Gen Ceaser Kayizari ngomutahe: Asimbuwe na Major Gen Kamanzi Mushyo
Mu gisirikare cy’u Rwanda habaye ivugurura ryakozwe na Perezida wa Repuburika akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo z’iguhugu,Paul Kagame, nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Ingabo, yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 17/07/2012
Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’igihugu rivuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka yabaye Major Gen. Frank Kamanzi Mushyo wari usanzwe uyobora ikigo cya gisirikare cya Gako, asimbuye Lt Gen Caesar Kayizari.
Lt Colonel Franco Rutagengwa we yagizwe umuyobozi mushya w’Ibiro bya gisirikare bishinzwe Ubutasi. Uyu Franco kandi akaba yaramaze igihe mwishami rishinzwe iperereza DMI, yakoranye na Major Karangwa mubihe byintambara mu Mutara wa Nyabweshongweizi aho inzirakarengane zaguye, nubwo bwose byatangajwe munama ko ngo Nyakubahwa President wa Republika Paul Kagame yarebaga abasirikare badafite ibyaha baba babarwaho ninkiko mpuzamahanga, kugirango babe aribo basimbura ba ruharwa nka Col Dan Munyuza. Byaragaragaye muri rapport ya Amnesty international y’umwaka wa 1998 – 1999 ko Franco Rutagengwa yagize uruhare mugushimuta abanyarwanda bomubwoko bwabahutu mubihe byintambara. Ubwo nukuvuga ko kugira  Lt Col Franco Rutagengwa umuyobozi wiperereza arinko guhungira ubwayi mukigunda. Colonel Fransis Mutiganda yagizwe umuyobozi mukuru w’ubutasi hanze y’igihugu.
Muri izi mpinduka hari n’abandi basirikare bazamuwe mu ntera, barimo Lt Colonel Didas Ndahiro na Lt. Colonel Jilles Rutaremara bahawe ipeti rya Colonel.
Iyinyandiko ikurikira nibaruwa igaragara kuri site ya minisiteri yingabo.
https://inyenyerinews.info/politiki/gen-ceaser-kayizari-ngomutahe-asimbuwe-na-major-gen-kamanzi-mushyo/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/07/Gen-Ceaser-Kayizari.jpg?fit=491%2C260&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/07/Gen-Ceaser-Kayizari.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSMu gisirikare cy’u Rwanda habaye ivugurura ryakozwe na Perezida wa Repuburika akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo z’iguhugu,Paul Kagame, nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Ingabo, yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 17/07/2012 Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’igihugu rivuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ariko mukore politiki mureke urwangano kuko siyo ntego ya politiki. Intego ya politiki ni uguteza imbere rubanda n’igihugu muri rusange. Uyu muvuga ko yishe abahutu mushingira kuki? Yigeze na rimwe ashinga bariyeri ibashakisha, yigeze ashyira imbwa ku musozi zibahiga, yigeze akoresha amaradiyo akangurira kwica abahutu, yigeze arema umutwe ushizwe kwica abahutu? Ishyaka yarimo ryigeze ritanga narimwe inyigisho zishingiye ku rwango? Nimumushinje abo yishe binyuze muri ubwo buryo najye nzafata iya mbere mu guharanira ko acibwa urubanza. Nonese ko icyi gihugu ko cyagize ibibazo bikomeye byateye ubuhunzi murashaka kumbwira ko urugamba rwa FPR inkontanyi rutari ngombwa? None se FPR yari kuza igasanga abantu kuri za bariyeri zikozwe n’imirambo y’abantu ikabanza kwigisha ivanjiri aho kurwana nabo? None se yari gufata inkoni igakubita abayirasa amasasu kandi bica abenegihugu. None se kurasana nabo ngo ihoshe ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi nicyo cyaha mubashinja? Mureke inzangano nkizo kwa Nkoronko mufate iya mbere mu gutanga ibitekerezo byubaka igihugu. Murwanire ubutegetsi binyuze muri demokarasi? Mwigishe rubanda ibishingiye ku kwiteza imbere biturutse muri bo. Ntabwo kwiyitirira ubwoko ari politiki. Ni Nipotisme politike iteza ibibazo nk’ibyo twabonye. Mwikongera ibibazo nimwongere ingufu zo guteza imbere igihugu. Muve mu mahanga muze mukore politiki mu gihugu nibabica tuzabirwanya tubavaneho, nibabafunga tuzaharanira ko ubutabera bukora neza. Abagabo bazima ubu turavuga Mandela, SUNG SUK, n’abandi kandi ntibyabasabye guhunga ngo babone umwanya wo gutukana kugirango babe ibyo bari byo ahubwo bagumye kucyo bemera baranakizira kuko cyari gifitiye rubanda akamaro ndetse n’igihugu. Ntimubihuze n’bya Victoire kuko yagaragaje ko arwanira igice kimwe yita abahutu, ubwo nawe ni uwo kuvurwa si uwo kurekera rubanda ngo aruyobye.
Ndumiwe sinarinzi ko hari abantu bagihumye amaso. None se ushatse kuvuga ko baticanye? Ese mu mutara kibungo,mu bugesera bakoze ki? Si ukwica abahutu. Abafungiwe mu za gereza,abahunze igihugu b’ abatutsi ntibakurusha kumenya igihugu. Ko ataco urakora ngo uharanire agateka kabo? Menya gusa ko iyo ubwami bwigabanijemo kabiri buba buri guhera!
Aha nawe ushyizemo amarangamutima urakabya. Nihehe muli discours za Victoire yigeze avuga ngo ararwanira abahutu? Ahubwo ugize guilt of conscience kuko yavuze ko buli wese yakagombye kuva ko afite uburenganzira bwo kunamira uwe. Yazize ko yemera ko abantu twese tugira feelings and emotions kubirebana no kubura abacu. Ntawe ufite uburenganzira bwo kwambura undi ubuzima kandi ubabaye wese yagombye gufatwa mu mugongo. Ese ubundi abanyarwanda turwanira iki? Ibitambo byarabaye dans toutes les composantes de notre societe. Byakagombye kutubera isomo, tukiyunga kuko ibyabaye, ntawabyungukiyemo. Aliko kumva ko niba kuvuga ibitagenda cyangwa ibikwiye gukosorwa bigomba gucisha umutwe ubivuze, turacyali kure. Naho kuvuga ngo victoire bamuvure, ubanza ubimusabira ahubwo ali we ukwiye kuvurwa kuko ahumishijwe n’ ubujiji butuma atareba kure, ngo asubize agatima impembero, yibaze aho urwanda rugana.
Haerya ba bapadiri nabasenyeri bakuwe i kabgayi bakicirwa i gakurazo bari bafite imbunda zingana iki???ni abatrurage bangahe batumijwe mumanama mubice bitanndukanye byigihugu(harimo abahutu benshi ariko rimwe narimwe haguyemo nabatutsi bake ubu bakabaye ari abacikacumu), nuko bakabagusha neza bakabaganiriza,nyuma bakabarohamo ama grunedi.
sha wowe ngo ni gaga niba waraje murwanda muri 2000, ukaba utazi amateka yigihugu,jya uceceka abayazi bakubwire,.kuko uko bigaragara ntacyo uzi.ceceka rero.
umuntu ajya hariya kuko aziko uri mwene wabo akakubwira ati, nishe abahutu,nishe abahutu benshi cyane,kuburyo nahoreye nande nande,yewe nahoreye nuwo ntazi.
Mbega Urwanda,igihe cyose hatarabaho equal justice,turaruhira ubusa.that’s all.
Amandra, nkwibarize, muri FDU inkingi cg muri PS imberakuri hari umututsi ubamo? Kuki kandi mu mashyaka y’abatutsi nka FPR na RNC usangamo abahutu? Ye, na MDR nta mututsi namba yabagamo. Rero amaherezo bizagaragara ninde wanga undi cyane. Urakoze!
Ibi Kagame yabikoreye ubwoba , biragaragaza 100% ko kagame azarwara umutima kuko iyi myanya nimyanya ikanga cyane imenya ibibera mugihu ishobora no gukora kuli Presida !! Gusa Kagame ntaryama yikanga Coup bulijoro , ikindi akorera kugihuha , UBUSE RUTATINA ARABIGIRA ATE ? mube muretse gato mwumve ko ninzugi za Gereza zitalibukinguke bamwe bakijira !!! None se munyuza wamaze abantu , ko inkuba ili hafi kukwasa urabigira ute ? Ntago Kagame yaguha amahirwe yo Guhunga wowe na Rutatina , ngo mujye kuma Radio , kumwe yababwiraga ngo mugenze abandi namwe niko bagiye kubagenza !!! Bye
Kabaragara
6EuftE Really enjoyed this blog post.Really looking forward to read more. Really Cool.