‘Avoka utazwi’ yateje isubikwa ry’Urubanza ruregwamo Col Byabagamba
Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Col.Tom Byabagamba na bagenzi be Brig Gen Frank Rusagara (Retired) na Sgt Kabayiza (Retired) ibyaha bikomeye bijyanye no kwangisha ubutegetsi buriho abaturage, rwongeye gusubikwa bisabwe na Munyandatwa Nkuba Milton wunganira Kabayiza ariko bakaba batarabonana na rimwe mu rukiko.
Kuri uyu wa 11 Gicurasi byari biteganyijwe ko Urukiko rukuru rwa Gisirikare rutangira kuburanisha mu mizi urubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Col Tom Byabagamba, Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Sgt (Rtd) Kabayiza Francois, ariko ntibyakozwe kuko Kabayiza nk’umwe mu baregwa atari yunganiwe mu mategeko.
Kabayiza Francois yari asanzwe yunganirwa na Me Buhuru Pierre Celestin wafashe umwanzuro wo kudakomeza kumwunganira kuko ngo kunganira abantu babiri baregwa hamwe bitamworoheraga kuko anunganira Frank Rusagara.
Umucamanza yabanje gusoma ibaruwa Urukiko rwakiriye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aho uwitwa Munyandatwa Nkuba Milton yanditse asaba ko urubanza rwasubikwa akabanza agahura n’uwo agomba kunganira, ari we Kabayiza ku mpamvu z’uko ubwo yajyaga kumureba aho afungiwe yangiwe ko bahura.
Me Buhuru wari witabiriye iburanisha, akaba yanatanzweho umugabo muri iyi baruwa, yabwiye urukiko ko ubwo bajyaga guhura n’abakiriya babo; Me Munyandatwa yangiwe kwinjira ngo kuko atazwi nk’uwunganira Kabayiza.
Abajijwe niba Me Munyandatwa yaritabaje ubuyobozi bwa Gereza cyangwa ubwa Military Police; Buhuru yasubije agira ati “Icyo kibazo ni we wakisubiriza, icyo ntanga aha ni ubuhamya; gusa kujyana byo twarajyanye, ariko bamwangira kwinjira.”
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ubu busabe budafite ishingiro ahubwo ko ari uburyo bwo gutinza urubanza.
Umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha yagize ati “Nta shingiro bifite, kuko Ubushinjacyaha ntitwamenyeshejwe ko Me Buhuru atazongera kunganira Kabayiza, n’ibyo by’uko Me Munyandatwa yangiwe kwinjira ntitwabimeshejwe, izo ni impamvu zo gutinza urubanza.”
Urukiko rwo rwafashe ibyakozwe na Me Munyandatwa nk’agasuzuguro kuko ngo yagombaga kuba yiyiziye mu iburanisha rya none agasobanura ubusabe bwe n’umukiliya we akaboneraho kumubona.
Perezida w’inteko iburanisha uru rubanza yagize ati “…ikibazo ni agasuzuguro yakoranye ubu busabe, nta n’ubwo tumuzi, ntituzi ko ari na avoka koko, uyu muntu watumye urubanza ruhagarara ntazwi n’urukiko.”
Agira icyo avuga ku byari bimaze gutangazwa n’urukiko; Me Buhuru yagize ati “Nubwo urukiko rutamuzi, ariko we araruzi n’ikimenyimenyi yarwandikiye kandi ku ibaruwa yanditse hariho umwirondoro we, kabineti ye, ashyiraho kashe n’umukono bye.”
Me Gakunzi Valeri umwe mu bungunira Col.Byabagamba we yavuze ko uyu mugabo Munyandatwaa ari avoka koko, ariko ko urukiko ari rwo rufite mu biganza byarwo gufata umwanzuro ku busabe bwe (Munyandatwa) nyuma yo kubusuzuma.
Me Valeri utagize byinshi avuga, yongeyeho ko kuba mugenzi w’uwo yunganira atunganiwe byumvikana ko urubanza rudashobora kuburanishwa, ariko ko we n’umukiliya we bababajwe cyane no kuba bataburanishijwe.
Nyuma yo kwiherera, Umucamanza yavuze ko kuba Kabayiza yiyemera ko Munyandatwa azamwunganira ndetse ko na Munyandatwa ubwe yari amaze kwemerera umwanditsi w’Urukiko ko yemera kuzunganira Kabayiza, bitumye urubanza rusubikwa uyu mwunganizi akazabanza agahura n’umukiliya we.
Col. Tom Byabagamba aregwa kwamamaza nkana ibihuha agomesha cyangwa agerageza kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho. Gukora igikorwa kigamije gusebya Leta uri umuyobozi, guhisha nkana ibintu byakagombye kugenza icyaha gikomeye gutahura ibimenyetso cyangwa guhana abakoze ibyaha, hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu.
Brig Gen Frank Rusagarara ((Rtd)) aregwa kwamamaza nkana ibihuha agomesha cyangwa agerageza kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta uri umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda n’amasasu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.
Naho Sgt Kabayiza Francois (Rtd) wari umushoferi wa Rusagara, aregwa gutunga intwaro ku buryo bunyuranyije n’amategeko, hamwe no guhisha nkana ibintu byakagombye kugenza icyaha gikomeye, gutahura ibimenyetso cyangwa guhana abakoze ibyaha.
Urubanza rwimuriwe tariki 20 Gicurasi, rukomeza kuburanishwa mu mizi nk’uko byagombaga gutangira none.
https://inyenyerinews.info/politiki/avoka-utazwi-yateje-isubikwa-ryurubanza-ruregwamo-col-byabagamba/AFRICAPOLITICSMu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Col.Tom Byabagamba na bagenzi be Brig Gen Frank Rusagara (Retired) na Sgt Kabayiza (Retired) ibyaha bikomeye bijyanye no kwangisha ubutegetsi buriho abaturage, rwongeye gusubikwa bisabwe na Munyandatwa Nkuba Milton wunganira Kabayiza ariko bakaba batarabonana na rimwe mu rukiko. Kuri uyu wa 11 Gicurasi byari...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS