Uwimana Cyprien, umusore ufite inkomoko mu ntara y’Uburengerazuba ariko wari waraje gusura umuryango we mu karere ka Gasabo yiyahuye asiga yanditse ubutumwa asaba ko ntawukwiye kumukurikiza amagambo kuko n’abandi bazamusangayo.

Ku itariki ya 23 Kamena 2016 ahagana saa mbili z’umugoroba nibwo Uwimana w’imyaka 25 yasanzwe mu nzu ya mukuru we wo kwa nyina wabo, utuye mu mudugudu wa Nyabitare, akagali ka Gasanze umurenge wa Nduba yimanitse mu mugozi.

Umuyobozi w’uyu mudugudu, Kazimbaya Viateur yabwiye abanyamakuru ko mu ntangiriro z’uku kwezi aribwo Uwimana yaje gusura uyu mukuru we, maze ku itariki ya 22 Kamena bakamusiga ku rugo bagiye gushyingura mu karere ka Nyamasheke.

Ati” Ejo nka saa yine z’amanywa abaturanyi baramubonaga ariko kuva iyo saha ntibongeye kumubona. Abo mu rugo bahageze nka saa moya basanga harafunze bategereza nk’iminota 30 barangije bafata umwanzuro wo kwica urugi. Bagikingura bahita babona umuntu yimanitse mu kagozi.”

Yakomeje avuga ko bakibimenyeshwa nk’ubuyobozi bitabaje inzego za polisi nayo ibabuza kumukoraho.

Ati” Polisi yahageze bakora mu mifuka basanga afitemo agenda nto kanditsemo uburyo yiyahuyemo avuga ngo nta cyiza yigeze abona mu isi ngo batamukurikiza amagambo nawe bazamusangayo.”

Kazamibaya yakomeje avuga ko polisi yatanze uburenganzira bwo kumushyingura cyangwa se bakajya gupimisha umurambo maze umuryango we uhitamo kumushyingura kuko bemeza ko nk’umuntu wari urangije amashuri yisumbuye icyemezo yagifashe nk’umuntu mukuru.

Nubwo umuryango we uvuga ko nta kibazo yari afite, Uwimana yari yararerewe mu kigo cy’impfubyi kubera ko se yatandukanye na nyina akimara kumutera inda, hakaba hari hashize umwaka umwe gusa abonanye na se.

Abarimu bamwigishije mu mashurib yisumbuye bavuze ko ku ishuri yakundaga kunywa ibiyobyabwenge ndetse akaba yarigeze kuvuga ko aziyahura kuko ubuzima ntacyo buvuze.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu amakuru y’urupfu rw’uyu musore wapfuye yiyahuye ndetse avuga ko inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza.

Inyandiko bikekwa ko ari iyo Nyakwigendera yasize yanditse

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/kwiyahura.jpg?fit=717%2C404&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/kwiyahura.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUwimana Cyprien, umusore ufite inkomoko mu ntara y’Uburengerazuba ariko wari waraje gusura umuryango we mu karere ka Gasabo yiyahuye asiga yanditse ubutumwa asaba ko ntawukwiye kumukurikiza amagambo kuko n’abandi bazamusangayo. Ku itariki ya 23 Kamena 2016 ahagana saa mbili z’umugoroba nibwo Uwimana w’imyaka 25 yasanzwe mu nzu ya mukuru we...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE