Nyuma y’ umunsi umwe gusa ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD FDD ryemeje Pierre Nkurunziza nk’ umukandida uzabahagararira mu matora y’ umukuru w’ igihugu muri Kamena, abaturage bazindukiye mu mihanda, bahangana n’ igipolisi ndetse bamwe bakaba batangiye kuraswa nk’ uko amakuru abivuga.

Ibitangazamakuru byigenga byafunzwe harino amaradiyo nka Bonesha FM, Radio Isanganiro na RPA, ubu ngo bikaba byumvikana muri Bujumbura gusa. Biravugwa ko ubutegetsi bwasize radiyo ebyili zonyine, REMA FM na Radiyo y’ igihugu.
JPEG - 58.1 kb
Abaturage bari guhangana n’ igipolisi
JPEG - 35.8 kb
Abantu batbili nibo bamaze gutangazwa ko bamaze kuhasiga ubuzima mu mujyi wa Bujumbura, bazira amasasu, undi umwe ubuzima bwe bukaba bumeze nabi
JPEG - 31.5 kb
Abaturage bari gutwika amapine, bafunze imihanda
JPEG - 34.7 kb
Polisi yafunze radio RPA, nyuma yo kwinjiramo ku ngufu
JPEG - 31.3 kb
Abapolisi binjiye muri radio RPA bafunga imirongo yayo
JPEG - 46.3 kb
I Burundi imihanda iri kurundwamo amabuye
JPEG - 38.3 kb
Umwuka wabaye mubi cyane mu Burundi
JPEG - 36.8 kb
Igipolisi kiryamiye amajanja
JPEG - 24.7 kb
Abapolisi bari gutera ibyuka biryana mu maso ku bigaragambya
JPEG - 29 kb
Benshi bari gutabwa muri yombi
JPEG - 41.5 kb
Polisi ikomeje gufata abari kwigaragambya

Rabbi Malo Umucunguzi

Placide KayitareAFRICAPOLITICSNyuma y’ umunsi umwe gusa ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD FDD ryemeje Pierre Nkurunziza nk’ umukandida uzabahagararira mu matora y’ umukuru w’ igihugu muri Kamena, abaturage bazindukiye mu mihanda, bahangana n’ igipolisi ndetse bamwe bakaba batangiye kuraswa nk’ uko amakuru abivuga. Ibitangazamakuru byigenga byafunzwe harino amaradiyo nka Bonesha...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE