Mugihe habura igihe cyitagera ku mezi abiri ngo abanyamakuru bo mu rwanda batore uzasimbura Muvunyi Fred ku buyobozi bwa RMC bamwe mu banyamakuru bavuga ko leta ishobora kugira uruhare mu gushyiraho uzayobora uru rwego ibintu bafata nk’ibyasubiza inyuma intambwe ishimishije ubwigenge itangazamakuru ryo mu Rwanda ryari rimaze kugeraho.

 Abanyamakuru ndetse n’abadipolomate bagaragaje impunjyenjye ko urwego rwo kwigenzura itangazamakuru ryo mu Rwanda ryari rimaze kugeraho rwaba rutangiye gukomwa mu nkokora,ibi babihera kukuba Muvunyi Fred aherutse gutanagaza ko iyegura rye ryaba ryarateguwe na bamwe mubayobozi bakuru mu Rwanda.

Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru kivuga ko Muvunyi Fred kuri ubu utabarizwa mu gihugu yashyize hanze ubutumwa avuga ko bwahererekanwaga na bamwe mu bayobozi bakuru bugamije ku mukura ku buyobozi bwa RMC bagashyiraho umuntu bashobora kugenzura imikorere ye.

JPEG - 44.6 kb
Uhereye i bumoso Julius Ndayisaba,Cleophase Barore na Emma Claudine mu kiganiro n’abanyamakuru 13/05 2015

Hari impungenge z’uko uru rwego rwari rusanzwe rukorera mu bwigenge rugiye kujya rugenzurwa na leta ni mugihe abanyamakuru bitegura gutora uzasimbura Muvunyi mugihe kitarenze amezi 2 gusa.

Bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda bavuga ko bafite ubwoba ko intambwe urwego rwo kwigenzura rwari rumaze gutera mu myaka 2 ishize yaba igiye gusubira inyuma, uru rwego rukajya rugenzurwa mu buryo buteruye aho kwigenzura.

Abanyamakuru bakorera mu Rwanda kandi bavuga ko amatora y’uzasimbura Muvunyi ku ntebe y’ubuyobozi bwa RMC ashobora kutazaba mu mucyo bavuga ko umuntu uzaba washyizweho na leta ariwe ushobora gutsinda amatora.

Gonzage Umuganwa ni umunyamakuru akaba n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda(ARJ) avuga ko asaba ko abanyamakuru aribo bagafashe iyambere mu kwihitiramo ubayobora.

Yagize ati”ndatekereza ko abanyamakuru bagahawe umwanya wo kwihitiramo uzasimbura Muvunyi niba RMC igomba gukomeza kwigenzura”

JPEG - 32.1 kb
Robert Mugabe umunyamakuru w’inararibonye ukorera Great Lakes Voice

Robert Mugabe ni umunyamakuru ku kinyamakuru Great Lakes Voice akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’itangazamakuru mu Rwanda avuga ko Leta iramutse igize uruhare mu gushyiraho umuyobozi wa RMC itangazamakuru ryo mu Rwanda ryasubira mu bihe by’umwijima ryari rimaze imyaka ibiri rivuyemo
Yagize ati”ntago twakwemera kugaruka mu bihe twarimo mu myaka 10 ishize,Leta igomba kugirira ikizere abanyamakuru kuko bashoboye kwigenzura ubwabo,dushobora gusubira mu bihe twahozemo aho itangazamakuru na Leta byahoraga birebana ay’ingwe”

Mugabe yongeyeho ko niba koko leta ifite umugambi wo gushyiraho umuyobozi wa RMC ishobora kubigeraho ariko yemeza ko uru rwego rwaba rutakaje ubwigejyenjye ndetse n’ikizere abanyamakuru bagiriraga uru rwego cyagenda nka Nyomberi.

Umwe mu banyapolitike bo mu Rwanda utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwanda Today ko afite ikizere ko leta y’u Rwanda itazivanga mu mikorere ya RMC.

Yagize ati”dushishikaje n’iri terambere kandi twizeye ko leta y’u Rwanda itazivanga mu mikorere y’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura”

Umuyobozi w’agateganyo wa RMC Cleophas Barore ndetse na bamwe mubagize komite iyobora uru rwego muri iki gihe bakomeje gushyirwa mu majwi n’abanyamakuru ko batigenga bihagije ku buryo bashyira mu bikorwa ibyemezo nta wundi ubigizemo uruhare.

Gusa, mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye iyegura rya Muvunyi Fred Cleophas Barore yahakanye yivuye inyuma ko nta gitutu cya Leta RMC iriho.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSMugihe habura igihe cyitagera ku mezi abiri ngo abanyamakuru bo mu rwanda batore uzasimbura Muvunyi Fred ku buyobozi bwa RMC bamwe mu banyamakuru bavuga ko leta ishobora kugira uruhare mu gushyiraho uzayobora uru rwego ibintu bafata nk’ibyasubiza inyuma intambwe ishimishije ubwigenge itangazamakuru ryo mu Rwanda ryari rimaze kugeraho.  Abanyamakuru ndetse...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE