Ecole Secondaire Ruganda haravugwa abana benshi batwite…twasanze umwe yabyaye
Karongi – Iri shuri riherereye muri centre ya Gahunduguru mu murenge wa Ruganda, ryigaho abana 730. Mu ishuri, muri centre, kwa muganga hose bahamya ko hari abana barenga 10 ubu batwite, Umuseke wasanze kwa muganga umwe mu bana b’abakobwa biga hano we yaraye abyaye.
Iri shuri nta ruzitiro rifite, nta macumbi y’abanyeshuri na macye rifite, abanyeshuri baryigaho bikodeshereza hafi aho mu nzu z’abaturage, abahungu benshi bo bakaba muri 1 Km ahitwa kwa Padiri naho bakodesha.
Abakobwa, abenshi bacumbitse mu nzu ntoya aha muri centre ya Gahunduguru no hafi yaho.
Tumaze kumenya ibivugwa muri iri shuri umunyamakuru wacu yagiyeyo, uwerekezayo avuye Karongi aca mu Birambo ntakomeze i Kirinda muri Murambi, agafata umuhanda ugana i Ruganda, ni mu gice cy’imisozi n’icyaro.
Mu kigo abatwite ni inkuru izwi…
Abanyeshuri banyuranye twaganiriye batubwiye ko abakobwa batwite hano ari benshi. Umwe yatubwiye batanu azi neza aduha n’amazina yabo n’imyaka bigamo. Ati “Abo bo ndabizi neza turabana abandi turegeranye.”
Babiri ngo bigaga muri MPG (Mathematics -Physics – Geography) barirukanywe bataha batwite, abandi babiri ubu biga muwa kane, undi yiga muwa gatatu.
Yongeraho ati “Abo ni abo nzi neza ko batwite kandi hari n’abandi benshi biba bivugwa.”
Twaganiriye kandi n’abandi bana babiri bigana, umuhungu n’umukobwa. Umukobwa atwite inda yatewe n’uyu musore bigana. Biga mu mwaka wa gatandatu.
Mu batwite kandi hari uwo ikigo cyemera ko yatashye, dore ko abandi ubuyobozi bw’ikigo butabemera.
Abarezi kuri iki kigo babonye Umunyamakuru ahageze bahise batangira kubwirana ko nta kindi kimuzanye uretse kubaza iby’abana benshi batwite muri iri shuri.
Abanyeshuri bandi batandukanye baganiriye n’umunyamakuru wacu bagiye bamubwira abo bazi batwite, bamwe bagahuriza kuri bamwe, abandi bakavuga abandi banyuranye bakavuga n’abo bakeka ko batwite. Bose hamwe abo bavuga usanga ari abarenga 10 batwite aha mu kigo.
Abanyeshuri bashinja ishuri kutita ku mibereho yabo, umwe yakoresheje ijambo ati “abayobozi bari inactive” kuko ngo abanyeshuri ari bo ubwabo bigenzura.
Bemeza ko abayobozi bashinzwe imyitwarire yabo mu kigo “Animateur na Animatrice” babo ari abanyeshuri muri Kaminuza kandi ngo muri week end bajya kwiga. Bigatuma abanyeshuri usanga bahora bigenzura igihe cyose.
Umwe mu banyeshuri ati “Ese niba tubayeho muri ubwo buzima, nta utugenzura no muri week end ubwo uzibaza ngo umuntu atwara inda ate?”
Kwa muganga umwe twasanze yabyaye…
Kuri kigo nderabuzima cya Biguhu nacyo kiri hafi aha muri centre ya Gahunduguru twasanzeyo umubyeyi ariko ukiri muto cyane, yiga mu mwaka wa gatatu kuri ririya shuri, yavutse mu kwezi kwa kabiri 1999, twasanze yaraye abyaye, kuwa kabiri w’iki cyumweru.
Yatubwiye ko inda yayitewe n’umu-coiffeur (umwogoshi) w’aha muri centre ya Gahunduguru.
Urebye igihe yabyariye (tariki 05 Nzeri 2017) n’igihe yavukiye, bigaragara ko yatewe inda ataruzuza imyaka 17, yari akiri UMWANA, bikaba bigize icyaha mu mategeko y’u Rwanda, nyamara ntibyigeze bivugwa ngo uwasambanyije uyu mwana akurikiranwe.
Uyu mwana wabyaye ubu akaba agorewe ku kigo nderabuzima n’uruhinja, yataye ishuri n’ikizere cyo kurisubiramo ni gike.
Bamwe mu bakozi kuri iki kigo nderabuzima twaganiriye batifuje gutangazwa batubwiye ko hari abana benshi baje kwisuzumisha bagasanga batwite, bemeza ko barenga cyane 10.
Ababatera inda ni abo hanze y’ikigo…
Muri centre ya Gahunduguru abahatuye twaganiriye usanga mu kiganiro cyabo baratereye ikizere iki kigo ko nta burezi buhari kubera uko abanyeshuri bacunzwe. Nabo ikibazo cy’abana batwite nicyo kiganiro.
Umugore witwa Christine ukorera muri iyi centre yatubwiye ko we ubwe azi abana barenga 10 batwite. Yemeza ko abazibatera ari abogoshi hamwe n’abacuruza utuntu tunyuranye. Ngo hari umwe mu bacuruza icyayi wateye inda abana batatu.
Kuri telephone, kuwa gatatu w’iki cyumweru Higiro Joseph umuyobozi w’iki kigo Umuseke wamubajije ikibazo cy’abana batwite mu kigo ayobora, ntiyagihakana ariko avuga ko abatwite ari babiri gusa, barimo uriya wayitewe n’uwo bigana.
Imbona nkubona kuri uyu wa kane, Higiro Joseph yahinduye imvugo abwira umunyamakuru wacu ko umwana umwe ari we gusa utwite. Uriya watewe inda n’uwo bigana.
Ahakana ikibazo cy’imicungire mibi y’abana biga hano akavuga ko bihatira kubagenzura nubwo hari imbogamizi zirimo kutagira amacumbi.
Ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi yatubwiye ko iki kibazo atari akizi kandi byaba bibabaje niba ibintu nk’ibyo bibaho ntibabimenyeshe (reporting). Ngo agiye kubikurikirana mu buryo bwihuse.
Jean Nepomuscène Mwumvaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruganda avuga ko ayo makuru nawe ayumva ariko nta gihamya ayafiteho.
Gusa nawe avuga ko ikigo gifite abanyeshuri barenga 700, kidafite amacumbi, abanyeshuri bagacumbika mu nzu z’abaturage batabura guhura n’ibishuko.
https://inyenyerinews.info/politiki/ecole-secondaire-ruganda-haravugwa-abana-benshi-batwitetwasanze-umwe-yabyaye/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Gutwita.jpg?fit=768%2C397&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Gutwita.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSKarongi – Iri shuri riherereye muri centre ya Gahunduguru mu murenge wa Ruganda, ryigaho abana 730. Mu ishuri, muri centre, kwa muganga hose bahamya ko hari abana barenga 10 ubu batwite, Umuseke wasanze kwa muganga umwe mu bana b’abakobwa biga hano we yaraye abyaye. Ishuri bigaho ntabwo rizitiye ntirinagira amacumbi,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS