Uko ibyiwacu  byagiye bihinduka  ninako byagiye bisa.
Igitugu cyasimbuye ikindi.
Ubwirasi  bwabanyakazu n’ubwikambere k’ubu  ni bumwe.
Uko bumvaga ntawe wabavana kubutegetsi ni nako  abandi bibonamwo ubwami buzahora buganje, icyo bikanze cyose bakagihimbira umutwe wa gisirikare mushya wo kugikemura.
Abanyakazu nabo basekaga ubutabera. Bakarenganya abataragiraga kivugira, bakigamba ubugome babwita ubutwari.
Kandi ntibabure uko bishushanya bayoberanya ububi bwabo.
FPR  nayo yafashe ubutabera ibugira igikoresho cyo Kurenganya.
FPR ishimishkwa no gutera Agahinda abanyantege nke, yazanye ubugome ndenga kamere tutari tuzi yuko bwashoboka, iduturaho iterabwoba n’itotezwa byo m’ urundi rwego.
Ariko, nkuko bigendera ingoma z’igitugu zose, niyi ntabwo izamenya ikiyikubise.
 Izatungurwa. Nimara guhirima ,  banyirayo basharirirwe , rya soni bahebye risigare ari ryo mugenzi wurugendo bazasigarana.
Christine Muhirwa.
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/03/FPR-.jpg?fit=540%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/03/FPR-.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSUko ibyiwacu  byagiye bihinduka  ninako byagiye bisa. Igitugu cyasimbuye ikindi. Ubwirasi  bwabanyakazu n'ubwikambere k'ubu  ni bumwe. Uko bumvaga ntawe wabavana kubutegetsi ni nako  abandi bibonamwo ubwami buzahora buganje, icyo bikanze cyose bakagihimbira umutwe wa gisirikare mushya wo kugikemura. Abanyakazu nabo basekaga ubutabera. Bakarenganya abataragiraga kivugira, bakigamba ubugome babwita ubutwari. Kandi ntibabure uko bishushanya bayoberanya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE