Yatawe muri yombi nyuma yo kugereranya imibanire y’Abanyarwanda n’iy’injangwe n’imbeba
Rucyeba Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 70 utuye mu murenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali, ubu ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Remera kubera amagambo yavugiye mu biganiro byo ku mugoroba byo kwibuka ku nshuro ya 20 kwibuka abatutsi bazize Jenoside akavuga ko Abanyarwanda barushywa n’ubusa ngo kuko injangwe itabana n’imbeba.
Nyuma y’igihe jenoside irangiye Rucyeba yaje gupfusha umwe mu bavandimwe be, amushyingura hafi y’urugo rwe. Ariko akajya asaba ubuyobozi ko yatabururwa akamujyana mu rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenioside, nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Kacyiru Nsabimana Vedaste yabibwiye IGIHE.
Ngo ubuyobozi bwakomeje kumubwira ko urwibutso rushyingurwamo abatutsi bazize jenoside gusa abandi bagashyingurwa mu irimbi risanzwe.
Nsabimana yagize ati : ‘‘Rucyeba ntiyabyumvaga, ahubwo yajyaga akunda kubibaza ndetse akanashinja ubuyobozi ko bwamubujije gushyingura umuvandimwe we mu cyubahiro.’’
Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 11 Mata, ngo nibwo Rucyeba yakomeje kwaka ijambo mu biganiro byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nyuma baza kurimuha.
Nsabimana yakomeje abwira IGIHE ko mu gihe abantu bari bamuteze amatwi, Rucyeba yateruye akagira ati : ‘‘N’ibyo musobanura byose nta gihe injangwe izabana n’imbeba.’’
Uyu muyobozi w’umurenge wa Kacyiru yavuze ko nyuma yo kuvuga aya magambo abaturage bavuze ko batabyihanganira, ngo nibwo umuyobozi w’umudugudu yahamagaye Polisi, irafatwa ajyanwa kubazwa. Ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Mwiseneza Urbain aganira na IGIHE ku murongo wa telefone, yatubwiye ko uyu ‘‘musaza’’ ubu ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside.
Ntitwabashije kubona abaturage bari muri ibyo biganiro ngo batubwire niba koko Rucyeba yavuze ayo magambo, gusa Rucyeba aracyari mu maboko ya polisi aho ari kubibazwa. Mu gihe byaba bimuhamye ko koko yavuze amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside, yahita ashyikirizwa ubucamanza.
www.igihe.rw
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-kugereranya-imibanire-yabanyarwanda-niyinjangwe-nimbeba/JUSTICE AND RECONCILIATIONRucyeba Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 70 utuye mu murenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali, ubu ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Remera kubera amagambo yavugiye mu biganiro byo ku mugoroba byo kwibuka ku nshuro ya 20 kwibuka abatutsi bazize Jenoside akavuga ko Abanyarwanda barushywa n’ubusa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
ariko se Rukeba ko ari umwe mu Banyarwanda benshi bazize kuvuga icyo batekreza!!!!Itegeko ry’ingenga bitekerezo rigamije kubuza abantu kuvugaicyo batekereza nyamara itegeko shinga rirabitwemerera.Ikibi ni ugutukana no guhamarira abantu kugira nabi.Rukeba ashobora gosobanura amagamboye imbere y’umucamanza agahita arekurwa.ariko kubera politiki yo mu RWANDA ashobora kuborera muri prison.Habaho za extremes mu biterezo by’abantu.Leta niyo igomba kwita kuri ibyo bibazo aho gufunga umusaza wavuze ibyo abantu benshi batekereza bucece.Mufashe abanyrwanda kwiyunga no kubana neza mudakoresheje kubakanga no kubatera ubwoba.