Bamwe mu bagore bo mu Bugesera bemera ko bagenzi babo bakomeje kujya Uganda gushaka abagabo (Ifoto/Ngendahimana S)

 

Umubare w’abagore bo mu Karere ka Bugesera bata abagabo bakajya gushaka abandi muriUganda ukomeje kwiyongera.

Umwaka ushize iki kibazo cyavugwaga mu mirenge ya Ngeruka, Kamabuye, ariko hari umuturage wabwiye iki kinyamakuru ko  azi abagore 2 bo mu murenge wa Ruhuha bataye abagabo bakajya Uganda gushaka abandi bagabo b’abakire.

Umwe ngo yajyane umwana yari afitanye n’umugabo, naho undi asiga abana be.

Harerimana Emmanuel ni umugabo wo mu murenge wa Ngeruka. Avuga ko n’umugore wa murumuna we yagiye kandi ko uko iminsi igenda ishira ari ko n’abandi bagore bigendera.

Ati ” urabona, umugore muravugana akavuga ko azigira i Bugande, rimwe wajya mu kazi waza ugasanga yigiriye iwabo, wajya kumucyura akanga, ejo ukazumva ngo yagiye gushaka imibereho mu Buganda .”

Hari umunyabugeserakazi uba muri Uganda ngo ujya aza koshya bagenzi be akabatwara ababwira ko muri Uganda hari abagabo b’abakire kandi bakeneye abagore.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka Sebarundi Ephrem avuga ko uwo mugore hari igihe yafashwe ashyikirizwa polisi, ariko habura gihamya ararekurwa.

Muri Gashyantare 2014 iki kinyamakuru cyasohoye inkuru y’abagore bo muri Bugesera bata abagabo bakajya Uganda. Ubwo umunyamakuru yasubiraga muri aka karere kureba niba ikibazo cyararangiye, hari umuturage wamubwiye ati,  “reka da, ahubwo kuva mwava ino hagiye abandi nka bane. Twese tuba dufite impungenge ko bagenda”

Ubwo twandikaga kuri iki kibazo mu mezi atatu ashize, umubyeyi w’abana batatu witwa Nyirabanyiginya Devota yavugaga ko nawe abonye umujyana yakwigendera.

Bivugwa ko abagore bagenda ari ababa bafashwe nabi mu ngo zabo ugasanga abagabo batabahahira kandi bakiri batoya.

Umugore witwa Jeanne avuga ko azi neza abagore batatu baturanye bagiye Uganda. Ati “Bugesera twaratewe njye nzi batatu, ariko nk’uwo mugabo nawe umugore we baramujyanye. Mbese mu mudugudu ushobora gusanga nk’abagore barenga batanu bagiye.”

Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?

Imirenge ya Kamabuye na Ngeruka ivuga ko iki kibazo cyabayeho ariko ko kidakanganye.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Ngeruka, Sebarundi Ephrem, avuga ko bakiriye ibirego bibiri gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye, Muyengeza Jean Claude, we asobanura ko “nta ma cases menshi twabonye, ariko hari imwe yo mu kagali ka Nyakayage mu mudugudu w’Akaje. Niyo yonyine twamenye”.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera aravuga ko kuba abagore bajya muri Uganda atari igitangaza kuko ngo umuntu ashobora kuba agiye gusura inshuti.

Rwagaju Louis avuga kandi ko “kuba umuntu umwe mu bantu ibihumbi 4 batuye umurenge nta kibazo biteye. Ati “kandi iyo hari ugiye hari ibintu tureba. Ese barasezeranye? Ese bafite abana? Ntabwo twavuga ko iki ari ikibazo kuko muri rusange dukorana inama n’abaturage, tukabigisha kubana neza?”

Ubwo yabazwaga niba ayo makuru bayazi muri Gashyantare 2014, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Rukundo Julius, yagize ati “ayo makuru yo ni mashya kuri twe ariko ubwo murakoze kuyatugezaho ubwo tugiye kubikurikirana.”

Ikigaragara ni uko nta cyahindutse kuko abaturage bavuga ko abajya Uganda bataye abagabo kubera imibereho mibi, bakigenda

Placide KayitareAFRICAPOLITICSBamwe mu bagore bo mu Bugesera bemera ko bagenzi babo bakomeje kujya Uganda gushaka abagabo (Ifoto/Ngendahimana S)   Umubare w’abagore bo mu Karere ka Bugesera bata abagabo bakajya gushaka abandi muriUganda ukomeje kwiyongera. Umwaka ushize iki kibazo cyavugwaga mu mirenge ya Ngeruka, Kamabuye, ariko hari umuturage wabwiye iki kinyamakuru ko  azi abagore 2 bo mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE