*Abaturage bavukiye Mushishiro bahamya ko Nyabarongo ya kera yasaga neza,
*Ukora ubucukuzi bw’amabuye we avuga ko bitashoboka ko Nyabarongo yaba urubogobogo,
*Ku bandi barimo Minisitiri Vincent Biruta ngo hari byinshi byakorwa mu guhindura amazi ya Nyabarongo.

Umunsi umwe, uwari Mayor wa Muhanga Mutakwasuku Yvonne yabwiye Perezida Kagame Paul ko azasubira mu karere ke Nyabarongo yarabaye urubogobogo, ababyumvise bati ni ikinyoma nk’icya Semuhanuka! Kuri uyu wa gatandatu, mu muganda wo gufata neza uruzi rwa Nyabarongo bamwe mu baturage babwiye Umuseke ko Nyabarongo yo muri za 1960 yari urubogobogo, ariko ku bandi babibona ukundi.

Twahirwa Jean Damascene w’imyaka 62 wemeza ko yabonye Nyabarongo ari urubogobogo

Uyu muganda usoza ukwezi wabereye mu kagari ka Matyazo mu murenge wa Mushishiro, ugamije guca imirwanyasuri ku nkengero z’uruzi rwa Nyabarongo, nka kimw emu bikorwa byinshi bizakorwa n’Umushinga wo kubungabunga ibyogogo bya Nyabarongo ku bufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’umushinga Water for Growth w’Abaholandi.

Nyirasangwa Beretha w’imyaka 52, atuye mu mudugudu wa Kivumu, mu kagari ka Rukaragata mu murenge wa Mushishiro, avuga ko azi Nyabarango ari amazi meza y’urubogobogo ndetse ngo abantu bashoboraga kuyanywa nk’andi mazi asanzwe.

Twahirwa Jean Damascene w’imyaka 62 na we wo mu kagari ka Matyazo agira ati “Nyabarongo ubundi kera yari urubogobogo nk’andi mazi asanzwe meza muri za 1950-1960, nyuma yaho amazi y’isuri aturuka ku misozi n’aturuka mu bisimu ni byo byatumye igenda ihindura ibara.”

Twahirwa avuga ko bimwe mu bikorwa nk’iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorerwa ahantu hatandukanye ku nkengero z’uruzi rwa Nyabarongo, ahacukurwa gasegereti na wolfram ahitwa Nyabitare na Mushubati bifatanya n’amazi ava mu misozi mu kwanduza amazi ya Nyabarongo.

Ati “Iyi mirwanyasuri nibakomeza kuyikora, bakabungabunga utugezi tujya muri Nyabarongo ntitugire isuri, izongera (Nyabarongo) igire amazi mazima.”

Abaturage bavuga ko amazi ya Nyabarongo iyo uyavomye ukayatereka ahantu hashira umwanya agacayuka ibyondo bikajya hasi n’amazi mazima akajya hejuru, ngo n’iyo ari mu gihe cy’impeshyi nta bikorwa by’ubuhinzi biriho, Nyabarongo iracya.

Mu ijambo Minisitiri w’Ibidukikije, Amashyamba n’Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta yagejeje ku baturage, yirinze kuvuga ko Nyabarongo izagera aho ikaba urubogobogo, ariko yavuze ko ku bufatanye n’umushinga Water for Growth w’Abaholandi, watanze miliyoni 18 $ mu bikorwa byo kubungabunga ibyogogo bya Nyabarongo mu turere umunani, hari byinshi bizakorwa.

Ati “Abenshi mwari aha dutaha uru rugomero ndabona n’amashanyarazi yaratangiye ku bageraho, iri ni iterambere ryiza, rirambye. Ntabwo aya mashanyarazi twakomeza kuyagira ngo akwire hose mu gihe aho aturuka tutahazirikana ngo tuhafate neza.”

Yavuze ko ibara ry’amazi ya Nyabarongo atari ryo bara ry’amazi rizwi. Ati “Uriya ntabwo ari umuhanda w’ibitaka, ni amazi akwiye kuba asa neza, nyamara n’ibiyangiza turabizi ni isuri. Ni isuri ituraka ko ku misozi yacu ihanamye tutarwanya isuri nyamara tugakoraho ubuhinzi, itaka rikamanurwa n’imvura rikajya mu mazi. Uwo ni umutungo tuba dutakaje, ririya taka turarikeneye kugira ngo turihingeho turibyaze umusaruro cyangwa tuwongere, ntabwo kwicara ngo dukomeze gutakaza uwo mutungo ari byo.”

Yavuze ko mu bikwiye gukorwa ari ugucukura amabuye y’agaciro neza, amazi ntiyangizwe n’ibidukikije, hagaterwa ibiti bivangwan’imyaka, bagacukurwa imirwanyasuri n’amaterasi binyuze mu mushinga wo kubungabunga ibyogogo bya Nyabarongo.

Ati “Buri karere tuzi igisabwa kugira ngo aya mazi amere neza, birasaba ubufatanye ari urwego rw’ubucurkuzi bw’amabuye, hari ibikorwa byo kurinda isuri, byaratangiye, si uyu mushinga gusa hazabaho n’ubufatanye bw’indi mishinga ya Fonerwa, ariko abo duheraho ni mwe abafite ubutaka, turabasaba ubufatanye mu kumva ko ibikorwa bikorerwa ku butaka bwanyu ari ibyanyu bitari iby’umushinga cyangwa inkeragutabara, ibikorwa mubigire ibyanyu, mutange ibitekerezo, ntihazagire ukora ibintu mu murima wawe ntumubaze  ngo urakora iki, ndasabwa iki.”

Ebel Smidt uhagarariye Water for Growth Rwanda yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda mu kubungabunga ibyogogo bya Nyabarongo biturutse ku nkunga y’Ubuholandi, yatangarije Umuseke ko kugira ngo Nyabarongo izabe urubogobogo, nta wavuga ngo bizaba muri iki gihe.

Ati “Byaba bikomeye kugirango twemeze ko Nyabarongo izaba yakeye mu gihe kigufi, ariko igihe abaturage bose, inzego za Leta n’abikorera bazafatanya, birashoboka Nyabarongo yazasubira uko yahoze mu bihe byashize, ariko biragoye kwemeza igihe, wenda byazaba mu myaka itanu, icumi, cumi n’itanu, ni ugukora igenamigambi ryiza rigashyirwa mu bikorwa, ariko nta muntu wese wafora igihe bizaba ariko birashoboka.”

Kuri Sindambiwe Simon ukuriye ikigo gicukura amabuye y’agaciro ETS, akaba afite ibirombe bitatu muri Muhanga akaba anakuriye abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri ako karere, avuga ko Nyabarongo itazigera iba urubogobogo bitewe n’uko ngo itembera mu butaka bw’inombe butukura, gusa ngo hari ibyakorwa mu kuyibungabunga nko gutera imigano.

Sindambiwe ati “Tugicukura mu kajagari kwangiza ibidukikije byariho, ariko ubu ni ibintu turwanya cyane, twacukuye imirwanyasuri, twateye amashyamba nko Mundiza twahateye ha 20, duca imingoti, dukoresha uburyo bwa gabio, ariko hari abacukuzi ba gakondo ni bo twiyama ku buryo bitazarenga ukwezi kwa munani hari abacukura muri ubwo buryo.”

Sindambiwe avuga Nyabarongo bitashoboka ko iba urubogobogo, ati “Mu by’ukuri hari abavuga ko Nyabarongo ishobora kuba umweru, ariko jye mu myaka mfite irenga 57, ntabwo ndayibona ari urubogobogo, n’ubucukuzi bwari hake icyo gihe, n’itaka uburyo risa ni inombe. Ni nk’uko wavuga ngo wowe w’igikara uzabyara Umuzungu, ntibishoboka. Aahubwo icyo nemera isayo yavamo, itaka ryavamo, ibyo ndabyemera nk’umucukuzi wabigize umwuga. Bishobotse ko batera imigano kuri Nyabarongo, bagakoresha gabio (gukoresha utuyunguruzo dukumira itaka), bigakorwa ku mukandara wose wa Nyabarongo, nk’uko byakozwe kuri Nyabarongo ya Kigali, uruzi rwaratengukaga ariko ubu ntirugitenguka.”

Avuga ko i Muhanga batera imigano kuri Nyabarongo abaturage bakayirandura bavuga ko imizi yica ubutaka bwabo.  Sindambiwe akaba asaba ko byazaba umuhigo kuri buri muyobozi w’umudugudu ukora ku ruzi, umuturage wanze ko haterwa imigano agahanwa.

Ati “Hakwiye gufatwa ingamba, uwo bateye imigano akayangiza, hakarebwa uko yakwamburwa ubutaka akajya mu mudugudu, ariko kuvuga ngo amazi yareka kuba umutuke…yareka kujyamo isayo.”

Nyabarongo ituruka muri Gikongoro ari Mwogo, igakomeza Kibuye, igaca Muhanga na Ngororero (ahitwa Nyabikenke na Nyakabanda) ikazahura na Mukungwa igakomeza igera i Kigali igahura na Nyabugogo ikazakomeza igahura n’Akanyaru bikaba Akagera byahuye na Ruvubu iva muri Tanzania.

Nyirasangwa Beretha w’imyaka 52, na we yabonye amazi ya Nyabarongo adasa kuri agaragara inyuma ye

Hakurya ni ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo niho mu misozi y’inyuma Nyabarongo atandukanya Muhanga na Ngororero

Mu muganda hakozwe imirwanyasuri iri mu bikorwa byo kubungabunga inkengero za Nyabarongo

Src Umuseke

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/Damascene.jpg?fit=854%2C567&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/Damascene.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICS*Abaturage bavukiye Mushishiro bahamya ko Nyabarongo ya kera yasaga neza, *Ukora ubucukuzi bw’amabuye we avuga ko bitashoboka ko Nyabarongo yaba urubogobogo, *Ku bandi barimo Minisitiri Vincent Biruta ngo hari byinshi byakorwa mu guhindura amazi ya Nyabarongo. Umunsi umwe, uwari Mayor wa Muhanga Mutakwasuku Yvonne yabwiye Perezida Kagame Paul ko azasubira mu karere...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE