Inkuru igeze ku kinyamakuru inyenyeri nuko uwari umuyobozi w’ibitaro bya gisilikare I kanombe Brigadier General Dr Emmanuel Ndahiro, yakuwe kumirimo ye akanafungirwa murugo azira guhererekanya nkuru zisebya leta na Perezida Kagame.

Umunyamakuru w’inyenyeri i Kigali yatumenyesheje ko imvo n’imvano yatewe n’uko har’inkuru yageze kuri Brigadier General Dr Ndahiro inyuze muri whattsapp, Ndahiro amaze gufungura icyo kinyamakuru yagerageje kwoherereza umugore we Muringa ngo nawe arebe. Hanyuma akanze M, haje amazina menshi, maze mugihe agishaka gukanda izina ry’umugorewe muringa agira ibyago akanda Minadef group ya whattsapp.

Ubwo ikinyamakuru cyahise gisanginzwa abasirikare bose bari kuri Minadef whattsapp group nawe nyine urabyumva, maze ikibazo kiba kiravutse.

Brigadier General Dr Ndahiro yahise asezererwa kukazi ko kuyobora ibitaro bya Kanombe maze arataha ariko kuva ageze iwe hirirwa hatondagirwa n’ingabo zambaye imyenda isanzwe.

Amakuru ava muri RDF avuga ko Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barimo Col. Emmanuel Ndahiro mu mwaka 2015 wagizwe Brig Gen ndetse ahita amugira umuyobozi w’ibitaro bya gisilikare i Kanombe, mbere yari yarigeze kuyobora NSS igihe kinini arinabwo yagerageje guhitana Gen Kayumba Nyamwasa muri Afurika Yepfo akoresheje amabandi yitwaje imbunda, nyuma yaje guhabwa akandi kazi agirwa Director of Records and History muri RDF. Ubu akaba yari yaragizwe Umuyobozi mushya w’ibitaro bya Gisilikare i Kanombe (Kanombe Military Hospital) asimbuye Col. Ben Karenzi.

Mbere yiyi mirimo yose Brigadier General Dr Ndahiro yabanje gukorera imirimo ye kwa Kagame murugo aho yarashinjwe imirimo yogukurikirana ubuzima bwe nkumuganga, aho Kagame akomereye yatangiye kwivuza imahanga nogushakisha abaganga babanyamahanga, maze bivamo ko Ndahiro akomeza imirimo ya Gisilikare yibanda kw’iperereza.

Abasilikare benshi bafungiye ibyaha Kagame avuga ko bifitanye isano nogusoma ibinyamakuru ndetse bisebya igihugu cyangwa kuvugana nabantu batazwi si Ndahiro gusa ubanje, harimo ndetse na Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba, Col Gishaija Joseph, Col Mugabo, na Col Rugigana uzira kuva indimwe na Gen Kayumba Nyamwasa.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/dr_brig_gen.emmanuel_ndahiro_umuyobozi_w_ibitaro_bya_gisirikare_by_i_kanombe_.jpg?fit=637%2C600&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/dr_brig_gen.emmanuel_ndahiro_umuyobozi_w_ibitaro_bya_gisirikare_by_i_kanombe_.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSInkuru igeze ku kinyamakuru inyenyeri nuko uwari umuyobozi w’ibitaro bya gisilikare I kanombe Brigadier General Dr Emmanuel Ndahiro, yakuwe kumirimo ye akanafungirwa murugo azira guhererekanya nkuru zisebya leta na Perezida Kagame. Umunyamakuru w’inyenyeri i Kigali yatumenyesheje ko imvo n’imvano yatewe n’uko har’inkuru yageze kuri Brigadier General Dr Ndahiro inyuze muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE