Inteko Rusange y’abadepite b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), kuri uyu wa Kabiri, habuze abadepite ba Tanzania bujuje umubare ukwiye utuma Inteko rusange iterana, imirimo ihita isubikwa.

Inteko rusange ya EALA), kuri uyu wa Kabiri, habuze abadepite ba Tanzania bujuje umubare ukwiye utuma inteko iterana, imirimo ihita isubikwa.

Ubwo Perezida wa EALA, Daniel Fred Kidega yagenzuraga niba umubare usabwa ngo imirimo y’Inteko rusange ikomeze, yasanze hari abadepite batandatu ba Kenya, umunani ba Uganda, babiri ba Tanzania, batatu b’u Burundi n’umunani b’u Rwanda.

Kubw’ibyo, Kidega yahise agira ati “Dukurikije amategeko tugenderaho, umubare shingiro uba uhari iyo dufite nibura kimwe cya kabiri cy’abadepite bose baturuka mu bihugu bigize umuryango, kandi muri icyo kimwe cya kabiri hagomba kuba harimo batatu kuri buri gihugu kigize umuryango.”

Yahise avuga ko bujuje igice kimwe giteganywa n’itegeko, ariko hari ikindi kitubahirijwe kuko hari abadepite babiri gusa ba Tanzania, bityo asaba ko imirimo y’Inteko rusange iba ihagaritswe iminota 15.

Nyuma y’iyo minota, Depite Kidega yagarutse avuga ko abadepite ba Tanzania barimo Depite Issa Taslima na Depite Makongoro Nyerere bari ahantu hatazwi, kandi inteko yose idashobora gukomeza gutegereza.

Yavuze ko nka Komisiyo y’amategeko yari ifite akazi gakomeye kagomba kurangirana n’uyu munsi kimwe n’izindi komisiyo zari zagiye zisaba kongererwa igihe ngo zinoze imirimo yazo, zazayikomeza nyuma y’isubikwa ry’imirimo y’Inteko rusange.

Biteganyijwe ko izasubukurwa kuri uyu wa Gatatu saa munani n’igice, aho biba byitezwe ko bakomereza ku ngingo zari ziteganyirijwe umunsi wasubitswe.

Kuri uyuwa Gatatu nibazasubukura imirimo, Abadepite ba EALA bazanasuzuma umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’ibintu bikoze muri plastic muri Afurika y’Iburasirazuba.

Bamwe mu badepite ba EALA bari bitabiriye Inteko rusange igasubikwa


Kwamamaza
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/EALA.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/EALA.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSInteko Rusange y’abadepite b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), kuri uyu wa Kabiri, habuze abadepite ba Tanzania bujuje umubare ukwiye utuma Inteko rusange iterana, imirimo ihita isubikwa. Inteko rusange ya EALA), kuri uyu wa Kabiri, habuze abadepite ba Tanzania bujuje umubare ukwiye utuma inteko iterana, imirimo ihita isubikwa. Ubwo Perezida wa EALA,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE