Bahangayikishijwe no gucururiza hanze kandi batanga umusoro
Abacururiza mu gasantere ka Gakeri mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bahangayikishijwe no gucururiza mu mvura kandi batanga umusoro.
Aba bacuruzi bemeza ko bagiye babwirwa kenshi ko bazubakirwa isoko ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Bavuga ko muri ibi bihe by’imvura ari bwo bahura n’imbogamizi cyane kuko usanga ibicuruzwa bya bo byangirika.
Nshimimana Paul yagize ati “ Buri kwezi dutanga umusoro, abayobozi bose bahora batwizeza kutwubakira isoko ariko bigahera mu magambo, nk’ubu urabona imvura imeze nabi muri iyi minsi, iragwa ugasanga imyenda yangiritse bikadushyira mu gihombo gikomeye”
Abacururiza ibiribwa muri iri soko bemeza ko bashobora no gutanga ibicuruzwa byagira ingaruka ku baturage, Mukeshimana assinati aragira ati “NI ikibazo gikomeye kuba tugicururiza hanze, usanga umuntu aracuruza ifu, ivumbi rigaturuka hariya rikirundamo, ifu urabona ko atari ikintu wakuramo ivumbi, ubwo nyine nyiri kuyicuruza aho kuyimena arajijisha akayigurisha kuko ntiyahitamo icyo gihombo na we aba yarayiranguye amafaranga”
Aba bacuruzi bemeza ko bahura n’ibihombo bikomeye kubera ko ibicuruzwa bya bo byangirika haba mu gihe cy’izuba ndetse n’igihe cy’imvura.
Mukafurika Clementine, umwe muri aba bacuruzi ati ‘’ Turacuruza ariko akenshi usanga dukorera mu gihombo, uzana imyenda waba utanditse aha, imvura yagwa itunguranye ikabinyagira bimwe bikangirika ku buryo umukiriya ajya kubigura yabonaho igitsira akabyanga, ni na ko bimeze ku bacuruza ibyo kurya, uribaza nk’umuntu ucuruza inyanya, cyangwa ibindi bintu byangirika ku buryo bworoshye ? Twese ni ibihombo kandi byitwa ko dutanga umusoro wa Leta »
Aba baturage basaba ubuyobozi kubafasha bukabubakira isoko kuko agasantere ka bo gateye imbere mu bindi ariko kuba katagira isoko kikaba ari ikibazo kibakomereye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Gakuru Munyakazi avuga ko iki kibazo bakizi, ngo gishobora kuzakemuka mu ngengo y’imari y’u mwaka utaha cyangwa kubaka iryo soko bakabiharira abikorera.
Yagize ati ‘’ Icyo kibazo turakizi ariko ntabwo bishoboka ko iryo soko ryakubakwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, twazareba mu ngengo y’imari y’ubutaha, ariko tunagerageza kuba twakangurira abikorera ngo babashe kuryubabaka, zose ni inzira ziba zishoboka »
Uyu muyobozi avuga ko batoza aba bacuruzi kugirira isuku ibicuruzwa bya bo kugira ngo hirindwe uburwayi buterwa n’umwanda.
https://inyenyerinews.info/politiki/bahangayikishijwe-no-gucururiza-hanze-kandi-batanga-umusoro/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/ifoto-3.png?fit=800%2C450&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/ifoto-3.png?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSBabangamiwe no gucururiza hanze kandi batanga imisoro Abacururiza mu gasantere ka Gakeri mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bahangayikishijwe no gucururiza mu mvura kandi batanga umusoro. Aba bacuruzi bemeza ko bagiye babwirwa kenshi ko bazubakirwa isoko ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Bavuga ko muri ibi bihe by’imvura ari bwo bahura n’imbogamizi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS