Dr. Mpozayo yakubiswe cyane na Gasana Rurayi mbere yuko afungirwa kuli Brigade Remera
Dr Christopher Mpozayo wakoreraga muri East Africa assembly Arusha ho muri Tanzania, aho yoherejwe na leta ya Kigali, yatawe muri yombi kuwa kane tariki ya 14/11/13.
Ishusho yerekana ubuzima Dr Mpozayo ashobora kuba arim
Inkuru dukesha umwe mu bashinzwe umutekano wasabye ko amazina ye atatangazwa, yatumenyesheje ko u rwandiko rwifatwa ry’uyu mugabo rwa sinywe na Mutabazi Modeste. Andi makuru atugezeho aremeza ko Dr Mpozayo afungiye kuri Brigade ya Remera, nyuma yo gufatwa bamukuye mu nzu yaracumbitsemo i Kigali; munzu zizwi kw’izina rya Maison de passage ya Joviti ifite telephone 00250788308940.
Dr.Christopher Mpozayo bara mushinja kwandikirana na barwanya leta ya Kigali, kuba ngo yarafite intwaro mu nzu ndetse ngo no gushaka gukura umukuru w’igihugu kubutegetsi.
Abapolisi baje bavuga ko bazanywe no gushaka laptop yibwe n’uko bahita basanga mu nzu halimo laptop ya Dr mpozayo arinabwo bayitwaye ndetse bakavuga ko basanze mu nzu halimo grenade, ubwo baramufashe bamutegeka gutanga passwords za emails ze zose bahita bafungura, basanga halimo inzandiko yandikiye abandi bantu mu magambo yakoresheje halimo avuga ko Kayumba Nyamwasa ali intwari ndetse ko we yemera ko yatabariye igihugu kandi ko ikibazo afitanye n’ubutegetsi kitamubuza kuba intwari ati kandi ibibazo bye n’ubutegetsi buriho ubu, ntaho bihuriye n’akazi yakoreye igihugu.
Amabanga menshi avugwa naba poilisi babonye muri emails ze ntayo usibye kuba yaranditse ibyo mwabonye haruguru.
Police Commissioner Gasana aka Rurayi
Nyuma yogufatwa, Commisioner wa polisi Gasana Rurayi yahise aza kumureba hanyuma ngo yamubajije ibibazo byinshi byiganjemo ubwoko bwe, Dr Mpozayo yamubajije niba ubwoko abaza aramasano arinabwo Commissionar Gasana ngo yahise amukubita imigeri mu mbavu kuburyo umusirikare twavuganye yemeza ko n’ubu akibabara cyane.
Dan Munyuza
Ubwo ngo na Dan Munyuza yahise aza cyokora we ngo yakomeje kubaza Dr Mpozayo amagambo yerekeranye n’ukuntu yarafite grenade munzu. Dr Mpozayo yakomeje guhakana ko atazi aho iyo grenade yavuye. Yakubiswe cyane kuburyo umusilikare twavuganye yemeza ko ashobora kuba yemeye by’amatakirangoyi kubera inkoni z’indenga kamere zatumye yemera ko iyo grenade ko aliwe wayizanye.
https://inyenyerinews.info/politiki/dr-mpozayo-yakubiswe-cyane-na-gasana-rurayi-mbere-yuko-afungirwa-kuli-brigade-remera/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/blackmenjail1.jpg?fit=450%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/blackmenjail1.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSDr Christopher Mpozayo wakoreraga muri East Africa assembly Arusha ho muri Tanzania, aho yoherejwe na leta ya Kigali, yatawe muri yombi kuwa kane tariki ya 14/11/13. Ishusho yerekana ubuzima Dr Mpozayo ashobora kuba arim Inkuru dukesha umwe mu bashinzwe umutekano wasabye ko amazina ye atatangazwa, yatumenyesheje ko u rwandiko rwifatwa ry'uyu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ubugome bw’ indengakamere se ,uragirango bo bazahonoka abazabubagirira? Buretse urebe ukuntu ibyo babibye nabo bazabisarura, nibakomeze babibe imbuto zo gukubita imigeri mu mbamvu,bazasarura kugukitwa imigeri mu mbavu no mu mubiri hose! Kandi iminsi yabo bagome irabaze ..bararye bari menge!! Ngo basanze emails zivuga ko Kayumba ari intwari? Ibyo se bivuze iki? Cyangwa bitwaye iki? Muraziza abandi ubusa , mwebwe muzazira ukuri!!! Imana ireba byose irinde uwo mu Dr.
Uko bizagenda kose ntibamara abanyarwanda kandi iyo uhohoteye inzirakarengane nka Christophe nawe ibyawe biba bigutegereje. Uwo wamukubise rero amenye ko amaherezo azabiryozwa kandi ko n’umwana w’undi abyara umuhungu.
iki kibwa ngo ni birayi kijye njye aho ntikigirango uriya mwanya kirimo ni ndahangarwa??ubu se uwari umuru wigihugu mbere ya jenosidi arihe??sha birayi we,amaherezo tuzakubaza amabi wakoreye abanyarwanda.uretse ko wowe utari numutamiro nubu uwagushaka kukubaza amabi ukorera abanyarwanda ntiyakubura!ariko nta rirarenga nakugira inama yo kwicuza wowe nabo mufatanyije!
Yihangane arabizi neza ko yarahiye indahihiro ya mukotanyi, ntakina ibyo aguha ugomba kumenyako uzabiryozwa nta mikino
Ibyo bintu mugirira abanyarwanda muzabiryozwa, Rurayi komeza umukubite iyo migeri uko bizagenda kose uzabwishura, Usetse ko muba mushaka kwiyenza komwavuze ko bwamusanze munzu muje gushaka laptop yibwe ntimuyibone iya Dr mpozayo mwayishakagaho iki, Mwumvaga Dr uriwe webye laptop? Iyo grenade se Dr mpozayo wakoreraga arusha yavuze arusha agera murwanda afite grenade, Murumva ibyo bintu bishoboka uretse gushaka guhemukira abantu gusa, Ntabwo mushobora kwica abanyarwanda bose ngo mubamare, One day u will regret, Everything has the end and there is always a judgement.
One day the frog was swimming in the swamp, Traveling all the ends of the small swamp very quickly and it thought that it’s the only world, The people u abuse for they rights u will hardly be charged very soon, today is today but tomorrow is anther day, Things do change, If u don’t change u’r self the change will change u,I hope u understand, U can’t keep beating up people like animals for no reason. Dr Mpozaye Christopher is innocent every one knows that, No matter that u guys do God is behind everything……….:)
police ikwiriye vkugenzura neza yasanga aribyo agahanywa ariko bibaye ataribyo arekurwe yitahire !!!!!