Barore yasimbuye Fred Muvunyi ku Buyobozi bwa RMC
Urwego rw’Itangazamakuru rwigenzura (Rwanda Media Commission/RMC) rwatoye Chereofas Barore kubuyobozi bwa RMC kandi bahakana bivuye inyuma ko Fred Muvunyi yaba yeguye ku mpamvu zishingiye ku kibazo cya BBC, rukanavuga ko atigeze ateza ubwega ngo avuge ko ashyirwaho igitutu na Guverinoma.
Nonese Bwana Cleophas Barore urunva nawe utabaye nkarusahurira munduru? Urabona nawe udashyize ubwenge mugifu? Urunva Fred yarikubwirande? Ibintu bigaragarira nuruhinja cyangwa impumyi.
Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2015, Ubuyobozi bwa RMC mu kiganiro n’abanyamakuru, batangaje ko impamvu y’iyegura rya Fred Muvunyi wari umuyobozi mukuru w’urwo rwego rigikomeje guteza urujijo, cyane ko ngo na nyirubwite nta cyo yigeze ayivugaho.
Icyo kiganiro n’abanyamakuru cyatangiye, Emma Claudine Ntirenganya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC asoma itangazo urwo rwego rwageneye Abanyamakuru, ryatangazaga ko Fred Muvunyi yeguye ku mirimo ye, ariko rikaba ritaragaraza impamvu.
Nyuma yokwikirigita bagaseka kubagize inama ya RMC, bamaganiye kure bamwe bavugako ubwo bwegure bwa Muvunyi bwaba butewe n’igitutu yaba ashyirwaho na Leta, ibi Cleophas Barore, wahise aba umuyobozi w’agateganyo wa RMC yabyamaganiye kure.
Ariko Cleophas Barore ntawamurenganya abaye nka Evode Uwizeyimana,ndetse abantu benshi bemezako imyanya ubu ifatirwamo ibyemezo ntizongera guhabwa abantu bafite ubwigenge mubitekerezo, kuko Perezida Kagame ntakeneye abantu nkaba Fred Muvunyi cyangwa Bob Mugabe kugirango atorwe.
Abantu nka Deputy Bamporiki, Dr Jean Damascene Bizimana bashobora kwamamaza Kagame kandi ariko banatera ubwoba abandi banyarwanda bababwirako impuhwe za GACA ariyo maramuko yimishwi.
Barore yagize ati “…Pressure (igitutu) natwe twagiye tubibona mu makuru ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu banyamakuru bavuga ngo ashobora kuba yeguye kubera igitutu, ndetse bakavuga ngo na Guverinoma, ariko twese twabyumvaga dutyo.”
Yakomeje agira ati “Ari we ntacyo abivugaho, ari natwe twakoranaga ntabyo yigeze atubwira…ntabwo yigeze atugaragariza ko haba hari ikibazo cyihariye afite… rero navuga ko twebwe nka Board (ubuyobozi bwa RMC), ntabwo yigeze atubwira ko hari igitutu kimuriho, cyangwa se ngo natwe tube twakibona.”
Ubwegure bwa Muvunyi haba hari hari isano bufitanye n’ikibazo cya BBC?
Muri icyo kiganiro bamwe mu banyamakuru bakomeje kujujura bavuga ko iyirukanwa rye rifitanye isano n’uruhande RMC yagaragaje ku kibazo cy’ihagarikwa rya BBC mu Rwanda, aho urwo rwego rwari rwamaganye icyo cyemezo.
Ngo mugukura urujijo kubantu batekereza ko Muvunyi yaba yahiriswe kubera BBC, Emma Claudine Ntirenganya yagize ati “Ikibazo cya BBC ntago kikiri icya RMC kuri ubu, n’ubwo haba hari icyemezo cyafashwe kikanatangazwa, ariko ntago yagifashe nka Muvunyi Fred ku giti cye, icyemezo cyafashwe nka RMC. Ntidutekereza nka RMC ko ari ikibazo cya BBC cyatumye Fred Muvunyi yegura.”
Abandi bati Muvunyi yaba yaregujwe kubera Raporo ku miterere y’Itangazamakuru mu Rwanda.
Hari n’abavugaga ko iyegura rya Muvunyi ryaba rifitanye isano no kutemezwa ndetse no kudatangazwa kwa raporo ku bushakashatsi ku mitere y’itangazamakuru mu Rwanda, ariko ngo ibyo na byo ntawe ukwiye kubihuza mu gihe na nyirubwite nta cyo yabivuzeho, kandi iyo raporo n’abo yakozweho bakaba batarabasha kuyumvikanaho.
Ntirenganya yagize ati “Nta n’ubwo dutekereza ko byaba bifitanye isano na Raporo, kuko n’ubu iyo raporo iracyakorwaho, turacyakora bumwe mu busesenguzi, tukayisangiza abandi banyamakuru na bo bakatugaragariza uko babibona. Rero ndumva ntawabihuza.”
Nkuko bisanzwe iyo RPF ijugunye umuntu hanze itangira kumuhimbira impanvu, ubwo Fred Muvunyi nawe akimara kwegura hatangajwe ko atakoranaga neza n’abo bari bafatanyije kuyobora RMC, aho yashinjwaga gukora wenyine, agafatira urwo rwego ibyemezo batabanje kubijyaho inama, akavuganira RMC n’aho atatumwe kandi nyamara hari ibyo abona ukwe gutandukanye n’uko “Board” ibibona.
Ariko Bwana Barore, amaso arya wibukeko atabona neza nawe ejo bashobora kugusimbukana, kandi wowe bazavugako ufite ingengabitekerezo ya genocide, kuko ntibazabona ukuntu bagushinja genocide.
Ahubwo RMC yongeye kuvugako Fred Muvunyi ngo yarafite imikoranire idahwitse n’abakomiseri, ariko bakavuga ko icyo kibazo kitari ku rwego rwatuma ahita yegura ku mirimo ye, cyane ko bari banafite kuri gahunda, umwiherero wari kuzabahuza basuzuma imikorere n’imikoranire.
Fred Muvunyi yatorewe kuyobora RMC kuwa 26 Nzeri 2013, atangira imirimo kuwa 27 Nzeri 2013, yegura kuwa 12 Gicurasi 2015, hakaba haburaga umwaka n’amezi 3 ngo manda y’imyaka 3 yatorewe irangire, kuko yari kuzarangira muri Kanama 2016.
Muvunyi Fred yari Umuyobozi wa RMC ari n’Umunyamakuru uzwiho guharanira uburenganzira n’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru ku buryo bugaragarira benshi, aho yakunze kwandika inkuru z’ubutabera, izicukumbuye zigamije gushyira ahagaragara uburiganya cyangwa amakosa amwe n’amwe akorwa na bimwe mu bigo, byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga ndetse n’abantu ku giti cyabo.
https://inyenyerinews.info/politiki/barore-yasimbuye-fred-muvunyi-ku-buyobozi-bwa-rmc/AFRICAPOLITICSUrwego rw’Itangazamakuru rwigenzura (Rwanda Media Commission/RMC) rwatoye Chereofas Barore kubuyobozi bwa RMC kandi bahakana bivuye inyuma ko Fred Muvunyi yaba yeguye ku mpamvu zishingiye ku kibazo cya BBC, rukanavuga ko atigeze ateza ubwega ngo avuge ko ashyirwaho igitutu na Guverinoma. Nonese Bwana Cleophas Barore urunva nawe utabaye nkarusahurira munduru? Urabona...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS