Impinduka muri Guverinoma mu Rwanda n’ahandi ku isi, si ibintu bitangaje kuko iteka hajya hagaragaramo ugutungurana kwa hato na hato aho usanga umuntu abantu badakeka ahawe umwanya naho uwo abandi babonaga nk’ushoboye ntibimugendekere bityo bitewe n’intumbero igihugu gifite n’ubushobozi buboneka muri benecyo.

Muri manda ishize ya Perezida Kagame hagiye haba impinduka nyinshi zikomeye muri Guverinoma, izagendeyemo abayobozi benshi akaba ari izabaye mu 2010 akimara gutorwa, mu 2011, 2013,2014 ndetse no mu 2016.

Hari abaminisitiri bagiye bavanwa muri Guverinoma ari benshi icya rimwe nk’aho nko mu 2014 ubwo Anastase Murekezi yagirwaga Minisitiri w’Intebe, Minisiteri umunani zahise zihindurirwa abayobozi. Icyo gihe nibwo Dr Agnes Kalibata wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi; Protais Mitali wari Minisitiri w’Umuco na Siporo; Jaqueline Muhongayire wari Minisitiri ushinzwe imirimo ya EAC; Kamanzi Stanislas wari Minisitiri w’Umutungo Kamere bavuye muri Guverinoma abandi banyamabanga ba leta benshi nabo barabakurikira.

Hari Minisiteri zagiye zihindurirwa abayobozi mu bihe bimwe na bimwe bikavugisha abantu. Uheruka gukurwa muri Guverinoma agasiga inkuru imusozi, ni Dr Agnes Binagwaho wari Minisitiri w’Ubuzima.

Kujya muri Guverinoma no kuyivamo, nta muntu n’umwe ubiteganya ku buryo yavuga ngo nzajyamo ryari, mvemo ryari atari ukubera impamvu z’imyaka wenda nko kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Hari bamwe tugiye kugarukaho bagiye muri Guverinoma nyamara bidaciye kabiri bakayivamo. Twahereye mu mwaka wa 2010 tutagendeye ku kuba uvugwa yarigeze kuba Minisitiri mbere ahubwo turebeye ku mpinduka zari zabanje n’izakurikiye. Nibura uwo twavuze ko yamaze igihe gito, ni utaramazemo nibura imyaka ibiri.

-  Joseph Habineza

Ambasaderi Habineza Joseph yabaye muri Guverinoma y’u Rwanda igihe kirekire mbere ya manda ya Kabiri ya Perezida ariko manda ya Kabiri ntiyamuryoheye. Uyu mugabo bwa mbere yeguye ku bushake bwe mu mwaka wa 2011 nyuma yo gusakara kw’amafoto yamugaragaza yanezerewe n’inkumi zitandukanye bari mu birori.

Nubwo yeguye akagirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, muri Nyakanga 2014 ubwo hatangazwaga Guverinoma nshya yari ku rutonde rw’abaminisitiri bazafasha uwari Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma.

Muri Ministeri y’Umuco na Siporo Habineza uzwi nka Joe yarishimiwe ariko byabaye iby’akanya gato kuko nyuma y’iminsi 183, ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015, itangazo ryasomwe kuri Radiyo y’igihugu ko Joe yasimbuwe na Uwacu Julienne.

Habineza Joseph nta wundi mwanya wa Politiki afite ahubwo asigaye yikorera ku giti cye. Mu minsi ishize, yashyize hanze amakaloni yamwitiriwe yitwa ‘Pasta Joe’

Ku nshuro ya kabiri ubwo yagirwaga Ministeri y’Umuco na Siporo Habineza uzwi nka Joe yarishimiwe ariko byabaye iby’akanya gato kuko yamaze iminsi 183 kuri uwo mwanya

-  Muhongayire Jacqueline

Uyu mubyeyi w’imyaka 56 yagizwe Minisitiri w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba tariki ya 13 Nyakanga 2013 asimbuye Mukaruliza Monique wari wakuweho anengwa kurangarana abashyitsi bari bitabiriye inama mu Rwanda.

Icyakora Muhongayire na we ntiyatinze kuri uwo mwanya kuko nyuma y’umwaka umwe n’iminsi 11, tariki ya 24 Nyakanga 2014 atisanze Muri Guverinoma nshya ya Anastase Murekezi .

Muhongayire kuri ubu ni umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Uyu mubyeyi w’imyaka 56 yagizwe Minisitiri w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba tariki ya 13 Nyakanga 2013 asimbuye Mukaruliza Monique. Ntiyatinze kuri uyu mwanya kuko nyuma y’umwaka umwe n’iminsi 11, yavanyweho

-  Hari abatararambye muri Guverinoma yatangajwe mu 2010

Mu mwaka wa 2010 ubwo Perezida Kagame yatorwaga, hatangajwe Guverinoma nshya itarimo impinduka n’imwe nyuma aho yasobanuye ko ‘ntawe uhindura ikipe itsinda’.

Mu mwaka wakurikiyeho, hahise hakorwa impinduka zikomeye aho abaminisitiri batanu bahise bagendera rimwe bava muri iyo Guverinoma. Urebye igihe Guverinoma ya 2010 yatangarijwe n’igihe iyo mu 2011 yashyiriwe ahagaragara, aba baminisitiri bari bamaze iminsi 388 (umwaka n’iminsi 23).

Icyo gihe abavuye muri Guverinoma bari barimo Dr Sezibera Richard wari Minisitiri w’Ubuzima; Jean d’Arc Mujawamariya wayoboraga Minisiteri y’Umuryango n’Iterambere ry’Umugore; Solina Nyirahabimana wari Minisitiri muri Perezidansi, Nsanzabaganwa Monique wari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda na Christophe Bazivamo wari Minisitiri w’Amashyamba na Mine.

Ubu Sezibera ni umusenateri, Mujawamariya ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Nsanzabaganwa ni Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, Bazivamo ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, naho Nyirahabimana ntabwo akigaragara muri Politiki.

Muri manda ya mbere ya Perezida Kagame hari abandi baciye agahigo ko kumara igihe gito muri Guverinoma nka Linda Bihire wagiye ku mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo tariki 8 Werurwe 2008 akavaho mu Ukuboza 2009 amaze umwaka umwe n’amezi arindwi.

- Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri waciye agahigo

Mu bayobozi batangajwe mu mpinduka zijyanye na Guverinoma muri Werurwe 2016, Kamanzi Jackline byemejwe ko abaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, akuwe ku bunyamabanga bw’Inama y’Igihugu y’Abagore.

Uyu mwanya mushya ntiyawumazemo kabiri kuko nyuma y’iminsi 41, tariki ya 27 Mata 2016 hasohoste itangazo rimusimbuza Umutoni Gatsinzi Nadine, Kamanzi asubizwa mu nama y’igihugu y’abagore. Niwe wa mbere wamaze igihe gito cyane ku mwanya mu mpinduka nk’izi.

Kamanzi yaciye agahigo ko kumara iminsi 41 ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Dr Sezibera Richard wari Minisitiri w’Ubuzima ni umwe mu bavuye muri Guverinoma mu mpinduka zo mu 2011

Solina Nyirahabimana wari Minisitiri muri Perezidansi nawe yavuye muri Guverinoma mu 2011

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/ministers.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/ministers.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSImpinduka muri Guverinoma mu Rwanda n’ahandi ku isi, si ibintu bitangaje kuko iteka hajya hagaragaramo ugutungurana kwa hato na hato aho usanga umuntu abantu badakeka ahawe umwanya naho uwo abandi babonaga nk’ushoboye ntibimugendekere bityo bitewe n’intumbero igihugu gifite n’ubushobozi buboneka muri benecyo. Muri manda ishize ya Perezida Kagame hagiye haba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE