Abantu 9 bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko (Ifoto/Mpirwa E)

Abagabo umunani n’umukobwa umwe bakekwaho mu kurema umutwe w’ingabo utemewe bageze imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu aho babiri muri bo bemera ko bafashwe bagiye i Kongo kwinjira mu mutwe witwaje intwaro.

Aba baregwa batawe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi kubera iperereza ku byaha  byo kurema umutwe w’ingabo bitemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika.

Abitabye urukiko barimo Papias Ndayishimiye, Janvier Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye, Evode Mbarushimana, Leonille Gasengayire, Norbert Ufitamahoro, Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu na Erneste Nkiko.

Batanu muri bo bunganirwa mu mategeko na Me Antoinette Mukamusoni na Me Gatera Gashabana ariko abandi bavuga ko ntawe ubunganira bafite kugeza ubu.

Mbere y’uko batangira kuburana, abaregwa bemereye Ubushinjacyaha ko ari abarwanashyaka ba FDU-Inkingi babwiye urukiko ko bafunzwe bitemewe n’amategeko, bityo basaba kurekurwa.

Boniface Twagirimana uvuga ko ari Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi ahakana ibyaha aregwa ndetse akanongeraho ko afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko kuko ngo nta rupapuro rwo kumufata cyangwa gusaka iwe yigeze yerekwa ubwo yafatwaga tariki 6 Nzeri.

N’abandi bareganwa hamwe basabye ko barekurwa ndetse banavuga ko batazi aho bafungiwe kandi binyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko kuba bane muri aba baregwa bafashwe berekeza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo nta mpamvu yo kuba baragombaga kwereka impapuro zo kubata muri yombi kandi bari bafite ibimenyetso bigaragaza ko bagiye mu mutwe w’ingabo utemewe.

Ngo kandi kuba ingo za bamwe zarasatswe na Polisi ngo byari bikurikije amategeko kuko ngo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari buhari mu gihe cy’isaka.

Ngo hari batanu bamaze kwinjira mu ishyamba muri Kongo

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bufite ibimenyetso simusiga byerekana ko benshi muri aba baregwa bakomeje kugirana ibiganiro n’abandi bashoboye kwinjira umutwe wiswe P5 uhuriweho n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bashaka gutera u Rwanda baturutse muri Kongo.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragarije urukiko amazina y’abo bageze i Kongo ndetse n’igihe bambukiye imipaka ndetse bwumvisha mu muhezo amajwi yatanzwe n’isosiyete y’itumanaho ya Tigo n’ubutumwa bwa WhatsApp bwagiye butangwa mu makode ya gisirikari.

Nubwo atemeranyijwe n’inyito y’icyaha ashinjwa, uwitwa Papias Ndayishimiye mu ibazwa rye ngo yavuze ko yemera ko yafatiwe i Rusizi agiye gufasha abandi barwanyi i Kongo ndetse anafatanwa n’urupapuro ruriho ikarita y’inzira y’aho yari guhurira na bo, kimwe n’undi witwa Norbert Ufitamahoro kandi bose banashinja abo bareganwa.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko uwitwa Janvier Twagirayezu nubwo yanze kwinjira muri uyu mutwe ubwo yabisabwaga n’ubuyobozi, hari impamvu nyinshi zituma ashobora kuba yakekwaho uruhare kuko ngo atigeze amenyesha ubuyobozi ko hari gutegurwa igikorwa nk’iki cyo kugirira nabi igihugu.

Bongeyeho kandi ko kubera ko iperereza rigikomeje hashobora kuba hari n’abandi bashobora kwiyongera kuri aba bafunzwe.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru urubanza rwari rugikomeje urukiko rutarafata icyemezo.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Infungwa-1.jpeg?fit=800%2C450&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Infungwa-1.jpeg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbantu 9 bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko (Ifoto/Mpirwa E) Abagabo umunani n’umukobwa umwe bakekwaho mu kurema umutwe w’ingabo utemewe bageze imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu aho babiri muri bo bemera ko bafashwe bagiye i Kongo kwinjira mu mutwe witwaje intwaro. Aba baregwa batawe muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE