Afunzwe azira kwamamaza ibihuha no kugomesha rubanda
Inkuru dukesha ikinyamakuru Umuseke.
umuturage witwa Mukamana Leocadie yavuzwe ho gukwirakwiza ibihuha mu baturage agamije kubangisha ubuyobozi bw’igihugu.
Bijya gutangira, nk’uko urwego rw’ubushinjacyaha bubivuga, Mukamana Leocadie ngo yabwiye Umunyabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, ko mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ubwo Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muRwanda, hazaba ikintu gikomeye muri uwo Murenge.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Mukamana yabwiraga Umunyabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya ko abantu bose bazinjira mu uwo Murenge muri gihe cy’icyunamo bazapfa bagashira.
Ngo ntiyarekeye aho ahubwo yagiye no mu baturage, akajya ababuza gutanga ubwisungane mu buvuzi (Mutuel de santé) ababwira ko imisanzu batanga ari iyo Leta iguramo imbunda zizicishwa abantu muri uko kwezi kwa kane ubwo hazaba hibukwa abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uwo mugore yahise atangira gukurikiranwa ndetse ashyikirizwa inzego z’ubutabera, none ku itariki ya 24 Mutarama 2013 Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo igihe cy’iminsi 30 mu gihe urubanza mu mizi rutaraburanwa.
Icyaha cyo kwamamaza ibihuha no kugomesha rubanda Mukamana Leocadie akurikiranweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 463 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, nikiramuka kimuhamye, akazahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.
https://inyenyerinews.info/politiki/3600/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/1234.jpg?fit=493%2C327&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/1234.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSInkuru dukesha ikinyamakuru Umuseke. umuturage witwa Mukamana Leocadie yavuzwe ho gukwirakwiza ibihuha mu baturage agamije kubangisha ubuyobozi bw’igihugu. Bijya gutangira, nk’uko urwego rw’ubushinjacyaha bubivuga, Mukamana Leocadie ngo yabwiye Umunyabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, ko mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ubwo Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ariko leta ya Kagame iri kubuce disi. Bigaragara ko bacanganyikiwe. Ibaze aho babanje bakamenya icyamuteye kubivuga, barirukankanye no kumucakuri ngo numucamanza bati funga. Ubu uyu nawe yiyongeye kubo tugomba gufunguza mugihe kitarambiranye. Banyarwanda muve kungoyi muze twiyubake dushyikirize ubutabera ba rukarabankaba bageze habi umuryango nyarwanda. Bihishe mubuperezinda mu ngabo, mugipolisi no mubaturage.
Nawe ukwiriwe gufungwa, niba utarwaye mumutwe nkuko ubyivugira, urabona ukwiriye kuba muri society nyarwanda? Ubwo urumva uwo mugore arengana? Ese wavuze nkayomangambo mugihugu waba urimo cyose tukareba ko bazagushima da. Rekeraho ayo mateshwa.
mugye muvugisha ukuri!igihugu nku rwanda aho abantu bishwe muri genocide ntigikwiye kuvugirwamo amagambo ateye ubwoba atyo kuko abantu bashobora guhahamuka.yenda ahataba amategeko niho wabivugira ntubizire
Umwami Rudahigwa yalavuze, “ngo kwica Gitera mwicr ikibimutera”. None bamwe ngo nafungwe. Koko muzi mute yiba owo mugore ifite ikyamuhahamuye. Kuse leta yi lirwa yigamba ko Urwanda ruli “The most peaceful place in the World” umuturagye nku wo mugore yihungabanye ete umutekano? Byaba se ahabwo kuko nta mutekano uhamye uri mu Rwanda? Changwa hari uwamenya yiba uwo mugure ifite Ihahamuka? I think there is more we need to know about this situation.
For those who claim that people should be incarcerated just on a hoof, then the Prisons will continue to over flow. Serious governments investigate such claims and get to the bottom of the issue. After all this lady reported to the authorities and when no action was taken she did her civic duty of warning citizens herself. Lets not be like the ‘sentence happy’ courts of Rwanda and be guided by the universal principle of ‘innocent until proven guilty’.