Abakozi ba leta bararira ayo kwarika bandikira abayobozi, Mwaramutse ba Nyakubahwa bayobozi ba MINISANTE ; MIFOTRA na MINECOFIN duhurira kuri uru rubuga?
Ubu tugeze tariki ya 23/10/2017 aba HRs b’uturere ari nabo bashinzwe gutegura imishahara y’abaganga batarabona amabwiriza yanditse bijejwe guhabwa abafasha mu gutegura imushahara hashingiwe kuri New structure.
Mu izina rya ba HRs; tubandikiye tugirango tubagezeho impungenge zikomeye dufite kugira ngo mu bushobozi bwanyu mugire icyo mudufasha.
1. Muzi ko ntakintu na kimwe gisohora amafaranga ya Leta cyemerewe gukorwa nta legal supporting documents zihi.
2. Turibaza ukuntu hategurwa salaries dukoresheje structures 2 zinyuranye ( Old and new structure)
3. Turibaza impamvu dusabwa guhemba DG na DAF gusa nyamara hari abandi bakozi bo muri HCs no muri Hospitals bahawe amabaruwa na MINISANTE nyamara ntibarebweho.
4. Turibaza impamvu hari abakozi batari bake batarababwa amabaruwa na Minisante kandi ibisabwa byose byarashyikirijwe Minisante.
5. Turibaza impamvu twasabye amabwiriza yanditse ndetse tukayemererwa na MINISANTE nyamara tukaba tutayabona.
6. Turibaza uko bizagenda igihe tuzaba tugenda dushyira mubikorwa structure nshya gahoro gahoro nk’uko mubivuga kuri watsapp nyamara ntaho byandiste.
IBYIFUZO:

1. Dukeneye amabwiriza byanditse atanga umurongo ngenderwaho
2. Dukeneye inama kuri video Conferance wenda kugirango abo bireba bose bamenyeshwe icyo gukora.
3. Turifuza ko Minisante yakwihutira kohereza abakozi mu Bitaro basimbura aba A2 nurses boherejwe gukorera muri HCs.
4. Turifuza ko MINECOFIN ; MINISANTE na MIFOTRA badufasha kuduha ibyo dusaba kugirango natwe tubone uko dutegura imishahara vuba.
Murakoze.
HR Gicumbi District (Vice Coodinator of HR forum).

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/Rwandan-franc.jpg?fit=500%2C291&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/Rwandan-franc.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbakozi ba leta bararira ayo kwarika bandikira abayobozi, Mwaramutse ba Nyakubahwa bayobozi ba MINISANTE ; MIFOTRA na MINECOFIN duhurira kuri uru rubuga? Ubu tugeze tariki ya 23/10/2017 aba HRs b'uturere ari nabo bashinzwe gutegura imishahara y'abaganga batarabona amabwiriza yanditse bijejwe guhabwa abafasha mu gutegura imushahara hashingiwe kuri New structure. Mu izina...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE