengagiza Umunyagitugu, ubwicanyi, ibinyoma n'ubwishongozi bwawe kugeza ryari?
Inzara iratwishe, ariko wowe nabawe ntabyo mwamenya kuko mwibera mumurengwe.
Ubutaka warabutunyaze maze wowe
uragenda uratunga uratunganirwa, ngayo amadege, amagorofa, amazu hirya no...Placide KayitareNoble
Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS