Kuva mu 2014, Kaminuza y’u Rwanda ishinzwe habayeho guhuzwa kw’amashuri makuru na Kaminuza byose byari ibya Leta, isa n’ihora mu bibazo bidashira, ibyinshi bishamikiye ku mikoro ari nayo musingi w’ibikorwa byayo byose.

Bwa mbere humvikanaga utubazo duto nko kunanirwa kwishyura umuriro w’amashanyarazi, gukuraho amafaranga abanyeshuri bifashishaga mu gihe cyo kwimenyereza (stage) n’ibindi.

Ibibazo byaje guhuhuka hagati muri uyu mwaka ubwo inkuru zakwirakwiraga ko abarimu b’iyo kaminuza badahembwa, imodoka za kaminuza zabuze lisansi ituma zigenda n’ibindi.

Iki kibazo cyakomeje gusa n’ikigirwa ibanga, cyanasobanurwa abayobozi ba Kaminuza bakavuga ko kiri gushakirwa igisubizo.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ukwakira 2017, ubwo Ubuyobozi bw’iyo Kaminuza bwitabaga Komisiyo yo mu Nteko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta (PAC), yabajijwe uburyo hari ibikorwa itegura bimwe ntibikorwe, ibindi bigakorwa nabi.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Iterambere, Dr Muligande Charles, yabwiye abadepite ko ibibazo bya kaminuza byatangiye kera ikivuka kandi bitewe n’ibyemezo bya Leta.

Yagize ati “Nkiri Minisitiri w’Uburezi, Guverinoma yarihiraga buri munyeshuri wigaga mu masomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (STEM) miliyoni imwe n’igice; uwigaga mu masomo atari aya STEM Leta yamurihiraga miliyoni imwe na 200. Ayo mafaranga niyo yatungaga kaminuza zose twahoranye. Ariko buri teka iyo twajyaga kwerekana ingengo y’imari yacu, wasangaga Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) itubwira ngo ariko kuki mwe mwaka amafaranga menshi kandi ULK yo yaka make kandi igashobora kubaho? Tukagerageza kubasobanurira tukababwira duti nyinshi muri izo kaminuza mutugereranya na zo, nta n’imwe yigisha ubuvuzi, nta yigisha Civil Engeneering, ibyo ni ibintu bihenda cyane.”

Dr Muligande kandi yavuze ko basubizaga MINECOFIN ko Kaminuza y’u Rwanda ifite uburyo bwo kongerera ubushobozi abakozi, nyamara kaminuza zigenga inyinshi zitabikora.

Yavuze hashobora kuba hari Minisitiri waje kurangara, bamubwira kugabanya amafaranga akabyemera, bigatuma Kaminuza ihura n’ibibazo bikomeye.

Yagize ati “Icyaje kuba rero, icyo numva, icyo gitutu cya Minecofin cyahoraga iteka ngo muyagabanye, hashobora kuba haraje Minisitiri mu biganiro ararangara, bamubwira ngo bamuhe ibihumbi 600, arabyemera.”

Yakomeje agira ati “Baje kubahamagara nijoro (abayobozi muri Mineduc), bucya bajyana ingengo y’imari mu nama y’abaminisitiri baravuga ngo Minisitiri w’Uburezi n’uw’Imari bemeranyije ko bazajya babaha ibihumbi 600 kuri buri munyeshuri yaba yiga ubumenyi n’ikoranabuhanga cyangwa ibindi. Bitangira gupfa gutyo, UR iratangira ihura n’ibibazo.”

Dr Muligande avuga ko bamaze kugabanya amafaranga abanyeshuri bishyuraga, umwaka wa mbere byagenze neza kuko hari ayo bari baribikiye agera kuri miliyari umunani ariko amaze gushira, mu mwaka wa kabiri ariwo 2016/2017 ibibazo byatangiye kuvuka.

Muri Werurwe uyu mwaka iyo kaminuza yahuye n’ibibazo by’ubukungu bikomeye birimo no kunanirwa kwishyurira abakozi bayo ku gihe.

Imishahara ya Werurwe, abakozi ba UR bayibonye tariki 27 Mata, iya Mata bayihabwa tariki 24 Gicurasi, ukwwezi kwa gatanu baguhembwe tariki 28 Kamena naho ukwa gatandatu baguhembye tariki 29 Nyakanga.

Ukwezi kwa karindwi n’ukwa munani imishahara yawo bayitanze mu cyumweru cya nyuma cya Kanama.

Dr Charles Muligande yavuye imuzi ibibazo byazambije Kaminuza y’u Rwanda kugeza inananiwe kwishyura abakozi

Dr Muligande avuga ko byatewe nuko hari hagiye kuba umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza kandi Perezida ari we wagombaga kuwuyobora.

Yagize ati “Ukwa karindwi baguhembye tariki 23 z’ukwezi kwa Munani ariko kuko twari tugiye muri graduation, Perezida yagombaga kuza kuyobora iyo mihango, muri icyo cyumweru baduha n’ay’ukwa munani.”

Muligande avuga ko mu myaka ibiri ishize, abanyeshuri ba UR bize nabi.

Yagize ati “Mu by’ukuri mu myaka ibiri ishize abanyeshuri bacu ntabwo bize neza. Umuntu wagombaga kujya muri laboratwari incuro icumi ku masomo ye yagiyemo rimwe cyangwa kabiri. Abajyaga gukorera hanze (field) nta bagiyeyo cyangwa abagiyeyo rimwe gusa nabwo hari ubwo abana biteranyirizaga amafaranga yo gushyiramo lisansi mu modoka.”

Dr Usta Kaitesi wahoze ayobora Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange (CASS) yavuze ko Kaminuza ikwiye guhabwa ubushobozi, bitabaye ibyo ireme ry’uburezi zitangwamo rizagira ingaruka no ku yindi mibereho y’igihugu.

Yagize ati “Uburezi ni umutungo w’igihugu uhoraho kandi uzatuma ibyo dukora byose bikomeza kubaho. Ntabwo kaminuza igomba kubaho itariho, igomba kubaho iriho kugira ngo itange icyizere cy’ejo hazaza.Twese turabizi, kubaho utariho byica icyo ushaka kubacyo ejo hazaza.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Sam Mulindwa, yavuze ko mu nama y’abaminisitiri iherutse babasabye gukora igenzura, bakazakora raporo y’ibyo kaminuza y’u Rwanda ikeneye byose byateza imbere ireme ry’uburezi.

Ubusanzwe Leta yageneraga hafi miliyari 17 Kaminuza y’u Rwanda, bingana na 65 % y’ingengo y’imari ikoresha. Amafaranga asigaye UR yumvikanye na Leta ko iyishakamo.

Mu ngengo y’imari ivuguruye, Mulindwa yabwiye abadepite ko bashaka ko ingengo y’imari ya Leta iva kuri miliyari 17, ikagera kuri miliyari 26 kugira ngo nibura amafaranga yo guhemba abakozi aboneke.

Dr Charles Muligande ushinzwe iterambere rya Kaminuza y’u Rwanda atanga ibisobanuro

Abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda bari bitabye Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo wa Leta (PAC)

Depite Nkusi Juvénal na Depite Karenzi Théoneste bagize PAC bumva ibisobanuro bya Kaminuza y’u Rwanda

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Sam Mulindwa, yabwiye abadepite ko bashaka ko ingengo y’imari ya Leta iva kuri miliyari 17, ikagera kuri miliyari 26 kugira ngo nibura amafaranga yo guhemba abakozi aboneke

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/dr_charles_muligande-0c4b7.jpg?fit=960%2C640&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/dr_charles_muligande-0c4b7.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSKuva mu 2014, Kaminuza y’u Rwanda ishinzwe habayeho guhuzwa kw’amashuri makuru na Kaminuza byose byari ibya Leta, isa n’ihora mu bibazo bidashira, ibyinshi bishamikiye ku mikoro ari nayo musingi w’ibikorwa byayo byose. Bwa mbere humvikanaga utubazo duto nko kunanirwa kwishyura umuriro w’amashanyarazi, gukuraho amafaranga abanyeshuri bifashishaga mu gihe cyo kwimenyereza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE