Nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Amb Jacques Bihozagara wapfiriye mu gihugu cy’uburundi muri gereza ya Mpimba, ugejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Mata 2016, umuryango we wasabye Leta y’u Rwanda ko mbere y’uko ashyingurwa umurambo we wakorerwa isuzumwa (Autopsy) kugira ngo hamenyekane icyaba cyarishe uyu nyakwigendera.

JPEG - 56.8 kb
Umufasha wa Nyakwigendera Jacques Bihozagara n’umukobwa we

Umuryango w’uyu Nyakwigendera uvuga ko ukeneye kumenya icyamwishe ukava mu rujijo, ngo kuko uburyo yapfuyemo ntibusobanutse, ndetse ngo ntiyigeze arwara ngo bimenyekane, uretse kumva ngo umuntu yapfuye bitunguranye.

Amb Jacques Bihozagara yaguye muri gereza ya Mpimba mu cyumweru gishize, aho yari amaze amezi ane afungiwe, ndetse urupfu rwe rwatunguye benshi kuko ntandwara igaragara yaba yari arwaye ngo umuntu abe yakeka ko ari yo yaba yaramuhitanye.

Nyuma y’urupfu rwe, Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yasabye u Burundi ibisobanuro ku cyihishe y’urupfu rwe rwatunguranye, gusa kugeza ubu ntakiramenyekana.

Umwe mu bo mu muryango we wavuganye n’itangazamakuru ubwo umbiri Amb Jacques Bihozagara wari umaze kururutswa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, Muligande Eugene, yashimiye Leta y’u Rwanda ku buryo yababaye hafi, anayisaba gukora iperereza, igakorera isuzuma umurambo wa Nyakwigendera maze hakamenyekana icyamwishe.

Muligande Eugene yagize ati: “Iki ni icyaha cyakorewe umuturage w’u Rwanda, guverinoma ikwiye gushyira imbaraga mu iperereza, iri ni ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu kandi hakenewe iperereza ryo ku rwego mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko nyuma y’urupfu rwa Bihozagara, Leta y’u Burundi yanze gutanga umubiri, igasaba umuryango gushyira umukono ku rwandiko ruhakana ko nta ruhare yagize mu rupfu rwe.

Umuryango wa Bihozagara uvuga ko wabyanze ahubwo ukerekana ko hakenewe ibizamini by’inzobere kandi byizewe byerekana icyamwishe.

Yavuze ko bahise bashyira icyo kibazo mu maboko ya ambasade y’u Burundi kandi ko cyakemuwe neza.

Jacques Bihozagara yafashwe n’inzego z’umutekano z’u Burundi mu Kuboza 2015, aho zavugaga ko ashinjwa kuba maneko y’u Rwanda, kuva icyo gihe yafungiwe muri gereza ya Mpimba yo mu gihugu cy’u Burundi, akaba ari na ho yaguye, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe, ndetse na leta y’u Rwanda yasabye leta y’u Burundi gutanga ubusobanuro ku cyaba cyihishe inyuma y’urupfu rwe, gusa Leta y’u Burundi ntiyigeze itanga ubusobanuro.

imirasire

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/arton26326-225bf.jpg?fit=125%2C100&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/arton26326-225bf.jpg?resize=125%2C100&ssl=1Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Amb Jacques Bihozagara wapfiriye mu gihugu cy’uburundi muri gereza ya Mpimba, ugejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Mata 2016, umuryango we wasabye Leta y’u Rwanda ko mbere y’uko ashyingurwa umurambo we wakorerwa isuzumwa (Autopsy) kugira ngo hamenyekane...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE