Abanyarwanda batuye mu Bwongereza barinubira Ambassadde y’Urwanda ikomeje kubahatira kwitabira amanama, yitirirwa ko ngo arayo kwiga kubucuruzi hanyuma bagasanga ahubwo babigisha amacakubiri. Umunyarwanda wadutangarije iyinkuru akanatwoherereza invitation ye bamwoherereje, yavuze ko atangazwa n’ukuntu babahatira kuza murizo nama ndetse bakabasaba kuzana identity cards zabo. “nkinama yubucuruzi identite badusaba iziki?

Ese ko twese tur’abanyarwanda niba arinama zicyerekezo kizima igituma badusaba ibyangombwa niki? Ati izi nama z’ubucuruzi zatangiwe na mugenzi wange ariko kandi zikaba zari zigamije gufasha ibihugu bya Afurika. Ati hari n’ibihugu byatejwe imbere n’ubwo buryo.

Hanyuma Ambassade y’uRwanda imenye ko ar’umunyarwanda ubikora bamusaba kubonana nawe, umusore yarabyishimiye cyakora amaze kubasobanurira uko bikorwa, yaje kubona barimo kumusaba ko hakwiyongeramo ibitarebana n’ubucuruzi nuko arabahakanira ababwira ko nta politiki yakwivangamo ati jyewe nd’umu expert nkorana nabashaka kungura ibihugu bikenye mumbabarire.

N’uko ubwo uwitwa Patrick Gihana nawe ukorera ambassadde y’Urwanda nkumunyamabanga, 

aba abikubise Ambassaderi ntibongeye kumuvugisha kuko ikyo bashakaka n’ukuntu bazitirira izo ngirwa nama ko ar’izubucuruzi, naho ubundi bakazikora bashaka uburyo bahura bakigarurira abanyarwanda RNC/FDU yegukanye ndetse bakiga n’ukuntu bahashya ibisonga byayo mashyaka bihatuye. Dore ko leta y’uBwongereza ikomeje kwamagana ibikorwa bivanzemo ubugome nokugambanira benewabo bamaze igihe bagerageza gukorera muricyo gihugu.

Iyo nama iteganijwe kuba kwitariki 30.06.12, ambassadde y’uRwanda yari yiteguye kwakira abanyarwanda benshi, cyakora impungenge zimpunzi zikomeje kwiyongera ndetse bamwe bakaba barahiye ko batazajayo kubera ko ibyo bikorwa biba bibangamiye uburyo batuye muricyo gihugu. Amategeko agenga impunzi z’uBwongereza avuga ko ubonye ubuhungiro akivanga mu bikorwa by’ubugome, ubwicanyi cyangwa kugambanira abandi, gufasha abagizi banabi, Agomba gusubira iyo yavuye, dore ko nubundi leta ya Kigali ko ariyo iba iboshya.

James Rugamba twaganiriye nawe utuye murikyo gihugu yagize ati ntabwo nzajyayo, ndetse n’iyo Ambassadde ntabgo nzasubirayo kuko Kuyobya abanyarwanda kwa l’eta ya FPR kurakomeje, badusanga aho tuba twishakira amahwemo hose, Kugeza naho bahimbiye amayeri nkaya.

 

Uzwi kwizina rya 

Brenda Nyakira ukorera ambassadde munzu y’Ambasadde y’uRwanda mu Bwongereza, niwe wiyita ko ngo ari trade investment assistant, twavuganye kumurongo wa telephone +44 20 7224 9832 Ext 215 tugirango adutangarize kubyerekeye iyo nama y’ubucuruzi, yavuze ko ntakyo yatangaza kuriyo nama kuko ntabwo yagenewe abanyamakuru, ahita akuraho telephone.

Cyakora twabashije kumenya ko akorera munzu ambassadde ikoreramo, ndetse ko ariwe bashinze iyo nama yakidobya.

Twamwohereje email kuri  brenda@ambarwanda.org.uk, cyakora ntiyadusubiza. Amakuru atugezeho aturuka muyindi miryango namashyaka bihakanya imikorere ya l’eta y’uRwanda aravuga ko police y’uBwongereza ibikurikiranira hafi, ndetse nubuyobozi bwaho iyo nama izakorerwa bwarabimenyeshejwe.

Nkuko mubibona kuriyo invitation abatumiwe ngo bazaze bazanye invitation na identity card ibyo bikaba bidasanzwe mugihugu nk’uBwongereza kigira umutekano ubumbatiwe.

Rwema Francis

 

 .

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/Rwanda-House.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/Rwanda-House.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSAbanyarwanda batuye mu Bwongereza barinubira Ambassadde y’Urwanda ikomeje kubahatira kwitabira amanama, yitirirwa ko ngo arayo kwiga kubucuruzi hanyuma bagasanga ahubwo babigisha amacakubiri. Umunyarwanda wadutangarije iyinkuru akanatwoherereza invitation ye bamwoherereje, yavuze ko atangazwa n’ukuntu babahatira kuza murizo nama ndetse bakabasaba kuzana identity cards zabo. “nkinama yubucuruzi identite badusaba iziki? Ese ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE