Dukunde U Rwanda Bundi Bushya!
Igihe cyo gusezerera ingoma z’ igitugu , itoteza n’ ubunebwe gisahiranda cyageze.
Albert Einstein , inzobere y’ umunyabwenge gasize atubwiye ko gusubiramo amakosa witeze ingaruka zitandukanye ari ukwibeshya kuko amakosa amwe azahora akurura ingaruka bisa.
Ni nka byabindi bavuva ngo agasimba n’ akako.
Gukemura ikibazo cy’ ubutegetsi murwatubyaye bikeneye gukorwa mu buryo bushya.
Tugomba kureka gusubiramo amakosa amwe. Tugomba kureka inzira ya balinga ya politike y’ amoko. Ntakuntu twakomeza gatebe gatoki ya revolution isura iyindi .
Icyo u Rwanda rukeneye ni inkorane ( sisitemu) y’ inzego zizewe.
Kugirango izo nzego zubakwe birasaba ko uburezi buvugururwa , hakigishwa indanga gaciro zishyira imbere gutekereza no kureba kure akaba ari byo twubakiraho indanga gaciro z’ ubwisanzure na demokarasi tukareka gushyigikira ubusumbane.
Ikibazo cy’ udutsiko dukomeje kugira kigomba kubazwa uburezi dore ko ubw’ ubu butajya bunakiganira!
Tuzahora tugaraguzwa agati n’abanyagitugu igihe cyose u Rwanda rutazagira inzego umunyarwanda wese yibonamo , zikora kinyamwuga , kandi zikora akazi zishinzwe zititaye kubutegetsi buriho .
Abanyarwanda dukeneye gukunda igihugu cyacu mumaguru mashya , tukagishyira imbere.
U Rwanda ni cyo gitekerezo kiduhuza aho tuva tukagera.
Twarabeshywe dushiduka dusanga twarashyize Kagame imbere y’ u Rwanda ariko buhoro buhoro balinga yabyo iragenda ivumburwa.
Dukeneye gukunda igihugu cyacu urukundo rushya. Tugakunda igihugu cyacu kuburyo tutazemera ko Itegeko Nshinga ryacyo ryongera kuvogerwa kubera umuntu uko yaza ari kose.
Kwitandukanya n’ ingeso mbi biragora , ariko tugomba gusiga politike y’ amoko kugirango dutangire amateka mashya.
Dukeneye kureba imbere , gutekereza ejo hazaza tukareka kwihambira kumateka tuzi neza ko tudashobora guhindura kugirango tubone imbaraga n’ubwitange bikenewe mu kwubaka sisitemu nshya itagira umunyarwanda iheza , yemera ipiganwa ry’bitekerezo mumucyo, utsinze ntajye kubangamira utsinzwe, utsinzwe agahanga udushya kugirango ahige instinzi itaha.
Ibi birakenewe .Kandi birashoboka .Ni umwenda dufitiye u Rwanda ,ni umwenda dufitiye abana bacu n’abuzukuru bacu.
Tugomba gutandukanya politike n’ inzego z’ igihugu .
Noble Marara
Art work : Baiser Maternel au Rwanda by Emmanuel Baliyanga ( source :https://paintingafrica.wordpress.com/category/peinture/page/3/)
https://inyenyerinews.info/politiki/dukunde-u-rwanda-bundi-bushya/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/images-11-1.jpg?fit=186%2C270&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/images-11-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONPOLITICSIgihe cyo gusezerera ingoma z’ igitugu , itoteza n’ ubunebwe gisahiranda cyageze. Albert Einstein , inzobere y’ umunyabwenge gasize atubwiye ko gusubiramo amakosa witeze ingaruka zitandukanye ari ukwibeshya kuko amakosa amwe azahora akurura ingaruka bisa. Ni nka byabindi bavuva ngo agasimba n’ akako. Gukemura ikibazo cy’ ubutegetsi murwatubyaye bikeneye gukorwa mu buryo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS