Abantu batatu bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe mu murenge wa Rweru mu Bugesera bagwiriwe n’ikirombe, umwe arapfa.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Rwabuhihi Jean Christophe avuga ko byabaye ku wa 19/10/2015 mu kagari ka Nemba.

Uwitwa Urimubenshi Fabien w’imyaka 68 y’amavuko yahise ahasiga ubuzima naho uwitwa Ndayisenga Samuel we itaka ryamugwiriye riramutaba ariko akaza gutabarwa ndetse Mpagazahayo Samuel we abasha kuvamo nta kibazo afite.

Ati “ Ku bufatanye n’abaturage batabaye vuba Ndayisenga Samuel yahise akurwamo maze ajyanwa kuvurwa mu bitaro bya ADEPR Nyamata nabyo bikaba byaje kumusezerera ku mugoroba kuko basanze nta kibazo kinini yagize”.

Aba baturage bacukuraga muri ibi birombe rwihishwa kuko hari hashize iminsi ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro muri ibyo birombe byarahagaritswe ku mugaragaro.

Rwabuhihi avuga impamvu bahagaritse ibyo birombe ari uko umutekano wabyo wakomeje gukemangwa kuko ababicukuramo nta bikoresho bigezweho bakoresha ahubwo bakoresha uburyo bwa gakondo mu gucukura ayo mabuye maze bigatuma bahasiga ubuzima.

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko bitigeze bihagarara ko ari ukubeshya .
Bemeza ko muri ibi birombe abantu bagikomeza gucukura kandi akazi kakorwaga uko bisanzwe. Gucukura bemeza ko bitigeze bihagarikwa; nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ibi birombe bikaba byari ibya sosiyete NRD ariko uruhushya rwayo rwo gucukura rukaba rwari rwararangiye.

Gucukura amabuye y’agaciro muri ibyo birombe byatangiye mu myaka ya 1930 gusa abacukura banegwa kuba badasiba ibyobo bacukuyemo.

IMIRASIRE.COM

Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbantu batatu bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe mu murenge wa Rweru mu Bugesera bagwiriwe n’ikirombe, umwe arapfa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Rwabuhihi Jean Christophe avuga ko byabaye ku wa 19/10/2015 mu kagari ka Nemba. Uwitwa Urimubenshi Fabien w’imyaka 68 y’amavuko yahise ahasiga ubuzima naho uwitwa Ndayisenga Samuel we itaka ryamugwiriye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE