Coloneli Tom Byabagamba n’Umunganizi we mu mategeko, Me. Valerie Musoni (Ifoto/ububiko)

 

Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa rya Brig. General Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba na sergeant Kabayiza ruteganijwe uyu munsi nyuma ya saa sita.
Muri uru rubanza, Col.Tom Byabagamba ukiri mu gisirikare cy’u Rwanda umaze ukwezi kurenga afunze, arashinjwa  kuvuga ko FDLR atari ikibazo k’u Rwanda  mu gihe  amahanga  afata uyu mutwe  nk’umutwe w’iterabwoba.
Col. Tom Byabagamba  ngo ashinjwa kuba yarivugiye mu magambo ye ko FDLR atari ikibazo k’u Rwanda.
Ubwo yitabaga urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo mu mpera z’icyumweru twashoje aburana ku ifungwa n’ifungurwa, ubushinjacyaha bwa gisirikare  bwavuze ko Col. Tom Byabagamba yivugiye  ko FDLR atari umutwe w’iterabwoba mu gihe n’amahanga abizi neza ko FDLR igamije kugirira nabi Abanyarwanda ariko  umwunganizi we, Me. Musoni Valerie,  yavuze ko  bitari bikwiye ko Col. Tom  asuzugura ingabo z’u Rwanda nawe arimo avuga ko FDLR nta kibazo iteye ko u Rwanda rurajwe inshinga n’iterambere.
Umushinjacyaha wa gisirikare Nzakamwita yagize ati; “N’amahanga arabizi neza ko FDLR  ari umutwe w’iterabwoba ugamije kugirira nabi  Abanyarwanda  ariko Col. Tom Byabagamba we  arawushima.”
Nk’uko ubushinjacyaha  bwakomeje bubivuga ngo  Col. Tom Byabagamba  ngo yagiye agaragaza guhinduka mu mikorere ye ndetse   ahamagarwa n’Ubuyobozi bw’ingabo  kenshi  agirwa inama ko yareka gukomeza  kwifatanya n’umuvandimwe we Himbara David  usebya u Rwanda ariko Col. Tom Byabagamba akomeza kwinangira.
Col. Tom Byabagamba ngo yanakomeje kwijandika mu bikorwa  byo  kwamamaza nkana ibihuha  agomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho nk’uko ubushijacyaha bwakomeje bubivuga.
Ibi ngo bigaragarira mu magambo Col. Tom Byabagamba yagiye   abwira bamwe mu basirikare bakuru bo mu rwego rwa Jenerali (Generals).
Amwe muri aya magambo ngo ni aho yavuze ati ” Nta kintu gishobora kurusha kuba kibi ku buzima bw’abantu kurusha  intambara,  nta n’igitera intambara kurusha akarengane no kutisanzura muri politiki”.
Umushinjacyaha yavuze ko Colonel Byabagamba yashakaga kumvikanisha ko mu Rwanda hari akarengane.
Col. Tom Byabagamba  kandi ngo yoherezaga abantu  ubutumwa bugufi akoresheje telefoni igendanwa avuga nabi ubutegetsi aho yavuze ko abayobozi batagirira imbabazi  abagore n’abana  kenshi bigaragaza ko badahangayikishijwe  n’ubuzima bw’abaturage bayobora.
Ibi  byose ngo Col. Tom Byabagamba  yari yabikuye  mu nyandiko yari yasohotse kuri interineti  kuri rumwe mu rubuga rwandika rusebya  Leta y’u Rwanda”.
Nk’uko ubushinjacyaha bwakomeje bubivuga ngo amaze kubona  ibi ngo ntabwo Col. Byabagamba   yigeze agira ubushake bwo kunyomoza ibyavugwaga   k’u Rwanda byose nk’umuyobozi  ahubwo agenda agaragaza ko mu Rwanda hari akarengane ko nta bwisanzure bwa politiki buhari.
Col. Tom Byabagamba   yisobanura imbere y’urukiko ku byo ashinjwa, yavuze ko kugeza na n’ubu   atarigera abona inyandiko z’ibyo aregwa.
Yisobanura ku cyaha cyo kwamamaza ibihuha nkana agamije kugomesha abaturage no kubangisha ubutegetsi buriho,  Col. Tom Byabagamba yagize ati ” Ibihuha bavuga namamaje ntabyo bigeze bavuga ntabwo bavuga aho nabyamamarije  n’igihe nabikoreye none nabivugaho iki ? ”.
Abajijwe ku magambo ubushinjacyaha buvuga ko yagiye yohereza  akoresheje telefone igendanwa , Col. Tom Byabagamba yavuze ko atibuka niba hari amagambo yohereje.
Asubiza ku magambo  yasomye  kuri rumwe mu rubuga rwandika rusebya Leta y’u Rwanda , Col. Tom Byabagamba yavuze ko inyandiko bamurega atari we wayanditse ati ” Ni igitabo nasomye kandi mugishatse mwakibona.”
Col. Tom Byabagamba avuga ku gukorana n’umuvandimwe we Himbara David,  yavuze ko ntacyo ajya akorana na Himbara.
Me. Musoni Valerie wunganira Col. Tom Byabagamba mu mategeko  yasubije ku bijyanye n’inyandiko ubushinjacyaha burega Col. Tom  aho yavuze ko iyi nyandiko atari iya Col. Tom Byabagamba kandi ko n’abandi bose bayisoma.
Yagize ati “Inyandiko Col. Tom Byabagamba aregwa uwayanditse arahari. Uko Col. Tom Byabagamba yasomye inyandiko ni nk’uko natwe tuyisoma ahubwo sinzi impamvu yitirirwa   Col. Tom”!
Ku bijyanye  n’uko Col. Tom Byabagamba  yavuze ko FDLR atari ikibazo k’u Rwanda, Me. Musoni yabajije ubushinjacyaha   niba bwarifuzaga ko Col. Tom Byabagamba  asuzugura ingabo z’u Rwanda nawe arimo nk’umusirikare mukuru.
Me. Musoni ati “Nizera ko ingabo z’u Rwanda ari ingabo zikomeye cyane ntabwo FDLR yazinesha kuvuga ko FDLR atari ikibazo k’u Rwanda ntabwo ari ukuyishima.”
Me. Musoni yavuze ko ubu u Rwanda rurajwe inshinga n’iterambere no  kuzamura uburezi n’ibindi.
Col. Tom Byabagamba, Brig. Gen Rusagara Frank, na Sergeant Kabayiza Francois bose   bakurikiranweho  ibyaha byo kwamamaza nkana ibihuha  bigamije kwangisha ubutegetsi buriho  abaturage, gukora ibikorwa bigamije gusebya igihugu ndetse no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko aho icyaha cyo gutunga imbunda  kiregwa Brig. Gen Frank Rusagara wenyine.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSColoneli Tom Byabagamba n'Umunganizi we mu mategeko, Me. Valerie Musoni (Ifoto/ububiko)   Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa rya Brig. General Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba na sergeant Kabayiza ruteganijwe uyu munsi nyuma ya saa sita. Muri uru rubanza, Col.Tom Byabagamba ukiri mu gisirikare cy’u Rwanda umaze ukwezi kurenga afunze, arashinjwa  kuvuga ko FDLR...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE