Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kwikoma Leta y’u Rwanda cyane cyane Inteko Ishinga Amategeko na Perezida Paul Kagame kubera kwemeza Komisiyo izunganira mu ivugururwa ry’itegeko Nshinga. Ibintu iki gihugu gifata nko kuniga demokarasi

Kuri uyu wa gatanu tariki 4 , Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize hanze itangazo rivuga ko bafitiye impungenge iyo Komisiyo igiye gushyirwaho mu rwego rwo gushyiraho manda ya gatatu cyangwa gukura umubare wa manda mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Muri iryo tangazo ryasohowe n’ibiro bya Leta bishizwe itangazamakuru biyobowe na John Kirby, havugwamo ko Amerika ishyigikiye ihererekanyabutegetsi rikozwe mu mahoro.

John Kirby

Bagize ati: “ Leta Zunze Ubumwe zifitiye impungenge icyemezo cy’Inteko Ishinga Ametegeko na Perezida Paul Kagame, cyo gushyiraho Komisiyo ivugurura Itegeko Nshinga, izavugurura cyangwa igakuraho umubare wa manda.”

Iri tangazo riti “Twubaha ubushobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko iyo ariyo yose mu gushyiraho amategeko avuye ku bushake bw’abaturage, ari nabo baba bahagarariye.Ariko, dukomeje gushyigikira dushikamye ihererekanyabutegetsi mu bihugu byose rinyuze mu mucyo, mu bwigenge no mu matora akozwe neza hagendwe ku Itegeko Nshinga, harimo n’umubare wa manda.”

Itangazo rikomeza riti:“Ntabwo dushyigikiye ko abari mu myanya y’ubuyobozi bahindura Itegeko Nshinga ku bw’inyungu zabo bwite.”

Si uba mbere Amerika yikoma u Rwanda ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga,kuko no mu minsi ishize iki gihugu cyavuze ko cyifuza kubona  isimburana ku butegetsi rikozwe mu mahoro mu Rwanda, mu mwaka wa 2017.

Ubwo aheruka muri Afurika mu nama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Barrack Obama yavuze ko abaperezida ba Afurika badakwiye kuguma ku butegetsi.Iryo jambo ntiryakiriwe neza na bamwe mu bayobozi ba Afurika, aho bavugaga ko ashaka kwivanga mu miyoborere y’ibindi bihugu.

Amerika ikomeza ivuga ko ishimira Perezida Kagame uburyo yakomeje kwerekana ko yubahiriza Itegeko Nshinga, ndetse no kwigisha abayobozi bakiri bato guteza imbere igihugu n’umutekano.

Mu minsi ishize nibwo Inteko ishinga Amategeko Imitwe yombi bemeje umushinga w’Itegeko rigena Komisiyo izafasha mu kuvugurra Itegeko Nshinga.

Uwo mushinga kandi waje gusinywa na Perezida Kagame ari na we uzagena abazaba bagize iyo Komisiyo.

Muri Nyakanga Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’ ubusabe bw’abaturage barenga miliyoni eshatu, basabaga ko Itegeko Nshinga rivugurrwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101 igenera umukuru w’igihugu manda zitarenze ebyiri.

Nyuma yo kugena Komisiyo izafasha mu ivugurura ry’Itegeko Nshinga, abanyarwanda bategereje Kamarampaka, ari nayo izemeza niba ingingo ya 101 ikwiye guhinduka cyangwa idakwiye gihinduka.

Kugeza ubu Abanyarwanda 10 nibo bagaragajwe n’Inteko Ishinga Amategeko ko basabye ko Itegeko Nshinga ritakorwaho.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSLeta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kwikoma Leta y’u Rwanda cyane cyane Inteko Ishinga Amategeko na Perezida Paul Kagame kubera kwemeza Komisiyo izunganira mu ivugururwa ry’itegeko Nshinga. Ibintu iki gihugu gifata nko kuniga demokarasi Kuri uyu wa gatanu tariki 4 , Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize hanze itangazo rivuga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE