Mu ntangiriro y’ uyu mwaka ubwo Twagiramungu yashakaga kwegeranya amashyaka yose atavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda harimo na FDLR ishinjwa kuba igizwe na bamwe bavuye mu gihugu bamaze gukora amarorerwa muri jenoside yakorewe abatutsi, bamwe mu bayobotse ayo mashyaka bagiye banga kwishyira hamwe na we ngo atazabagira ingaruzwamuheto.

Ubwo Twagiramungu yamaraga gutambutsa itangazo ko amashyaka yose arwanya Leta y’u Rwanda agiye kwishyira hamwe, bamwe mu basesenguzi ba politiki ndetse n’ ibitangazamakuru bitandukanye batangaje ko uyu musaza yaba arimo gukina ikinamico yishakira inyungu ze bwite.

Uwizeyimana Evode hamwe na Rukokoma

Nk’ uko byatangazwaga, ngo Rukokoma yari yafashe iya mbere mu kwifatanya ku mwanya wa mbere na FDLR kuko ashobora kuba yarashakaga kurya kuri zahabu yo muri Kongo ariko akabona ko inzira yamworohera ari iyo guca kuri FDLR.

Ku rundi ruhande bamwe bangaga kwishyira hamwe n’ ishyaka rya Rukokoma batinya ko yazamara kubigarurira nyuma akabahinduka akabasuzugura nk’ uko yasuzuguraga Habyarimana na bamwe mu bayoboke ba MDR. Ubwo bamwe mu bayoboke b’ amashyaka bangaga kwishyira hamwe na Rukokoma byatumye amwe acikamo ibice ndetse hakavuka n’ andi mashyaka yitandukanyije.

Ivuka ry’ ishyaka rya Rwanda Democratic Union (RDU): iryo shyaka ryavutse rikomotse muri RNC (Rwanda NationalCongress), nyuma y’ uko bamwe bemeraga kwifatanya na Rukokoma abandi bakabyanga.

Dr Paulin Murayi witandukanyije na RNC agashinga irye RDU abifashijwemo na sebukwe Kabuga

Nk’ uko ikinyamakuru Chimpreport cyabitangaje, ngo Umukwe wa Kabuga Dr Paulin Murayi ndetse n’ umugore Winnie Kabuga nibo bahise bashinga iri shyaka babifashijwemo na Kabuga, dore ko bari babonye ko batakomeza gukorana n’ ubuyobozi bwa RNC yari imaze kubura Col.Karegeya kandi ari we wari warabinjijemo.

Bamwe bamaze gukemanga uko kwishyira hamwe, ko nta ntego gufite, bagiye bafata iya mbere bagatahuka i Rwanda bakaza gukorera igihugu cyababyaye, urugero rufataika ni Evode Uwizeyemina, Ismail Mbonigaba, Victor Manege.

Ibitangazwa ngo ni uko mu minsi mike na Saleh Karuranga na we ubarizwa muri RDU nawe yaba agiye kwitandukanya n’ iri shyaka agataha mu Rwanda, by’ umwihariko uyu Saleh Karuranga ava indimwe n’ umwe mu bayobozi ba FDLR.

Uyu ni Karuranga Saleh ngo waba ushaka gutahuka

Twagiramungu Faustin ubu urwanya Leta y’u Rwanda yigeze kwiyamamaza ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu mu mwaka wa 2003 ariko aza gutsindwa amatora, we avuga ko yatsinze. Nyuma amaze guhunga, benshi mu bari bamushyigikiye muri ayo matora bagiye babwira ibitangazamakuru ko bahise bamwanga bakanamuvanaho amaboko.

Uyu ni Habimana wahoraga agendana ifoto ya Rukokoma mu ikofi ye ariko nyuma amukuraho amaboko

Muri abo hari abagiye bafatwa barabitse udufoto twe bajyaga bashyira ku mutima igihe bagize ikibazo bakumva baruhutse, ariko nyuma batangaza ko bitandukanije na we kubera guharabika u Rwanda.

Nsabimana Emmanuel – Imirasire.com

Placide KayitarePOLITICSMu ntangiriro y’ uyu mwaka ubwo Twagiramungu yashakaga kwegeranya amashyaka yose atavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda harimo na FDLR ishinjwa kuba igizwe na bamwe bavuye mu gihugu bamaze gukora amarorerwa muri jenoside yakorewe abatutsi, bamwe mu bayobotse ayo mashyaka bagiye banga kwishyira hamwe na we ngo atazabagira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE