Amagambo ashize ivuga: Gen Niyombare yabonetse abeshyuza abitiranya u Rwanda

Gen Maj Godefroid Niyombare

Ntibikiri ibanga, nyuma y’imyaka ibiri atajya ahabona, bamwe bavuga ko yapfuye, leta y’u Burundi itangaza ko yari ashyigikiwe n’u Rwanda mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi bitamuhiriye nyuma akaruhungiramo, yabonetse agaragaza ukuri.

Gén Godefroid Niyombare yaganiriye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, giteganya gutangaza byinshi baganiriye ku byatumye atsindwa mu rugamba rwo  guhirika ubutegetsi, uko abayeho, uko ateganya guhangana n’ubutegetsi buriho n’ibindi.

Mu kiganiro umunyamakuru Olivier Caslin wavuganye na  na Gen Niyombare yagiranye na TV5 ,yatangaje ko yamubwiye ko ari mu mashyamba ari hagati y’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ari kumwe na bamwe mu basirikare bari bakomeye mu gisirikare cy’u Burundi, ndetse ko bamaze gushinga umutwe w’inyeshyamba.

U Rwanda rurarengana

Ku bijyanye n’uruhare rw’u Rwanda rwakunze kugarukwaho ko rwamufashije mu gushaka guhirika ubwo butegetsi, Niyombare yabihakanye.

Yavuze ko “Nta na rimwe yigeze ashyikirana n’u Rwanda, nta ruhare na rumwe[u Rwanda] rwigeze rugira muri iryo hirikwa ry’ubutegetsi, yewe ngo nta n’igihugu cyo mu karere kigeze kimufasha muri icyo gikorwa. Ahubwo ngo ni igikorwa kireba Abarundi n’Abarundikazi”.

Mu by’ukuri aherereye he, abayeho gute ?

Atangaza ko ari mu mashyamba ari hagati y’u Burundi na Congo , aho ayoboye umutwe w’inyeshyamba zahoze mu ngabo z’u Burundi. Aho ahamaze imyaka ibiri adatembera ndetse atanabonana n’umuryango we.

Uwo mutwe witwa Forebu (les Force républicaines du Burundi) washinzwe tariki ya 23 Ukuboza 2015, ugizwe n’abasirikare basaga 1000 bahoze mu ngabo z’u Burundi barimo n’abari bafite amapeti yo hejuru. Uwo mutwe washinzwe n’abahoze mu ngabo z’u Burundi bishyize hamwe ngo barwanye Leta y’u Burundi.

Ntashaka Perezida Nkurunziza ku buyobozi

Ku bijyanye no kuba yakongera gutegura igikorwa cyo guhirika ubutegetsi, yavuze ko mbere ya byose yifuza ibiganiro na Guverinoma y’u Burundi, bigomba kuvanaho Perezida Nkurunziza, byakwanga ngo yiteguye kuba yatangiza urugamba rwo kumurwanya.

Kuki yifuje ubutegetsi bukamuca mu myanya y’intoki ?

Gen Niyombare yatangaje ko hari impamvu nyinshi zatumye adafata ubutegetsi zirimo kuba batari biteguye neza urwo rugamba, ndetse no kuba yaragambaniwe n’uwari Minisitiri w’Ingabo icyo gihe, Gen Gaciyubwenge Pontien bari bagiye imigambi yo guhirika ubwo butegetsi, ariko akamenera ibanga Perezida Nkurunziza.

Niyombare aheruka kuboneka mu ruhame mu Burundi mbere y’itariki ya  13 Gicurasi 2015.

Niyombare yayoboye igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza  tariki ya 13 Gicurasi 2015, icyo gihe ndetse  Niyombare yafashe ubutegetsi mu masaha make, kugeza igihe Perezida Nkurunziza yandikiye ku rukuta rwe rwa Twitter ko ari mu Burundi, mu gihe ihirikwa rye ryabaye ari muri Tanzania mu nama yahuje abaperezida b’ibihugu by’Umuryango wa  Afurika y’i Burasirazuba(EAC).

Nyuma y’icyo gikorwa umwuka wagiye uba mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ubutegetsi bw’icyo gihugu butangaza ko abahungabanya umutekano wabwo bava mu Rwanda, aho banatorezwa, ndetse n’umuryango mpuzamahanga ugwa muri uwo mutego none amakuru nyayo atanzwe na Gen Niyombare.

niyombare

Kuri radiyo, Gen Niyombare arimo gutangariza imbaga ko yahiritse ubutegetsi

U Rwanda ntirwahwemye guhakana ayo makuru, kugeza ubwo rwafashe icyemezo cyo guceceka ku byavugwaga byose.

Uwo mubano wagiye kandi ubangamirwa n’ibyemezo by’u Burundi byafunze inzira zose zicamo umusaruro w’ubuhinzi winjiraga mu Rwanda, ndetse icyo gihugu cyanga ko amakamyo 10 y’ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa ku Isi (PAM) yari aturutse mu Rwanda arimo ibiribwa byari bigenewe Abarundi n’impunzi z’Abanye-Congo yinjira muri icyo gihugu.

Hari kandi Abanyarwanda bagiye  bataka guhohoterwa kubera icyo kibazo cy’umutekano muke mu Burundi, cyatumye Abarundi basaga ibihumbi 80 bambuka umupaka w’Akanyaru bagahungira mu Rwanda, kuri ubu bacumbikiwe mu nkambi ya Mahama, iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu karere ka Kirehe.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Gen-Maj-Godefroid-Niyombare2.jpg?fit=700%2C463&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Gen-Maj-Godefroid-Niyombare2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSGen Maj Godefroid Niyombare Ntibikiri ibanga, nyuma y’imyaka ibiri atajya ahabona, bamwe bavuga ko yapfuye, leta y’u Burundi itangaza ko yari ashyigikiwe n’u Rwanda mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi bitamuhiriye nyuma akaruhungiramo, yabonetse agaragaza ukuri. Gén Godefroid Niyombare yaganiriye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, giteganya gutangaza byinshi baganiriye ku byatumye atsindwa mu rugamba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE