Mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu I saa tatu z’ijoro, mu kagari ka Rutagara mu murenge wa Rubavu harasiwe umusirikare wa FARDC washatse kwinjira mu buryo bunyuranye n’amategeko yahagarikwa n’ingabo za RDF akabyanga. Ni ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze ibyumweru 2 undi musirikare wa FARDC arashwe nyuma yo gushaka kwinjira mu Rwanda ku mbaraga.

Uyu ni umusirikare wo muri Congo wa kabiri urasiwe mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nyuma y’uko tariki ya 17 Kamena 2016, undi musirikari yarasiwe ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda muri uwo Murenge wa Rubavu akahasiga ubuzima.

Itsinda ry’abasirikare rishinzwe kugenzura imipaka mu biyaga bigari, EJVM, kuri uyu wa Gatandatu ryagiye gukurikirana iby’urupfu rw’uyu musirikare, u Rwanda rumushyikiriza RDC mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rubavu.

PNG - 802.2 kbsoldat-2
Umusirikare wa FARDC wiciwe ku butaka bw’u Rwanda

Capt. Pascal Nzaramba uyobora Ingabo z’u Rwanda zikorera muri ako gace gaherereye ku mupaka w’u Rwanda na Congo, yavuze ko uwo musirikare utatangajwe amazina nta bimuranga bamusanganye.

Ati “Nta byangombwa twamusanganye gusa twarebye neza dusanga afite amasasu ane ya SMG (ubwoko bw’imbunda). Ikigaragara hano hafi hashobora kuba hari abarwanyi ba FDLR bashaka kudushotora, turizeza Abanyarwanda umutekano kandi ntabwo bazaduca mu rihumye.”

Haba kuri uyu musirikari warashwe mbere haba no kuri uyu wa kabiri, EJVM ikomeje kwirinda kugira icyo ibivugaho.

PNG - 791 kb
Ingabo za EJVM zanze kugira icyo zitangaza gusa zigaragaza ko bimaze kuzirenga

Umuyobozi wungirije muri iri tsinda, Colonel Philbert Okanza, ari nawe wari uriyoboye kuri uyu wa Gatandatu, yagize ati “Ntacyo navuga ibi biracyari ibanga, gusa biraturenze tugiye gukora raporo, nicyo dusabwa.”

Kutagira icyo batangaza kuri EJVM, Capt Nzaramba avuga ko harimo ikibazo kuko no ku musirikare warashwe ubushize batavuze kandi nta na raporo batanze.

Ati “Ubushize ntabwo bavuze kandi nta na raporo twabonye. Byatumye bataza gufata umurambo w’umuntu wabo birangira twe tumushinguye. Uyu we rero ingabo za Congo zavuze ko zabuze umusirikare barebye basanga niwe.’’

umurambo w’uyu musirikarei wa kabiri warasiwe mu Rwanda washyikirijwe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya saa kumi n’ebyiri, mu cyubahiro cya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu I saa tatu z’ijoro, mu kagari ka Rutagara mu murenge wa Rubavu harasiwe umusirikare wa FARDC washatse kwinjira mu buryo bunyuranye n’amategeko yahagarikwa n’ingabo za RDF akabyanga. Ni ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze ibyumweru 2 undi musirikare wa FARDC...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE