Komisiyo y’Amatora yanze kandidatire ya Nshimyimana [Shima] Rwigara Diane na Mwenedata Gilbert, kubera ko batanze imikono irimo iy’abantu bapfuye, ikintu gishobora gutuma bakurikiranwaho icyaha cy’impapuro mpimbano nkuko abanyamategeko babitangaza.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 7 Nyakanga, Komisiyo y’Amatora (NEC) yemeje ko Perezida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, Dr. Habineza Frank wa Democratic Green Party na Mpayimana Philippe wigenga, aribo bazahatana mu matora ateganyijwe ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

Barafinda, Rwigara na Mwenedata ntibemerewe ku mpamvu zirimo gutanga imikono irimo iy’abapfuye mbere y’uko igikorwa cyo gusinyisha gitangira.

Kuri Mwenedata, NEC igira iti “Mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo wari ufite Indangamuntu nimero: 1193280010700014 avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.”

NEC itangaza ko Diane Rwigara ku ilisiti y’abamusinyiye hariho abantu bapfuye aribo; Rudahara Augustin wari ufite nimero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016, Maniraguha Innocent wari ufite nimero y’Indangamuntu 1199898000414103 na Byiringiro Desire ufite nimero y’indangamuntu 119780002226035.

Ivuga kandi ko afatanyije n’umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.

Icyo amategeko ateganya

Umunyamategeko, Rudakemwa Jean Felix, wunganira Dr Mugesera Leo yasobanuriye IGIHE ko niba koko Diane Rwigara na Mwenedata barasinyishije abantu bapfuye, mu rwego rw’amategeko bihanwa n’ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ku ikoreshwa ry’impapuro mpimbano.

Yagize ati “Mu rwego rw’amategeko ni inyandiko mpimbano, bahanwa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, biramutse koko ari byo.”

Iyi ngingo ivuga ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu. Ingingo ya 610 yo iteganya ko ‘umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye’, bisobanuye ko n’ababasinyishirije bashobora kurebwaho.

Mwenedata mu rujijo

Mwenedata yabwiye IGIHE ko atazi niba uriya muntu yarapfuye cyangwa ariho kuko atari we wisinyishirije. Yongeyeho ko nta bwoba atewe no kuba yajya imbere y’ubutabera kuko ntacyo yishinja.

Yagize ati “Ntabwo nagira isoni zo kujya gusobanura cyangwa kujya imbere y’ubutabera. Nta bwoba binteye nabikoze numva nta kibazo. Bamfunze najyamo nshima Imana rwose nta kibazo nagira.”

Twagerageje kuvugisha Rwigara ariko ntitwamubona kuri nimero ye ya telefoni ngendanwa.

NEC ibivugaho iki?

Bukasa Moise ushinzwe guhuza NEC n’izindi nzego, yatangaje ko nta kindi gihano bagenera abakandida nk’aba uretse kwanga kandidatire zabo. Gusa ngo hagize izindi nzego zibishaka zabakurikirana.

Yagize ati “Iyo abizanye nka kuriya ari ibihimbano, icyo dukora ni uko atagaragara mu bakandida bemejwe, nicyo gihano twe dushobora gutanga. Hari izindi nzego zakumva zikeneye kugira ibindi zikora nizo zabikora ariko kuri NEC nta kindi twongeraho.”

Polisi irindiriye NEC

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, avuga ko icyakorwa cyose cyaturuka ku mikoranire isanzwe hagati ya NEC n’izindi nzego.

Yagize ati “Byose bizava kuri Komisiyo y’Amatora. Ndumva n’ubundi Komisiyo y’amatora ikorana n’inzego zitandukanye, ndibaza y’uko ibyo bashingiyeho babigaragarije inzego z’ubutabera hakigwa icyakorwa.”

Ubushinjacyaha bufite ububasha bw’uko bushobora gukurikirana umuntu buregewe cyangwa bubyibwirije. Gusa umuvugizi w’uru rwego, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko bataramenya ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora, bityo ntacyo yabivugaho.

NEC itangaza ko Diane Rwigara ku ilisiti y’abamusinyiye hariho abantu bapfuye barimo Rudahara Augustin wari ufite nimero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016

NEC yavuze ko mu kugenzura ilisiti Mwenedata yatanze y’abamusinyiye, ‘habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo wari ufite Indangamuntu nimero: 1193280010700014 avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye’

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/07/rwigara-mwenedata.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/07/rwigara-mwenedata.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSKomisiyo y’Amatora yanze kandidatire ya Nshimyimana Rwigara Diane na Mwenedata Gilbert, kubera ko batanze imikono irimo iy’abantu bapfuye, ikintu gishobora gutuma bakurikiranwaho icyaha cy’impapuro mpimbano nkuko abanyamategeko babitangaza. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 7 Nyakanga, Komisiyo y’Amatora (NEC) yemeje ko Perezida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, Dr. Habineza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE