Abantu batatu batawe muri yombi ku mpamvu zifitanye isano n’urupfu rwa Padiri Dr Dominique Karekezi wapfuye mu gitondo cyo kuwa Mbere mu rugo rwe mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi, CSP Celestin Twahirwa yatangaje ko babiri mu batawe muri yombi bari abarinzi mu gihe undi wa gatatu we yari umutetsi.

Yakomeje avuga ko bose uko ari batatu bakaba bari abakozi bo mu rugo rw’uyu mupadiri, bakaba bari gufasha Polisi mu iperereza.

Padiri Dr Dominique Karekezi yari Umuyobozi wa Kaminuza ya INATEK. Umubiri we wasanzwe mu cyumba n’abantu bafitanye isano nyuma yo kumuhamagara inshuro nyinshi kuri telefoni ariko ntiyitabe, nyuma nibwo abarinzi n’abo bantu bafitanye isano nawe baje kwinjira mu nzu ye basangamo umurambo we.

Umuturage witwa Claude Kayisire yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ati “ Nari nicaranye n’umwe mu bo mu muryango we… yari yahawe sheke na Nyakwigendera ariko Banki ntabwo yashoboraga kuyibikuza atitabye telefoni. Padiri ntiyigeze yitaba telefoni umugoroba wose wo ku Cyumweru.”

Yakomeje agira ati “Mu gitondo cyo kuwa Mbere nabwo ntabwo yitabaga bigeze nyuma ya saa sita telefoni ye ivaho. Uwo muntu bafitanye isano yahisemo kujya mu rugo rwe kureba impamvu atitaba telefoni. Ahageze, yasanze imiryango yose ifunguye ahita yinjira mu cyumba cye. Yatunguwe no gusanga umubiri we uri mu kizenga cy’amaraso… yari afite igikomere ku mutwe. Ijosi rye naryo ryari ryabyimbye.”

Abafitanye isano nawe bahise bamenyesha Polisi, niko guhita umubiri we ujyanywa gusuzumwa mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, gusa ibyavuye muri iri suzuma ntibiramenyekana kugeza ubu.

Gusa umwe mu baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bishoboka ko Padiri Karekezi yaba yarishwe anizwe.

Yagize ati “ Padiri yari afite abashyitsi mu rugo rwe ku cyumweru. Birashoboka ko yaba yarishwe.”

Umwe mu bo mu muryango wa Padiri Karekezi, mu ijoro ryo kuwa Mbere ari ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru, yabwiye IGIHE ko nabo bari kumva urujijo ku rupfu rw’ uyu mupadiri, kuko hashidikanywa ku cyaba cyamwishe bishobora kuba abagizi ba nabi cyangwa uburwayi.

Abo mu muryango we bavuga ko ari yo mpamvu yatumye umurambo we wahise ujyanwa igitaraganya mu bitaro ngo hakorwe isuzuma.

Yagize ati ”Iyo aza kuba yari arwaye uru rujijo ntiruba ruhari. Nta ndwara ye nzi, ntabwo yigeze arwara. Ariko reka ntashyiramo amarangamutima, ubwo ni ugutegereza icyemezo cya muganga.”

Uru rupfu rw’uyu mupadiri rwababaje benshi barimo abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, Abihayimana barimo Abapadiri n’Ababikira n’abakozi ba INATEK.

Haracyari urujijo ku rupfu rwa Padiri Karekezi Dominique

Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbantu batatu batawe muri yombi ku mpamvu zifitanye isano n’urupfu rwa Padiri Dr Dominique Karekezi wapfuye mu gitondo cyo kuwa Mbere mu rugo rwe mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana. Umuvugizi wa Polisi, CSP Celestin Twahirwa yatangaje ko babiri mu batawe muri yombi bari abarinzi mu gihe undi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE