Edda Mukabagwiza yirukanwe azira ishyaka rya Twagiramungu
Inkuru itugezeho ni uko uwari ahagarariye Kagame muri Canada amaze guhamagazwa akaba agomba gusubira mu Rwanda. Ambassador Edda Mukabagwiza uzwiho gucisha make n’ubushishozi yaba azize ko mission yari yahawe yo gusenya ishyaka rya Twagiramungu Rukokoma yamunaniye.
Nyuma y’uko nyakwigendera Inyumba Aloysea asezera ku isi adacyuye abakomiseri ba RDI bo muri Canada (Ismail, Evod na Patrick) Ambassador Mukabagwiza yagombaga gukomerezaho mu rwego rwo guca intege Faustin Twagiramungu ukomeje kotsa igitutu Kagame.
Edda Mukabagwiza kandi byaramunaniye kugarurira Kagame isura nziza muri Canada, dore ko kugeza ubu atarota kuhakandagiza ikirenge. Ubwo yazaga mu mugi wa Montreal muri 2006 atumiwe n’abacuruzi bafatanya ubujura muri Congo, Kagame ni bwo yatewe bwa mbere amagi mu ruzinduko rwo mu mahanga.
Canada kugeza ubu ifata Kagame nk’umuntu wakoze ibikorwa by’iterabwoba, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu haba mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Inyenyerinews irakomeza gukurikiranira hafi ibyiyi nkuru.
https://inyenyerinews.info/politiki/edda-mukabagwiza-yirukanwe-azira-ishyaka-rya-twagiramungu/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Edda-Mukabagwiza.jpg?fit=251%2C201&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Edda-Mukabagwiza.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSInkuru itugezeho ni uko uwari ahagarariye Kagame muri Canada amaze guhamagazwa akaba agomba gusubira mu Rwanda. Ambassador Edda Mukabagwiza uzwiho gucisha make n’ubushishozi yaba azize ko mission yari yahawe yo gusenya ishyaka rya Twagiramungu Rukokoma yamunaniye. Nyuma y’uko nyakwigendera Inyumba Aloysea asezera ku isi adacyuye abakomiseri ba RDI bo muri...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Niyigendere Mukabagwiza yari umugore wacishaga mace kandi akubaha Imana.
Nkumuntu utuye Canada sinemera ko azize abitwa ba Mbonigaba na bagenzi be.
Azize imburamukoro za FPR zirirwaga zimuneka zitanga za raporo zitagira shinge na rugero.
Muri zo hari abitwa John Rukumbura na Tony Rwigamba biyita abayobozi ba FPR. Uwitwa Tony we aherutse mu bitaro nyuma yaho isoresore zimukubitiye kwa ambasaderi wa Tanzaniya kubera ivuzivuzi rye no gushaka gukanga abantu ko ngo akorera inzego ziperereza. Rwanda waragowe.
Kuva yagera Canada izi mburamukoro zabujije Mukabagwiza amahwemo.
Kuki uwatumye Ambassador Mukabagwiza muri Canada yamuhamagara gutaha nyuma y’ubutumwa yamuhaye bikaba ikibazo?
Usibye ko Edda yerekanye ko ashoboye kubana n’abanyarwanda ba Canada, nkibwira ndetse ko u Rwanda rwahungukiye, bityo akaba yari akwiye kuhaguma, ni ngombwa ko gutaha kwe bifatwa nk’igihano? Azajya gukora ibindi igihugu kizamukeneramo, cyangwa ananikorere. Après tout, imyaka amaze hanze yatumye azigama amanyarwanda atubutse. So, yakora ibindi.
Si ngombwa kwikorera ba Tony na John nubwo batoroshye.
Dukwiye gufata ko yashoje ubutumwa bwe ubu akaba yitegura gutaha.
Ibyo gucyura ba Ismail, Evode na Patrick na bagenzi babo byo, usibye na Edda, n’icumi bandi bazamusimbura ntabyo bazashobora kuko bariya bagabo ntibagurwa, nkandi ni abanyamahoro. Ntacyo kandi batwaye u Rwanda. Ese harya Inyumba yabonanye nabo Edda atabigizemo uruhare?!!!!
Elle a été formidable, voilà tout!
Uwiyita Jean Piere,
Maze gusoma ibi wanditse, byashecyeje cyane kuko utazi nibyo uvuga ahubwo nabaguha urubuga ngo wandike nabo bakwiye inama! Uti nirukanishije High Commissioner Mukabagwiza, ese uzi ko position yose umuntu abafite ahariho hose Atari umurima we, igihe iyo kigeze bagahamagara umukozi uri mumwanya runaka ntabwo baba bamwirukanye uko ubifata simbizi, ese buri mukozi wese uzagya ahindurirwa akazi bazaba bamwirukanye? Gerageza uge ukora analysis utarandika.
Utinvuye mubitaro, kagire inkuru! Ese uranyifuriza kuja mubitaro? nubwo uhisha uwuriwe iyosomye ibyo wanditse ndakumenya! Ibyo bitaro rero ngewe ntabyo nkwifuriza ariko uranzi neza ko ntakubitwa “ninsoresore†nkuko wazise nubwo mwaba murihamwe nazo!!
For your information, Ngewe ndi RPF iam very proud to be one and i will not be anything else like you! Ariko sindimaneko nkuko ubivuga mubyifuzo byawe, ariko ntanisoni byantera kuba maneko ya RPF nejo nejubundi!! Ndiyo rero sinabihisha!!
Nkwifurije gutangira kuba umuntu ushyira mugaciro kandi nugya nokuvuga ntukihishe inyuma y\\\’amazina wiyita kandi ufite ayawe.
Tony Rwigamba
613-806-8248
Tony ndagusetse! umuntu w’umugabo kweli amagambo nk’aya arakubabaza? Hon Edda, ni umuhanga kdi azahabwa ak’ubudepite dore n’amatora aregereje! Naho guhamagarwa ko, ahubwo bari baratinze, bamutera stress!
ntukajye ubabazwa n’ubusa! Cyakora iki kinyamakuru najyaga nkemera, ariko nonheo ni ubwa mbere mbonye cyandika impuha pe! Murebe aho ibibazo by’u rwanda biri, naho aha ho ni agaterera nzamba! ahubwo tony twibwirire amakuru ya biriye bisasu 2 wowe w’umu rpf kuko numva amakuru ari menshi, wenda gira icyo utangaho analysis wa mugani wawe!