Urugi rw’ikamyo rwifunguye amakese y’inzoga arasohoka agwa mu muhanda, abaturage baraza barisengerera kugeza ubwo abashinzwe umutekano bahagobokaga

 

Ikamyo ya BRALIRWA yarimo inzoga yakoreye impanuka mu Murenge wa Gashenyi ho mu Karere ka Gakenke ibice bibiri byayo by’inyuma birafunguka bikomeretsa abantu babiri.
Cyubahiro Felcien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi, ahabereye impanuka, yabwiye iki kinyamakuru ko inzoga ikamyo yari ihetse zagwiriye tagisi maze shoferi wayo arakomereka ndetse hanakomereka undi muturage wari ku igare.
Cyubahiro avuga kandi ko abakomeretse bahise boherezwa kubitaro bya Nemba biri mu Karere ka Gakenke aho ngo bari kwitabwaho n’abaganga.
Agaruka ku mpanuka yabaye, Cyubahiro asobanura ko bigoye kumenya icyayiteye kuko “icyagaragaye ikamyo yagenda gahoro.” Ikindi “shoferi yahise acika kandi ni we nibura wari gusobanura ikibazo yahuye na cyo cyatumye biriya biba.”
Hari mu ma saa mbili yo kuri uyu wa Gatunu tariki ya 25 Nzeli 2015, mu Mudugudu wa Bushiti uri mu Kagari ka Taba muri metero 20 uvuye aho umuhanda Kigali-Musanze-Rubacu wigeze gucikira.
Ikamyo yakoze impanuka ni ‘Actross’ ifite pulake RAC 786 C. Uwari ayitwaye witwa Iyamuremye Ildephonse bivugwa ko yaburiwe irengero.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabwiwe n’abaturage babonye iriya mpanuka ko ‘nyirabayazana’ yayo ari uko inzugi zitangira inzoga zacitse maze ikamyo igahita ita umuhanda n’inzoga yari ihetse zigwa hejuru ya tagisi yari hafi y’umuhanda.
Umuturage umwe yagize ati “Mvuze ngo iki gikamyo cyirukaga cyane naba mbeshye; cyagendaga gahoro, twumvise ikintu gituritse turebye dusanga ni za nzugi zifata inzoga zicitse, ubwo nyine inzoga zahise zitangira kugenda zinyanyagira nuko zinagwa hejuru ya tagisi…”
Tagisi yagwiriwe n’inzoga iriya kamyo yari ihetse ifite purake ya RAC 507 X.
Abaturage bahawe ‘manu’
Kuva saa mbili zirengaho iminota mike, ubwo iriya mpanuka yabaga, ingeri zitandukanye z’abatuye mu Murenge wa Gashenyi biganjemo abari baje kurema agasoko kari hafi y’ahabereye impanuka, bagaragaye binywera ku buntu inzoga zari zamenetse.
Icyo, ni igikorwa cyabaye mu minota isaga 45 nk’uko twabibwiwe n’abaturage bamwe banyoye batishyuye izo nzoga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi yemereye iki kinyamakuru ko koko ibyo byabaye ariko ngo ku bufatanye bwa polisi na DASSO byahise bihagarikwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bukunze gushishikariza abaturage baturiye umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu, kwirinda ibikorwa by’ubusahuzi bikunze kugaragara ahabera impanuka nk’iyi turi kuvuga muri iyi nkuru.
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru, twabwiwe na polisi y’igihugu ishami rikorera mu ntara y’amajyaruguru ko yari igikusanya amakuru ku mpanuka yabaye.
Twitter:@Umurengezis
Placide KayitareAFRICAPOLITICSUrugi rw’ikamyo rwifunguye amakese y’inzoga arasohoka agwa mu muhanda, abaturage baraza barisengerera kugeza ubwo abashinzwe umutekano bahagobokaga   Ikamyo ya BRALIRWA yarimo inzoga yakoreye impanuka mu Murenge wa Gashenyi ho mu Karere ka Gakenke ibice bibiri byayo by’inyuma birafunguka bikomeretsa abantu babiri. Cyubahiro Felcien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi, ahabereye impanuka, yabwiye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE