Martine Kagoyinyonga Umufasha wa Captain Alex Baguma (aka Ryumugabe Rutuyuyu) yandikiye inyenyerinews asobanura ko atari umuhutukazi, ibi byari bikurikiye inyandiko yasohokeye muri iki kinyamakuru ku itariki ya 09.09.2012. Muri iyo nkuru yibanze ku ngorane zagwiriye umwe mu basirikare bashinzwe kubungabunga umutekano w’umukuru w’igihugu. Hari aho yagaragaje ko hariho iperereza ryarimo rikorwa kubera amacakubiri ari mu ngabo kubera aho bashatse. Muri urwo rwego inyenyerinews yagaragaje impungenge kubera ko na Captain Rutuyuyu ngo yari yibasiwe cyane.

Umufasha wa Rutuyuyu rero yanditse asobanura ko ngo we atari umuhutukazi kandi asaba ko atakongera kugaragara muri izi nyandiko zivuga ibintu nk’ibi . Twamusabye imbabazi tumumenyesha ko iyo nkuru yagaragaye kubera umutekano wa bamwe mu batuye mu rugo iwe barimo n’umugabo we, dore ko yari yanatakambiye Bregadier General Hodari Johnson amumenyesha ko we atari azi aho umugore we akomoka.

Amakuru dukesha umwe mu bari hafi ya Captain Rutuyuyu atugaragariza ko yegereye Aimable Bayingana musanzire we akamubaza niba koko abagore babo ari abahutukazi, ibi bikaba byarateye impagarara muri familles zabo.
< Yagaragarije bwana Bayingana ko afite ibibazo bikomeye ku kazi , ko ngo na missions ze zagabanutse cyane kuko President Paul Kagame iyo ufitanye isano nk'iryo na "rubanda nyamwinshi" nk'uko bitwa mwibanga cyangwa "matopi" bivuga umwanda; ubwo uba uvuye mu byegera bye. Ingabo nyinshi zikaba zifite impungenge kubera gukurikiranwaho ibyaha kandi mu by'ukuri bitari ibyaha kuko umuntu wese aho ava akagera yagombye kugira uburenganzira bwo gukunda cyangwa gushaka aho ashatse. Ubundi kandi , mu ngabo zishinzwe gucunga umutekano w'umukuru w'igihugu hakomeje gucikamo ibice kuko ziyobowe na Breg Gen Johnson Hodari ukomoka mu Bugande kandi Umufasha wa President Paul Kagame akaba yaratanze itegeko ry'uko Col Willy Rwagasana ukomoka i Burundi akaba ari nawe ushinzwe close body guards, ariwe uzajya atoranya abagendana na Kagame n'urubyaro rwe.

Col Willy Rwagasana yakomeje gutoranya mubakomoka I Burundi kuko nawe ari bo yisanzuraho bityo abakomoka i Bugande bakitotomba nabo babwira Breg Gen Hodari na Col Gishaija Joseph ko nta mission bakibona.
Aya macakubiri avanze no kurwanira missions amaze gutera ikibazo gikomeye akaba ari na cyo cyatumye Breg Gen Tom Byabagamba yirukanwa ku kazi ko kuyobora izi ngabo zirinda umukuru w’igihugu.
Tubibutse ko Breg Gen Byabagamba ari umugabo utavugirwamo ukunda akazi akanga amatiku n’amazimwe, akaba ari nawe wazamuye abo bose twavuze haruguru bagaraguzwa agati n’ubuyobozi bubi.

Ingabo zo muri uyu mutwe ntaho zinyagambulira, nta burenganzira bagira kuko n’ iyo batari mu kazi, aho bari hose hagomba kuba hazwi.
Usibye ubukwe cyangwa gushyingura , nta handi ingabo zishinzwe kurinda Kagame ziba zemerewe gutumirwa.
Tugarutse ku kibazo cy’amacakubiri yo kutabareka ngo bakure abageni aho bashatse, ni ikibazo giteye inkeke kuko ntabwo tuzagera kuri bwa bumwe n’ubwiyunge buhamye tutisanganaho, tutubahana , tudashakana ngo tubyarane duheke.

Murorunkwere i Kigali.

Placide KayitarePOLITICSMartine Kagoyinyonga Umufasha wa Captain Alex Baguma (aka Ryumugabe Rutuyuyu) yandikiye inyenyerinews asobanura ko atari umuhutukazi, ibi byari bikurikiye inyandiko yasohokeye muri iki kinyamakuru ku itariki ya 09.09.2012. Muri iyo nkuru yibanze ku ngorane zagwiriye umwe mu basirikare bashinzwe kubungabunga umutekano w'umukuru w'igihugu. Hari aho yagaragaje ko hariho iperereza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE