Abaturage babarirwa mu bihumbi bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura byaranzwe n’ibyishimo bisangiwe hagati yabo n’ababayobora, bashimangiye iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho babikesha umuco wo gukorera hamwe.

Ibi birori by’Umuganura byizihizwaga mu Rwanda rwo hambere bigahuza abishimira umusaruro n’ibyejejwe, kuri iyi nshuro byabereye mu Karere ka Nyanza, ibyishimo bisabagira mu Ntara y’Amajyepfo yakiriye uyu munsi uzingatiye amateka agaragaza ubumwe Abanyarwanda bahoranye ndetse muri iki gihe bakaba bariyemeje kongera kubushyira imbere.

Uyu muhango ngarukamwaka wabereye mu Karere ka Nyanza gafatwa nk’ak’ubukerarugendo bushingiye ku muco, kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Kanama 2017, wahuje abaturage bagasabana ndetse bagasangira, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne; uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose; abahagarariye ibihugu byabo n’abandi bakoraniye muri Stade ya Nyanza.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko kwizihiza Umuganura ku rwego rw’umuryango, ari umwanya wo gushimangira ubumwe bw’abawugize no gusabana ariko by’akarusho uw’uyu mwaka ukaba ubaye mu gihe Abanyarwanda bakishimira intsinzi ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Yagize ati “Umuganura ni umunsi ukomeye ku Banyarwanda kubera agaciro kawo, ni umwanya wo kwishimira ibyo tumaze kugeraho mu iterambere ry’igihugu cyacu. Ni umwanya wo kwisuzuma tukareba ibitaragenze neza no guhigira imyaka ije, ni n’umwanya wo gusabana kw’abayobozi n’abayoborwa. Muri iki gihe, tuganura twishimira umusaruro tugezeho mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.”

Yongeyeho ati “Umuganura ugomba kongera kutwibutsa ko umuryango ari wo shingiro ry’imbaraga z’Abanyarwanda, uje mu gihe tukishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 23. Ni uwa mbere twizihije muri manda nshya y’imyaka irindwi ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ubaye mu gihe tukizihiza intsinzi Abanyarwanda twagaragarije mu matora aherutse.”

Yasoje avuga ko ashimangira agaciro Umuco Nyarwanda ufitiye abanyagihugu nk’uko ku munsi wari wabanje bongeye kwiyibutsa ubukungahare bwawo mu gitaramo ‘I Nyanza Twataramye’ cyaranzwe n’ibyishimo by’ikirenga ku bacyitabiriye bakabikomereza mu kwizihiza Umuganura.

Nyuma y’Ijambo rya Minisitiri Uwacu hakurikiyeho umuhango wo kumurika Inyambo no kwinikiza ndetse n’uwo guha abana amata. Abitabiriye iki gikorwa bakoze ubusabane basangira ibigori n’indi myaka yejejwe mu Karere ka Nyanza kakiriye uyu muhango.

Umuhango wo kwizihiza Umuganura wanabereyemo igikorwa cyo kuremera abatishoboye aho abaturage bagera kuri 400 bahawe ubwisungane mu kwivuza ndetse hakanatangwa inka 12. Bamwe mu baturage biteje imbere batanze ubuhamya bw’uko babigezeho mu gufatanya ndetse bagateza imbere na bagenzi babo mu gutanga imirimo.

Ibi birori byasusurukijwe n’Itorero Urukerereza ryasusurukije imbaga mu mbyino zishimangira ubumwe, ubusabane ndetse zishimangira indangagaciro z’Umuco Nyarwanda. Byanaririmbwemo n’Indatabigwi, abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo n’abahanzi batandukanye bakomeye barimo Riderman, Charly & Nina, Rafiki, Ama G The Black n’abandi.

Umunsi w’Umuganura kandi wanizihirijwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku rwego rw’umudugudu.

Ibyo wamenya ku birori by’Umuganura byizihizwa buri mwaka

Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro mu muryango w’Abanyarwanda. Watangiye kwizihizwa ahagana mu kinyejana cya cyenda, uza kongera guhabwa imbaraga n’Umwami Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 10 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo).

Umuganura wizihizwaga mu buryo bubiri, ku rwego rw’Igihugu wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango bawo. Imihango y’ibwami yari iyo guhuza Imana n’Igihugu, bagahuza ibikorwa by’idini n’imigenzo gakondo hamwe n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Ku rwego rw’umuryango, wayoborwaga n’umukuru wawo.

Mu miryango abana basabanaga n’ababyeyi, hakabaho kwishimira ibyagezweho cyane cyane mu musaruro. Mu wa 1925, kwizihiza Umuganura byaciwe n’abakoloni, umwiru mukuru mu bawuyoboraga, Gashamura ka Rukangirashyamba aciribwa mu Burundi. Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango yabo.

Kwizihiza Umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda hagamijwe kugaragaza urugendo Abanyarwanda barimo baharanira kwigira no kwibohora nyako bifashisha umuco wabo.

Umuganura w’ubu wizihizwa hishimirwa umusaruro wagezweho mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyadagaduro, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo, inganda ndangamuco, ubukerarugendo n’ibindi. Usibye kwishimira ibyagezweho hanafatwa ingamba zo kugera ku mihigo itandukanye iba yaratekerejwe muri buri rwego.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/julienne.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/julienne.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICS  Abaturage babarirwa mu bihumbi bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura byaranzwe n’ibyishimo bisangiwe hagati yabo n’ababayobora, bashimangiye iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho babikesha umuco wo gukorera hamwe. Ibi birori by’Umuganura byizihizwaga mu Rwanda rwo hambere bigahuza abishimira umusaruro n’ibyejejwe, kuri iyi nshuro byabereye mu Karere ka Nyanza, ibyishimo bisabagira mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE