Ambasaderi Gatete wahawe ububasha namadosiye ya ministeri y’ibikorwa remezo  mu muhango wo guhererekanya ububasha bw’umurimo na bwana James Musoni yasimbuye kubuyobozi bw’iyo ministeri, yabwiye abanyamakuru ko agiye kugira icyo akora ku ikimenyane kuvugwa mu bigo bya MINIFRA.

Yavuze kandi ko ikibazo cyimikoreshereze y’amafaranga yubaka ibikorwa remezo kizitabwaho hamwe no kubahiriza inshingano (accountability ) bizashyirwamo ingufu cyane.
Muri uyu muhango kandi,  James Musoni yagaragaye afite umunaniro udasanzwe mumaso,  ndetse ubona atishimye ariko arenzaho agaseka.
James Musoni kandi yanahawe umwanya wo kugira icyo avuga,  dore ko kuva ibinyamakuru bitandukanye byamwanditse  mu nkuru zishobora kuba zitaramushimishije,  atigeze agira icyo atangaza, yavuze mumagambo macye ko adashidikanya ko ministiri Gatete n’ikipe imwungirije mukazi ke bazagera kunshingano  zabo.
Navuganye  numukozi wa MINIFRA  wasabye ko izinarye ritatangazwa  ambwira ko nubwo bishimiye impinduka,  inama yagira Amb.  Gatete ari ukugira “akariro gacye na  feri ” kuko nawe ejo ejobundi azahava kandi nabi kuko uwo bakorera  bose ari ” indashimwa  ruharwa”.
Christine Muhirwa
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/04/musoni-james-1.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/04/musoni-james-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAmbasaderi Gatete wahawe ububasha namadosiye ya ministeri y'ibikorwa remezo  mu muhango wo guhererekanya ububasha bw'umurimo na bwana James Musoni yasimbuye kubuyobozi bw'iyo ministeri, yabwiye abanyamakuru ko agiye kugira icyo akora ku ikimenyane kuvugwa mu bigo bya MINIFRA. Yavuze kandi ko ikibazo cyimikoreshereze y'amafaranga yubaka ibikorwa remezo kizitabwaho hamwe no kubahiriza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE