Munyakazi amurika sheik y’ibihembo bye(Ifoto/Kagahe Jean Louis)

 

Munyakazi Gatoya Jean Claude yatsindiye miliyoni 156,790,000 Frs mu mukino w’amahirwe ,ubwo yari yashoye amafaranga 600 gusa   mu mikino y’igikombe cy’isi 2014.

Munyakazi akomoka mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagali kitwa Umudugudu, naho umudugudu akomokamo ukaba witwa “Iyobokamana”.

Iki gihembo cya Sports4Africa cyashyikirijwe Munyakazi ku wa 24 Kamena 2014,  cyatanzwe n’Ikigo LPS Rwanda/New Sojel Ltd, rikaba ari ishami rya LPS (Loteries et paris sportifs) gifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Tunis  muri Tuniziya.

Munyakazi w’imyaka 34 akaba n’ingaragu, asanzwe ari umucuruzi w’inka n’ibizikomokaho, yasobanuriye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yatangiye uyu mukino (betting) mu myaka hafi 2 ishize, ariko akaba nta kipe y’amahanga afana ,ahubwo ko afana Etincelles yo mu Rwanda.

Yagize ati “nsanzwe njya muri uyu mukino ngiye kwishakira agafaranga gusa,ubu nkaba narakoze imibare ijyanye n’imikino 5, yose iza gucamo”.

Asobanura ko yari asanzwe atsindira amafaranga nk’ibihumbi 30(ubwa mbere),ubundi,mu mezi 3 ashize  akaba yaratsindiye ibihumbi magana 8 yashoye amafaranga 300 gusa ku mikino y’umupira 3 yose.

Ku birebana n’icyo azakoresha aya mafaranga, Munyakazi yagize ati “kubera ko aya mafaranga nayabonye ku bw’amahirwe,nanjye niteguye kuguriramo amabati imiryango 6 yo mu mudugudu wo mu Murenge wa Rugerero,abandi 20 nkabagurira mitiweli. Asigaye nzayashyira kuri konti,mbanze ntekereze ku cyo nzayakoresha”.

Munyakazi aragira inama abandi banyarwanda kugerageza amahirwe yabo,anabashishikariza gukunda uyu mukino kuko ariryo banga rya mbere ryo kuwutsinda.

Jean Pierre  Murama ,Umuyobozi wa LPS ku rwego rw’Afurika yasobanuye ko mu Rwanda ariho ha mbere muri Afurika hatangijwe umukino wa “betting” utanga igihembo cya Sports4Africa guhera muri Mutarama 2012,naho Munyakazi akaba ariwe munyafurika wa mbere wegukanye amafaranga menshi muri uyu mukino ku rwego rw’Afurika.

Yagize ati “tumaze gusohora miliyoni zitari nke mu misoro duha guverinoma,tunishyura miliyoni nyinshi ku bakinnyi kuva dutangiye (mu Rwanda),ariko Munyakazi yaradushimishije cyane.

Tunejejwe no kumushyikiriza ibi bihembo twizeye ko bizahindura ubuzima bwe”.

Ku birebana n’igihe bifata kugira ngo uwatsinze ahabwe ibihembo bye yagize ati “ubundi ni nyuma y’iminota 20,ariko iyo yategeye imikino myinshi turindira ko yose irangira”.

LPS Rwanda ifite amashami 30 mu gihugu kandi n’ayandi aracyafungurwa nkuko byatangajwe na Kalisa Egide,Umuyobozi wa LPS mu Rwanda.

Ibindi bihugu bitangwamo igihembo cya Sports4Africa ni Gabon, Zambiya,Burundi, Kameruni na Cote d’Ivoire.

Kalisa yasobanuye ko uyu mukino w’amahirwe utita ku mukino w’umupira w’amaguru gusa, wita no kuri tennis,basketball n’ibikorwa mpuzamahanga nk’Igikombe cy’Isi cyangwa za Shampiyona nka “Champions League”.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMunyakazi amurika sheik y’ibihembo bye(Ifoto/Kagahe Jean Louis)   Munyakazi Gatoya Jean Claude yatsindiye miliyoni 156,790,000 Frs mu mukino w’amahirwe ,ubwo yari yashoye amafaranga 600 gusa   mu mikino y’igikombe cy’isi 2014. Munyakazi akomoka mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagali kitwa Umudugudu, naho umudugudu akomokamo ukaba witwa 'Iyobokamana”. Iki gihembo cya Sports4Africa cyashyikirijwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE