Mu Rwanda abana bagera ku 3 000 baracyabaho badafite imiryango ibitaho. Abenshi muri abo bana baba mu bigo birera impfubyi (Orpherinat) naho abandi baba mu buzima bwo ku mihanda mu mijyi itandukanye mu Rwanda.

Aba ni abana bo mu nkambi ya Kiziba/photo umuseke.com

Ikibazo cy’abana batagira umuryango mu Rwanda, cyagiye gikomeza kuba  insobe cyane nyuma ya Genoside aho abana benshi babuze imiryango n’ababo.

Nyuma y’imyaka 18 Genoside ibaye mu Rwanda, Leta yagerageje gushakisha uburyo bwose bushoboka ngo abana baba mu muhanda bawuvemo gusa uwavuga ko kugeza iki gihe bitaragerwaho ntiyaba abeshya.

Kuba kitarakemuka ni uko hirya no hino mu mijyi hakigaragara abana ku mihanda, nubwo bamwe muri bo baba barataye imiryango yabo, ariko barimo na bacye baba badafite amerekezo.

Mu bisubizo byageragejwe na Leta, hari ibigo bitandukanye byagiye bishyirwaho nk’ikigo cy’INTIGANDA i Huye, ndetse n’ikigo kiri ku kirwa cy’IJWI mu kiyaga cya Kivu cyigisha abavanywe ku mihanda imyuga kugirango bagire icyo bazimarira.

Ku itariki ya 16 Werurwe 2012, nibwo inama y’Abaminisitiri yafashe umwanzuro wo gushyiraho ingamba zo gukura abana mu muhanda no mu bigo byitwa ibyakira abana. Uyu mwanzuro nk’uko wanagarutsweho mu mahugurwa yahawe abanyamakuru ku itariki ya 1 Kamena uyu mwaka akabera muri Hoteli chez Lando, ngo ingamba zafashwe na Leta ziteganya ko mu myaka 2 nta mwana uzaba ukibarizwa mu bigo byakira abana, nabyo bigomba gufunga imiryango.

Leta ikomeje kugaragaza ubushake bwo kurangiza ikibazo cy’abana baba mu bigo byakira abana mbere na mbere, kuva tariki ya 6 Kamena 2012 muri Lemigo Hotel hari kubera inama izamara iminsi 3 ihuje abafatanyabikorwa ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana. Politiki yo kubonera abana bakiri mu bigo by’imfubyi kikaba ari kimwe mu bigomba kuzaganirwaho n’abatibariye inama.

Nyiramatama Laetitia ukuriye Komisiyo y’igihugu y’abana ubwo yavuganaga n’abanyamakuru, yavuze ko ikibazo cy’abana badafite imiryango kigomba gukemuka vuba kandi ngo ikizere kirahari.

Ntibikwiye ko umwana nkuyu aba mu kigo cy’imfubyi

Kimwe mu bigiye gukorwa ni uko hazahugurwa abantu basaga 800 mu gihugu bazaba bashinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’abana bazaba bakiriwe mu miryango.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’abana NCC, Mme Nyiramamatama ati “Tugiye guha ubushobozi urwego rw’umudugudu, dushyireho abantu bazajya bakurikirana ubuzima bw’abana batange raporo nk’uko abajyanama b’ubuzima batanga amakuru ku barwayi n’abagore batwite”.

Imwe mu nzitizi yagaragajwe ni uko abantu bifite usanga batagira ubushake bwo kwakira abana mu miryango yabo.

Urebye abantu bitabiriye gahunda ya “Malayika murinzi” yo kwakira ahanini utwana duto twatawe cyangwa tudafite ababyeyi, usanga abenshi ari bantu b’amikoro agereranyije ndetse kenshi macye, ariko umutima mwiza utuma bakira umwana mu gihe bizwi uko umwana avuna.

Muri gahunda ya “Nkunda Abana” yo kwakira abana bo mu bigo by’imfubyi iyi nayo Komisiyo y’Igihugu y’abana ivuga ko yitabirwa ahanini n’ababyeyi bo mu byaro badafite amikoro ahagije.

Mu rwego rw’amategeko umwana ni umuntu wese ukiri munsi y’imyaka 18. Uyu mwana akaba atagomba gukoreshwa imirimo ivunanye, ndetse mu Rwanda hari itegeko rihana ubikoze nubwo hari aho ritubahirizwa.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.COM.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/Aba-bana-nabo-bafotorewe-i-Kiziba.jpg?fit=605%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/Aba-bana-nabo-bafotorewe-i-Kiziba.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMu Rwanda abana bagera ku 3 000 baracyabaho badafite imiryango ibitaho. Abenshi muri abo bana baba mu bigo birera impfubyi (Orpherinat) naho abandi baba mu buzima bwo ku mihanda mu mijyi itandukanye mu Rwanda. Aba ni abana bo mu nkambi ya Kiziba/photo umuseke.com Ikibazo cy’abana batagira umuryango mu Rwanda, cyagiye gikomeza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE