Akazapfa kabungira akazakica
Ejo Kagame yategetse ko abayobozi binzego z’ibanze bakusanywa kugirango abajye imbere, abigishe, arebe uko haboneka amafoto yibagiranya cya kimwaro cyamukoze kucyumweru Entebe.
Abashinzwe umutekano we baba basatse ahantu hose n’abantu bose bari bwinjire muri iyo mama nkuko bisanzwe, ariko yari yambaye ya bullet proof vest ye kubera yuko atayobewe ko tumwanga kandi ko hagize ubishoboye yamukiza abanyarwanda.
Biransetsa cyane kubona ayobewe ko akazapfa kabungira akazakica.
Nsigaye mureba nkumva isesemi irandenze.
Uyumunsi yatubwiraga ko ngo tutazajya mw’ijuru!
Buriyase we araryizeye nubugome bwe, n’amaraso y’inzirakarengane, nagahinda kimfubyi nabapfakazi bimuriho???
Hagati aho, umuryango wa Rwigara Assinapol wari urimo kunyagwa rwa ruganda hiywajwe amategeko fpr icura igacurika uko ishaka.
Mbega ubugome, mbega agashinyaguro,mbega amahano !
Singishaka no kumva icyo dupfa nkabanyarwanda, icyo ari cyo cyose nikijye kuruhande.
Impaka nizibe ziretse, kuko ikibazo dusangiye, icyo dupfa na Kagame nagatsiko ke k’abicanyi aricyo kihutirwa gukemurwa.
Ngirango, imyaka tumaze turirimba, dutabarana, turira ngo ibi nibi ntibigenda irahagije.
Igihe cyo guhagurukira aka karengane kahindutse agakungu ni nonaha.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/politiki/akazapfa-kabungira-akazakica/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/03/kagame-4.jpg?fit=960%2C694&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/03/kagame-4.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSEjo Kagame yategetse ko abayobozi binzego z'ibanze bakusanywa kugirango abajye imbere, abigishe, arebe uko haboneka amafoto yibagiranya cya kimwaro cyamukoze kucyumweru Entebe.
Abashinzwe umutekano we baba basatse ahantu hose n'abantu bose bari bwinjire muri iyo mama nkuko bisanzwe, ariko yari yambaye ya bullet proof vest ye kubera yuko atayobewe ko...Placide KayitareNoble
Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS