Mu mpera z’iki cyumweru abarundi batandukanye baramukiye mu mihanda mu myigaragambyo bagaragaza ko bishimiye ko imyaka 2 ishize haburijwemo kudeta yashakaga gukura Perezida Nkurunziza ku butegetsi. Aba bigaragambya bakaba baragiye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Burundi batera indirimbo yubahiriza igihugu cyabo.

 Radio Ijwi ry’Amerika VOA n’ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa mu Burundi bivuga ko abaturage bari barangajwe imbere n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bagiye bazenguruka mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura, bafite ibyapa byamagana ingengabitekerezo yo gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu.
JPEG - 54.6 kb
Abigaragambya bageze imbere ya Ambasade y’u Rwanda mu Burundi bateye indirimbo yubahiriza igihugu cyabo

Abigaragambya bakigera imbere y’Ambasade y’u Rwanda mu Burundi, barahagaze batera indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Burundi “Burundi Bwacu”, irangiye bakomeza urugendo.

Umwaka ushize nabwo abaturage barangajwe imbere n’abayobozi barimo Willy Nyamitwe, ushinzwe itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu, bigaragambije imbere y’Ambasade y’u Rwanda mu Burundi, bamagana Perezida w’u Rwanda aho bavugaga ko ari inyuma y’imitwe itera u Burundi.

Ibi byakozwe mu gihe Leta y’u Burundi yagiye ikomeza gushinja u Rwanda gufasha abateza umutekano muke mu Burundi banarwanya Leta iriho, ariko u Rwanda rukaba rwaragiye rubitera utwatsi.

Ikinyamakuru Iwacu Burundi, gitangaza ko ubwo bageraga no ku nyubako ikoreramo radiyo Bonesha FM, naho barahahagaze bibutswa ko Gen Niyombare wari ugiye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, kuri mikoro z’iyo radiyo yigenga ariho yatangarije ko yahiritse ubutegetsi.

Iyi myigaragambyo yari yiganjemo abo mu ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi, barimo n’abayobozi batandukanye, umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura, Freddy Mbonimpa, Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Thérence Ntahiraja .

Itariki ya 13 Gicurasi 2015, nibwo Gen Niyombare yatangaje ko yahiritse ubutegetsi buriho mu Burundi, nyuma umugambi uza kumupfubana Coup d’Etat ipfuba ityo

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/burundi-32-1.jpg?fit=600%2C338&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/burundi-32-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSMu mpera z’iki cyumweru abarundi batandukanye baramukiye mu mihanda mu myigaragambyo bagaragaza ko bishimiye ko imyaka 2 ishize haburijwemo kudeta yashakaga gukura Perezida Nkurunziza ku butegetsi. Aba bigaragambya bakaba baragiye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Burundi batera indirimbo yubahiriza igihugu cyabo.  Radio Ijwi ry’Amerika VOA n’ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa mu Burundi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE