Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2015 inkongi y’umuriro yibasiye amaduka atatu y’amapine, arashya arakongoka, Polisi yatabaye izimya abaturanyi batarangirizwa n’umuriro.

Inkongi y’umuriro yatangiye ahagana saa moya n’igice nk’uko bitangazwa n’abari bahari, ubwo bumvaga ibintu biturika bagatungurwa n’ikibatsi cy’umuriro watumbagiraga hejuru mu kirere. Polisi izimya umuriro n’irinda umutekano yatabaye rugikubita irangajwe imber na ACP Rogers Rutikanga ukuriye Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali.

Ubukana bw’uyu muriro bwatewe ahanini no kuba ari ububiko (stock) bw’amapine,amashya n’ashaje baba basana. Amapine amwe n’amwe abari ku majenti yayo mu gihe andi aba ari yonyine, n’amajenti yonyine ahacururrizwa byose byakongotse.
Nzamwita Jean Paul ni umwe mu banyuze mu kibatsi cy’umuriro byatangiye gushya yavuze ko iyi nkongi yatunguranye cyane, kuko bari bakomeje akazi kabo nk’uko bisanzwe, bakabona umuriro uzamukiye hejuru. Nzamwita ati “Jyewe nkoreramo hano, ni iseta yanjye ihoraho. Nari ndi hirya imbere mbona abantu batangiye kwiruka, nyura mu kibatsi niruka, nanahiye bidakabije ku kuboko […] Hariya hantu ni danger haba ibintu byinshi, amapine, inzoga za mukubitumwice, suruduwili, moteri nyinshi, amajenti, amapine mato n’amanini, mbese iyo Polisi itaza vuba na bomboni zigaturika byari kuba ikibazo kirekire cyane”

Nzamwita Jean Paul yanyuze mu kibatsi cy’umuriro akiza amagara

Ndabakuranye Sipiriyani wariraga muri Resitora iciriritse iruhande rw’ahahiye yagize ati “Ibiryo byanjye nabisize ubu inzara irambaga, kuko twumvise abantu bavuza induru byayagaye dusohoka twiruka, tujya gukiza ibintu byacu dufasha n’abandi gusohora amabomboni, Gaz, amakarito ya Waragi, amakaziye ya za Primus n’ibindi tubishyira hanze ubundi dukizwa n’amaguru.”

Twegereye Diogène Mutabaruka nyiri nzu zahiye, atubwira ko icyo bakeka cyateye inkongi cyaba ari umuriro w’amashanyarazi kuko ngo nta muntu utekeramo, nta n’undi muriro uhacanwa utari amashanyarazi.

Yakomeje avuga ko harimo igihombo kinini kuko nta n’ubwishingizi izo nyubako zisanzwe zifite. Mutabaruka yakomeje avuga ko ahahiye ari imiryango itatu yiganjemo amapine, ko ibindi byari bitarafatwa mu gihe Polisi yatangiraga kuzimya.

Ahafashwe n’inkongi y’umuriro ni aho bita “mu kidelenka”, ni mu mu Mudugudu wa Nyarubande, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali.

Polisi izimya umuriro yahuye n’inzitizi zo kutagera neza neza aho umuriro uri kuko imodoka ziremereye zizimya umuriro zitabashaga kwambuka akararo k’ibiti byoroheje gatandukanya umuhanda mukuru n’ahahiye. Cyakora hifashishijwe imipira miremire inyuramo amazi yifashishwa mu kuzimya.

Agaciro k’ibyatikiriye muri iyi nkongi ntikaramenyekana, kuko ubwo twahavaga mu ma saa yine n’igice (22h30) z’ijoro, Polisi yari igikomeje ibikorwa byo kuzimya umuriro no gusaba abantu kwigizayo ibindi bibasha kwangirika.

Mutabaruka Diogene nyir’inzu zafashwe n’inkongi


igihe

Placide KayitareAFRICAPOLITICSKu mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2015 inkongi y’umuriro yibasiye amaduka atatu y’amapine, arashya arakongoka, Polisi yatabaye izimya abaturanyi batarangirizwa n’umuriro. Inkongi y’umuriro yatangiye ahagana saa moya n’igice nk’uko bitangazwa n’abari bahari, ubwo bumvaga ibintu biturika bagatungurwa n’ikibatsi cy’umuriro watumbagiraga hejuru mu kirere. Polisi izimya umuriro...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE