Gakenke: Basanze umukecuru n’abuzukuru be mu nzu baramuniga arapfa
Mu gitondo cyo ku cyumweru 26 Ugushyingo, mu murenge wa Mugunga, mu kagari ka Munyana, umudugudu wa Rwezamenyo havugwaga inkuru y’urupfu rw’umukecuru witwa Mukamana Philomène w’imyaka 63, wabanaga n’abuzukuru be babiri gusa, bikaba bivugwa ko abamwishe bamunize aryamye.
Aba buzukuru be babiri babanaga bari hagati y’imyaka 6 na 8 y’amavuko bemeza ko abaje kwica nyirakuru baje nijoro, banyuze mu gisenge cy’inzu.
Umwe muri bo ati: “Baje hari nijoro, imvura yari iri kugwa bari abagabo babiri, banyuze hejuru kuko babanje gusambura amategura bahita batangira kumuniga, umwe niwe winjiye undi asigara hanze, uri hanze akajya atubwira ngo duceceke, bagiye kugenda batwaye agafuka karimo ibishyimbo banatwara na telefoni ya mukecuru.”
Janvier Bisengimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, yavuze ko urupfu rw’uyu mukecuru barumenye ejo ku cyumweru, Polisi ngo yahise ikora iperereza ry’ibanze naho umurambo ujyanwa ku bitaro bikuru bya Shyira gusuzumwa. Mukamana yashyinguwe kuri uyu wa mbere.
Bisengimana ati “Icyagaragaye ni uko yari yishwe kuko atari arwaye, twagerageje kubaza n’abana bari bararanye nawe, batubwira ko ari abaje bakamwica. Ibisubizo by’ibyatanzwe n’abaganga bifitwe na polisi kuko iperereza rigikomeje”
Kugeza ubu ngo abantu icyenda (9) bafungiye kuri station ya Police ya Janja barimo n’umugabo wa Mukamana bakekwaho uruhare mu kwica uyu mugore.
Yari afite umugabo ariko batakibana
Mukamana Philomène, afite umugabo witwa Semahoro Ezechiel bashakanye mu 1972, bari bamaze imyaka myinshi bafitanye amakimbirane, hari hashize imyaka itandatu buri wese aba ukwe.
Bisengimana uyobora uyu murenge avuga ko Semahoro na Mukamana ngo batanye bapfa ko umugore yifuje ko umugabo we yahindura idini akava muri Gatolika akaba Umugorozi, umugabo akanga.
Ati: “baje no kubisabira gatanya ariko amategeko ntayabibemerera kuko mu bitandukanya abantu iby’imyemerere ntibibamo”
Mbere yo gufatwa, Semahoro we yavugaga ko ntacyo apfa n’umugore we kuko ubu batari bakinabana, avuga ko ari umugore wamubwiye ko atagishaka kubana nawe kuko badasengana.
Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu ariko ntibashyira amakenga uyu mugabo kuko ngo ariwe bazi bari bafitanye amakimbirane y’igihe kinini arimo n’ibindi biyashamikiyeho.
https://inyenyerinews.info/politiki/gakenke-basanze-umukecuru-nabuzukuru-be-mu-nzu-baramuniga-arapfa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/Rwanda-Districts.jpg?fit=845%2C599&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/Rwanda-Districts.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSMu gitondo cyo ku cyumweru 26 Ugushyingo, mu murenge wa Mugunga, mu kagari ka Munyana, umudugudu wa Rwezamenyo havugwaga inkuru y’urupfu rw’umukecuru witwa Mukamana Philomène w’imyaka 63, wabanaga n’abuzukuru be babiri gusa, bikaba bivugwa ko abamwishe bamunize aryamye. Aba buzukuru be babiri babanaga bari hagati y’imyaka 6 na 8 y’amavuko...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS