Umunyamategeko Evode Uwizeyimana ni umugabo uzwi cyane mu gusobanura byinshi yifashishije amategeko ariko kandi akarusha benshi muri uwo mwuga utisukirwa kuba we afite n’impano yo kuvuga no gusobanura ibintu ku buryo abo ahanganye nabo amagambo abakamana bataranisobanura.

Ikintu gikomeye cyatangaje abantu ndetse bamwe bakaba bataranabyiyumvisha kugeza ubu ni ukuntu uyu mugabo yanengaga yivuye inyuma ubutegetsi bw’u Rwanda aho yari i Bwotamasimbi ariko ubu akaba ari umuvugizi ukomeye w’igihugu mu rwego rw’amategeko.

Me. Evode yari yarahunze igihugu kimwe n’abandi banyarwanda bagiye bahunga kubera impamvu zitandukanye.

Me. Evode rero nawe yahunze nyuma yo guhagararira ibikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika bya Bwana Faustin Twagiramungu (Rukokoma) mu mwaka wa 2003. Aya amatora barayatsinzwe kuko Umukandida Faustin Twagiramungu yayabonyemo amajwi atatu ku ijana (3%).

JPEG - 37.7 kb
Evode Uwizeyimana na Faustin Twagiramungu bacyumva ibintu kimwe

No kwivovota kwinshi aba bagabo bagiye hanze bavuga ko bibwe mu matora ko atanyuze mu mucyo no mu bwisanzure yewe ndetse ko amajwi babonye atariyo bari bakwiye kubona.

Evode yamamajwe cyane na radio mpuzamahanga zamuhaga umwanya akinigura uko abyumva. Radio yamubayemo cyane ni Radio Mpuzamahanga y’Abongereza mu gashami kayo k’ikinyarwanda n’ikirundi izwi nka BBC Gahuza.

Umunyamategeko Evode Uwizeyimana yanenze bikomeye ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi buriho kugeza n’ubu. Yavugaga ko u Rwanda rugana ahantu habi cyane kubera ko ruyobowe mu buryo bw’igitugu ndetse n’abaturage batisanzura.

Mu biganiro bitandukanye by’iyo radio twavuze haruguru nayo itakivugira kuri bimwe mu bice by’u Rwanda cyane cyane hagati mu gihugu Evode yavugaga ko FPR yazambije igihugu ko nta terambere giteze mu gihe iri shyaka rigitegeka.

Ibyo yavuze ni byinshi kandi yanagiraga uko abisobanura ku buryo ntawashidikanya ko byakinguye benshi bakagira andi mahitamo n’imyemerere ya politike itandukanye.

Me.Evode yanenze inzego nyinshi z’u Rwanda aho ndetse yigeze no gukomoza ku burezi bwo mu Rwanda anenga abantu bajya kwiga bakarangiza ntacyo batahanye nyuma na bwa bwenge bakuye muri Kaminuza bakabwimurira mu gifu nyuma bagasigara basingiza uwabahaye izo ntebe bicayemo.

Yagize ati:’ Ntawe uvugana indya mu kanwa “.

Yanakunze gusobanura ukuntu ubutabera bw’u Rwanda bwakunze guhimbira abantu idosiye kandi nta byaha bakoze ugasanga barabiburanisha ariko ari ibinyoma bageretse ku bantu.

Icyo gihe yagize ati:“Ndibuka ko twajyaga duca imanza twava mu rukiko ugasanga urimo uraburansisha idosiye bahimbye ukabaza umushinjacyaha uti ibi bintu ko bidasonutse ibimenyetso byawe ni ibihe…nyuma twakuyemo bya byenda by’abacamanza twasohotse mu rukiko ukumva arakubwiye ati ariko biriya uba umbaza ni ibiki? Iyi systeme dukoreramo urayiyobewe? Uyobewe uko ikora?…ati nanjye ndabizi ko iriya dosiye bayihimbye…nonese uragira ngo mbigire nte?”

JPEG - 149.3 kb
Evode Uwizeyimana mu ikoti ry’ubururu amwenyura nyuma yo kugaruka mu Rwanda

Mu mwaka wa 2014 Me.Evode yaratashye ubu afite n’umwanya ukomeye

Mu mwaka wa 2014, nibwo byamenyekanye ko Me Evode Uwizeyimana yagarutse mu Rwanda, aho benshi bavuze ko Leta ishobora kuba yarabigizemo uruhare ngo agaruke aho yahise ahabwa akazi k’Umujyanama wa Minisitiri w’Ubutabera mu by’amategeko.

Nyuma aza kugirwa Umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’U Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko ( Rwanda Law Reform Commission) .

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye taliki 23 Gashyantare 2014 Me Evode Uwizeyimana akaba yarahakanye ko Leta yaba yaramuhendahenze ngo atahe avuga ko ari ku bushake ariko nanone avuga ko Leta itaguha akaboko ngu uze ikujyane uze kuyifasha gukemura ibyayinaniye kandi ubishoboye ngo wange.

Yagize ati “Nta leta yigeze imbwira ngo nintahe, ikibazo kimwe: Ese ubundi ubu leta ni urugero ikubwiye iti uri Umunyarwanda nubwo udushinja ibintu dukora ko tubikora nabi, ngwino udufashe kubikosora, twumva ubizi, twumva waranabyize, leta ikaguha ukuboko ukakwanga ntiwaba uri inyeshyamba itazi icyo ishaka ?”

Evode Uwizeyimana akunze kugaragara cyane kuri Televiziyo y’igihugu asobanura impamvu z’ibintu bimwe na bimwe biba biri kuvugwaho mu gihugu cyane cyane mu kiganiro Dusesengure kiyoborwa na Dr. Kayumba Christopher nawe usesengura ibya politike.

Muri gahunda iriho cyane mu Rwanda yo guhindura itegeko Nshinga, Me.Evode yagaragaje aho ahagaze ashimangira ko nta mpambvu yo kutarihindura kugira ngo Perezida Kagame akomeze ayobore u Rwanda.

Ese ko adaherutse yongeye guhunga?

Nyuma y’iminsi atagaragara ndetse atanumvikana kuri radio hano mu gihugu hari amakuru yatangiye gucaracara avuga ko yongeye guhunga igihugu.
umukozi ushinzwe itangazamakuru muri RLRC, Mme Rachel Mukandayisenga yahakanye iby’ihunga rye avuga ko ari mu kiruhuko cy’umwaka kandi ko yemerewe kugikorera aho ashaka.

Mukandayisenga yagize ati:” Evode ntabwo yahunze, ari mu kiruhuko yemererwa n’amategeko, yagiye kureba umuryango we muri Canada. Ababa bavuga ko yahunze rero barabeshya sinzi aho baba babivana”.

Me.Evode Uwizeyimana yarigaragaje cyane mu by’amategeko aho bamwe banemeza ko yarenze amategeko kinjira no muri Politike ariko kandi ngo iyo abanyapolitike binjiye, abanyamategeko barasohoka bakabaterereza ku muryango.

imirasire.com

Placide KayitareAFRICAPOLITICSUmunyamategeko Evode Uwizeyimana ni umugabo uzwi cyane mu gusobanura byinshi yifashishije amategeko ariko kandi akarusha benshi muri uwo mwuga utisukirwa kuba we afite n’impano yo kuvuga no gusobanura ibintu ku buryo abo ahanganye nabo amagambo abakamana bataranisobanura. Ikintu gikomeye cyatangaje abantu ndetse bamwe bakaba bataranabyiyumvisha kugeza ubu ni ukuntu uyu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE