Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency international Rwanda Madame Ingabire Marie Immaculee aravuga ko ku manywa yo kuri uyu wa kabili umuntu witwaje intwaro yagerageje kubaza ushinzwe umutekano ku biro by’uyu muryango, amufatiraho imbunda ubwo yamubazaga aho Madame Ingabire aherereye.

Madame Ingabire yagize ati:”umuntu yaje asaba umusekirite uburenganzira bwo kwinjira, avuga ko ashaka umuyobozi mukuru, uyu musekerite amusaba ibimuranga kugira ngo amureke yinjire, akora mu mufuka asa nkuzana ibyo amusabye amufatiraho imbunda”.

JPEG - 58.5 kb
Umuyobozi w’umuryango Transaparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee

Uyu muyobozi asanga ibi bikorwa bigamije kumutera ubwoba ngo atezuke ku nshingano z’akazi ke.

Mu minsi ishize umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu Human Rights watch wanenze uburyo iperereza ku rupfu rw’undi mukozi w’uyu muryango Gustave Makonene riri kugenda buhoro, uyu we akaba yariciwe mu karere ka Rubavu.

Umuyobozi wa Transparency International- Rwanda Ingabire Immacule yabwiye abanyamakuru ko badakwiriye kugira ubwoba kuko nawe atajya abugira. Yagize ati “Mureke dukore aka kazi hari abatwanga, hari n’abadukunda, nibura niyo twapfa amateka azahora atwibuka”

Rabbi Malo Umucunguzi – Imirasire.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency international Rwanda Madame Ingabire Marie Immaculee aravuga ko ku manywa yo kuri uyu wa kabili umuntu witwaje intwaro yagerageje kubaza ushinzwe umutekano ku biro by’uyu muryango, amufatiraho imbunda ubwo yamubazaga aho Madame Ingabire aherereye. Madame Ingabire yagize ati:'umuntu yaje asaba umusekirite uburenganzira bwo kwinjira,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE