Uwahoze ari umuyobozi wa CNDP General Laurent Nkunda biravugwa ko yitabye Imana azize urupfu rutunguranye aho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Werurwe 2014 basanze umurambo we imbere y’urugo rwe.

Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye cyane cyane ibikorera muri RD Congo nka Congo Synthese naFrance CD , mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Werurwe 2014 byavuze ko hari umusirikare w’u Rwanda wo mu rwego rwa Ofisiye utatangajwe izina wavuze ko muri iki gitondo mu masaa yine basanze umurambo wa General Nkunda imbere y’igipangu cy’aho acumbitse kandi akaba anahafungiye I Kigali.

General Laurent Nkunda

Kugeza magingo aya yaba leta y’u Rwanda yaba iya RD Congo nta n’imwe uratangaza urupfu rw’uyu mujenerali.

Ikinyamakuru Imirasire mu rwego rwo gutohoza ukuri kuri aya makuru cyavuganye n’abanyarwanda batandukanye kuri iki kibazo cyane cyane abaturanye n’aho uyu mujenerali yari atuye bahakana bavuga ko nta murambo we babonye.

Twagiye mu muryango we maze tuvugana na Dr Tombola Gustave maze araduhakanira. Akaba yemeje ko atigeze apfa. Ubwo twavuganaga aseka cyane yemeje ko ataba yapfuye maze ngo aseke nk’uko ari guseka. Ati “ icyo ni igihuha nk’uko mu minsi yashize abakongomani bakwije igihuha ko Perezida Kagame yapfuye kandi ariho.

Tubabwire ko General Laurent Nkunda yafunzwe na leta y’u Rwanda kuwa 21 Mutarama 2009, afungirwa iwe mu rugo. Leta y’u Rwanda yashatse kumwohereza muri RD Congo ariko igira impungenge z’uko muri icyo gihugu( RD Congo) hakiri igihano cyo kwicwa mu mategeko yacyo.

Iyi mpungenge ikaba yaratumye leta y’u Rwanda yanga kumutanga kugira ngo atazahicirwa dore ko yari ayoboye umutwe wa CNDP warwanyaga ubutegetsi bwa Joseph Kabila.

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/04/nkunda-2.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/04/nkunda-2.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSUwahoze ari umuyobozi wa CNDP General Laurent Nkunda biravugwa ko yitabye Imana azize urupfu rutunguranye aho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Werurwe 2014 basanze umurambo we imbere y’urugo rwe. Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye cyane cyane ibikorera muri RD Congo nka Congo Synthese naFrance CD , mu gitondo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE