inkuru dukesha umuseke

Kuri uyu wa 17 Nyakanga, imirwano yubuye ahagana mu masaa saba z’amanywa hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa n’abarwanyi ba M23, kugeza kuri uyu mugoroba imirwano yari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo mu majyaruguru y’Akarere ka Rubavu, amasasu menshi yaguye mu Rwanda nkuko byemezwa n’abaturage.

DRC1

Maisha Patrick umunyamakuru w’Umuseke ubu uri mu murenge wa Cyanzarwe aravuga ko kuri uyu mugoroba amasasu menshi cyane ari kumvikana bugufi cyane bw’umupaka w’u Rwanda na Congo mu duce tw’amajyaruguru ya Rubavu. Ku mugoroba ayo masasu yatangiye kugwa ku butaka bw’u Rwanda byatumye abaturage batangira kuva mu byabo.

Nyirarubanza Esperance yavuganye n’Umuseke ari mu nzira ahunga yerekeza ku murenge wa Rubavu.

Yagize ati ” Bahereye kare barwana, amasasu avuga cyane. Mu kanya nka saa kumi n’imwe nibwo atangiye kugwa ku mazu yacu natwo tubona ko turahunga. Ubu ndi kumwe n’uwatana twanjye tubiri twerekeje ku murenge tugeze ahitwa Rutagara.”

Abatuye mu mirenge ya Cyanzarwe, Rubavu, Busasamana na Bugeshi nibo bahangayikishijwe cyane n’iyi mirwano iri kubera hakurya kuri uyu wa 17 Nyakanga.

Abayobozi b’ibanze kugeza kuri uyu mugoroba bariho bakangurira aba baturage kutagira ubwoba kuko inkike z’u Rwanda zirinzwe n’ingabo z’igihugu.

Ku gishushasho imirwano iri kubera mu duce twegereye u Rwanda

Ku gishushasho imirwano iri kubera mu duce twegereye u Rwanda

Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko abarwanyi ba FDLR bari kumanuka bava mu ishyamba ry’ikirunga cya Nyiragongo aho ngo basanzwe baba bakarasa kuri M23.

Naho ingabo za FARDC zo zikava mu mujyi wa Goma nazo zirasa ku barwanyi ba M23. Aya makuru ni ayemezwa n’umwe mu baturage baganiriye n’Umuseke bari bavuye hakurya muri Congo bahunga.

Uruhande rw’ingabo za Leta rwavuze ko uyu munsi ngo rwishe abarwanyi ba M23 bagera kuri 50, ibi ariko byahakanywe n’umuvugizi wa M23 Col Kazarama JMV wavuze ko icyo ingabo za FARDC ziri gukora ari ukohereza amakompora gusa bikinze ibirindiro by’ingabo za MONUSCO ngo kuko bazi ko M23 itatera ibyo birindiro by’ingabo za UN.

Aba ni abaturage bariho bahunga amasasu ava muri Congo berekeza ku murenge wa Cyanzarwe

Aba ni abaturage bariho bahunga amasasu ava muri Congo berekeza ku murenge wa Cyanzarwe

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/DRC1.jpg?fit=450%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/DRC1.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSinkuru dukesha umuseke Kuri uyu wa 17 Nyakanga, imirwano yubuye ahagana mu masaa saba z’amanywa hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa n’abarwanyi ba M23, kugeza kuri uyu mugoroba imirwano yari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo mu majyaruguru y’Akarere ka Rubavu, amasasu menshi yaguye mu Rwanda nkuko byemezwa n’abaturage. Maisha Patrick...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE