Zimwe mu nyandiko za Gacaca ziri mu bubiko zishobora kuzashyirwa kuri interineti
Guhera muri 2015 Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatangiye gutunganya inyandiko z’Inkiko Gacaca kugira ngo zibikwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ni umushinga ifatanyije n’Umuryango Aegis Trust, aho byitezwe ko ibikorwa byo gushyingura izo nyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga bizarangira muri Kanama 2018.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko nyuma y’imirimo yose yo gushyingura izo nyandiko hazigwa uburyo hari izashyirwa kuri murandasi.
Yagize ati “Icyo cyiciro kirateganyijwe ubu icyihutirwa twabanje gukora ni ukugira ngo turengere izo nyandiko n’ayo mashusho byashoboraga kwangirika ngira ngo mwabibonye ariko kubibika gusa ntabwo bihagije bisaba ko n’ababyemerewe, ababifitiye uburenganzira cyangwa abashobora kuba babikoresha bazabashe kubireba mu buryo bw’ikoranabuhanga. Icyo cyiciro rero kizigwaho neza kinaganirweho n’inzego zose bireba turebe uko cyagenda ariko mu byo duteganya birimo.”
Gusa ngo bishoboka ko izo nyandiko uko zakabaye atari ko zizajya kuri murandasi, aho ngo hari nk’izivuga ku gusambanya ku gahato byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi zishobora kutazagaragazwa kuko n’imanza zazo zagiye zibera mu muhezo.
Dr Bizimana yakomeje agira ati “Impamvu mvuze ko gikenewe kwigwaho neza no kuganirwaho n’inzego zitandukanye ni uko ngira ngo murabizi, imanza Gacaca zari imanza zabereye ku mugaragaro nta mpamvu yo kuzihisha, nta n’uzazihisha, ariko hari bimwe na bimwe usanga ari ibanga zirebana n’uko Jenoside yagenze kimwe mu byo nabaha byari binateganyijwe mu mategeko yagengaga Gacaca, muzi ko nk’imanza zarebanaga nko gusambanya ku gahato, gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa zaberaga mu muhezo, birumvikana mu buryo bwo kurengera ubuzima bw’abantu babaga barahuye n’ibyo bibazo, dukeneye ko imanza nk’izo na none utazifata ngo uzishyire aho buri wese ashobora kuzibona, ibyo biranemewe mu buryo bwo kurengera abantu mu nkiko zoze…Ni bene nk’izo abantu bashobora kureba uburyo bwo kuzirengera ariko n’ababa bakora ubushakashatsi ku birebana kuri icyo gikorwa cyo gusambanya ku gahato kuko ni imwe mu ntwaro zakoreshejwe muri Jenoside n’ubu turabikora kureba uburyo bazigeraho amazina tuyahisha ntibamenye ayo ari yo.”
Kuri uyu wa 5 Nzeri, CNLG yeretse itangazamakuruaho imirimo yo gushyingura izo nyandiko igeze.
Mu nyubako ya Polisi y’Igihugu, aho izo nyandiko zibitswe usanga imirimo irimbanyije. Ku ikubitiro ngo babanje kubika izo nyandiko makarito, bazishyira mu tubati twabugenewe, nyuma batangira igikorwa cyo kuzishyingura mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka scanning cyangwa digitalization mu ndimi z’amahanga.
CNLG ivuga ko kugeza ubu inyandiko zose za Gacaca izifite, aho iz’uturere 27 zamaze gushyingurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, hakaba hasigaye uturere twa Rubavu, Rutsiro ndetse na Nyabihu.
Mbere y’uko izo nyandiko zitangira gushyingurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo CNLG yabaraga izisaga ibihumbi 63, aho ngo habazwe amapaji yose harimo n’atari yanditseho.
Gusa, Dr Bizimana avuga ko uwo mubare w’amapaji ushobora kutazagerwaho, aho ngo mu gushyingura mu buryo bw’ikoranabuhanga amapaji atanditseho atajya abarwa.
Yagize ati “Dutangira ikigereranyo cy’inyandiko twasanze kigera nko muri miliyoni 63, mvuze neza ikigereranyo kuko tuticaye ngo tubare urupapuro ku rundi ahubwo twagiye tugereranya dukurikije ingano y’imanza zagiye ziza zivuye mu turere ndetse n’ingano y’amacasette yagiye afatwa, tugafata ikigereranyo twumva ko cyaba gihuye n’ukuri…Icyakora dukeka ko bishobora kuzagabanuka kuko tumaze kurangiza uturere 27 kuri 30 muri utwo turere tumaze gukora impapuro zingana na 35,433,399, amapaji y’impapuro.”
Uretse gushyira inyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga, CNLG ivuga ko hari amashusho y’imanza za Gacaca ari kuri za cassette ashaje ya kera zigera ku bihumbi 8, aho ngo na byo bazabishyingura mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ngo hari kandi izindi mpapuro zakoreshwaga mu buyobozi ndetse n’ amakayo manini (registre) agera ku bihumbi 52 zandikwagamo gahunda za Gacaca, zagiye zandikwamo ibintu bitandukanye mu gihe cy’inkiko Gacaca
Miliyari hafi 3 ni zo zizagenda kuri uyu mushinga
Mbere y’uko umushinga utangira CNLG yari yagaragaje ko uzatwara amafaranga asaga Miliyari 5 z’amanyarwanda, gusa ngo baje kugira ibintu bimwe na bimwe bituma uzatwara 2,804 332 290.
Mu ngengo y’imari ya 2015-2016 CNLG yahawe miliyoni 617, 000 000, mu mwaka wa 2016-2017, ihabwa 887 332 290, na ho 2017-2018 ikaba yarahawe 1, 300 000 000.
Muri Werurwe 2005 ni bwo inkiko Gacaca zatangiye kuburanisha abakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zasoje imirimo yazo muri Kamena 2012 zimaze guca imanza zisaga miliyoni 2.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/zimwe-mu-nyandiko-za-gacaca-ziri-mu-bubiko-zishobora-kuzashyirwa-kuri-interineti/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Gacaca.jpg?fit=800%2C533&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Gacaca.jpg?resize=140%2C140&ssl=1JUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbakozi babanza gutunganya inyandiko za Gacaca kugira ngo zibashe gushyirwa mu mashini izishyingura mu buryo bw’ikoranabuhanga Guhera muri 2015 Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatangiye gutunganya inyandiko z’Inkiko Gacaca kugira ngo zibikwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ni umushinga ifatanyije n’Umuryango Aegis Trust, aho byitezwe ko ibikorwa byo gushyingura izo nyandiko mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Businesses are erasing the boundaries between nations and
as a outcome, communication play the chief part in expanding your reach
as entrepreneur. Communication, in this fact, is the knack to translate between any cant doublet there
is and the rewrite services explode has made
it disinterested easier. You legitimate have to change sure the circle you empower your rendition offers legitimate accommodation, which can be verified by
checking the reviews of the fastidious one.