Yasuwe : 
 0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Sano James wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) na Kamanzi Emmanuel wayoboraga Ishami rishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi (EDCL) bafungwa iminsi 30 mu gihe iperereza ku byaha bashinjwa rikomeje.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo urukiko rwatangaje umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ariko mu baregwa uko ari babiri hiyongeraho Niyibizi Mbanzabigwi witaga ku bikorwa byo kugeza amashanyarazi mu baturage. Muri abo, nta n’umwe waje kumva umwanzuro we.

Sano ashinjwa ibyaba bibiri birimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu no gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko.

Umucamanza yagendaga asoma ibirego by’Ubushinjacyaha n’ubwiregure bw’abaregwa, avuga ko Sano ashinjwa ko yatanze isoko ryo gushyira abakozi mu myanya kandi inama y’ubutegetsi yararikuye mu masoko yihutirwaga, ibikora ivuga ko nta mafaranga yaryo ahari, bityo byakorwa na WASAC ubwayo.

Ibyo ngo Sano yabirenzeho ategeka ko bikorwa n’ikigo Cerrium Advisory cyahoze cyitwa MCA, atanga iryo soko rya miliyoni 61 Frw nta piganwa ribayeho. Ubushinjacyaha buvuga ko hari umutangabuhamya witwa Barigye George wavuze ko Sano yamutegetse kubwira akanama gashinzwe amasoko ko isoko ryo gushaka abakozi rihabwa Cerrium nta piganwa.

Ashinjwa kandi ko yafashe icyemezo cyo kwimura WASAC ikava aho yakoreraga ikajya gukodesha inzu bishyura miliyoni 26 n’ibihumbi 264 Frw buri kwezi, kandi ngo isoko ritangwa nta piganwa ribayeho.

Ubushinjacyaha buvuga ko iryo soko ryahawe ikigo Hygebat gihagarariwe na Mugabo Theobard “usanzwe utsindira amasoko muri WASAC.”

Sano yaburanye ahakana ibyaha aregwa avuga ko atari we utanga amasoko ahubwo atangwa n’akanama kabishinzwe muri WASAC, ndetse kuba byarakorwaga nta piganwa ryatowe n’inama y’ubutegetsi.

Sano yiyemereye ko yagize uruhare mu kwimura WASAC, ariko ngo byatewe n’uko batari bagikwirwa aho bakoreraga mbere, ndetse kuba inzu bakodesheje yarabaye iya Hygebat, ngo nta ruhare yabigizemo, ahubwo bashyizeho itsinda “ryo gushakisha inzu ibereye ikigo nka WASAC”.

Yavuze ko ibyo ashinjwa ari ukumubeshyera, ibirego byose bikaba bisunikwa n’inama y’ubutegetsi, ahubwo akwiye kurekurwa kuko ntacyo yabangamira ku iperereza.

Mu iburanisha, umuvandimwe we Taratibu Japhet yari yemeye kumutangira ingwate ku mitungo ye irimo n’imodoka, ariko urukiko ruvuga ko idafite igiciro gikuba kabiri ibyo Sano ashobora kuryozwa bigera kuri miliyari imwe bityo bakaba basabwaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko rwavuze ko kuba hari ibyo yiyemerera kandi hakaba n’abatangabuhamya bamushinja, ari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho bityo akwiye gufungwa by’agateganyo.

Kamanzi we hiyongeraho ikindi cyaha

Kamanzi Emmanuel wayoboraga EDCL, nawe akurikiranyweho gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha abakozi mu manyanga.

Ashinjwa ko afatanyije na Niyibizi Mbanzabigwi baguze ‘transformers’ 10 zitagikoreshwa mu Rwanda kandi yari abizi nka ‘Engineer’, muri Kanama 2016 aza kugura izindi 75 za ‘single phase’ zari zifite agaciro ka $123 144, kandi mu bubiko harimo izindi zigera kuri 322.

Kamanzi na Niyibizi kandi ngo bimuye sitasiyo nto ya Rulindo aho yagombaga kubaka bitera leta igihombo, ndetse anakoresha imodoka ya leta kandi buri kwezi agenerwa amafaranga y’ingendo angana na 1 298 421 Frw, aza no gukoresha imodoka y’akazi ajyana imbaho aho yubakaga i Gasogi.

Kamanzi anashinjwa ko yasinye ku masezerano yo kugura amapoto 1000 habonekamo 400 agoramye kandi bakarenga bakishyura 90% y’amafaranga yose.

Bombi baburanye bahakana ibyaha baregwa, ariko Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibaruwa Kamanzi yandikiye Minisitiri w’ibikorwa remezo asaba imbabazi ko yagendeye mu modoka y’akazi ahabwa amafaranga y’ingendo, ariko ngo yari agitegereje imodoka ye.

Kamanzi yemeye ko amapoto arebwa n’ikibazo yaguzwe, ariko ngo we yasinye ku masezerano ariko siwe wakiriye ibikoresho, ndetse ngo na za transformers zaguzwe byakozwe n’abari bazikeneye.

Urukiko rwavuze ko ibyaha akekwaho bikomeye kuko bishobora guhanishwa hejuru y’imyaka ibiri kimwe na Niyibizi rutegeka ko bafungwa iminsi mirongo itatu.

Umucamanza yatangaje ko buri umwe muri aba baregwa afite iminsi itanu yo kujuririra umwanzuro wo gufungwa by’agateganyo.

James Sano yahoze ayobora WASAC

Kamanzi Emmanuel yari asanzwe ari Umuyobozi wa EDCL

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/sano-wasac.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/sano-wasac.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS Yasuwe :   Yavuzweho : 0  0 0 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Sano James wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) na Kamanzi Emmanuel wayoboraga Ishami rishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi (EDCL) bafungwa iminsi 30 mu gihe iperereza ku byaha bashinjwa rikomeje. Kuri uyu wa Gatanu nibwo urukiko rwatangaje umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE