Umurenge wabuze AMABATI 20 yo gusakara inzu y’umusaza Gashaza!
Iy’inkuru turayikesha ikinyamakuru umuseke: Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabimata muri Nyaruguru bwavanye uyu musaza muri ako kantu yabagamo bumushyira mu rugo rw’umwuzukuru we witwa Nsabimana ufite umugore n’abana ngo abe ariho aba mu gihe bagigiye kumwubakira inzu ye nk’utishoboye kandi w’incike.
Umuseke wabajije inshuro zirenze imwe Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyabimata, Munyankindi Clèt aho ibikorwa bigeze avuga ko babanje gushaka ikibazo aho kibonekeye bagafatanya mu muganda gushaka ibiti.
Umwe mu baturage baturanye na Gashaza yatangaje ko ubuyobozi bw’Umurenge bwapatanye n’uwitwa Kwibarira ngo azashinge inzu ayitere imbariro.
Umuganda abaturage bakoze ngo ni uwo gutema no kwikorera ibiti byo kuzamuza inzu gusa, ibindi ngo byakozwe na Kwibarira hamwe n’abamufasha kubaka bazwi nk’abayede(aides-maçons).
Nyuma yo gushyiraho imbariro abafundi babaye baretse, bategereje kubona amabati yo kusakara kuko ngo batari gutera inzu icyondo batarasakara kuko imvura iguye yasenya inzu.
Mu byumweru bibiri bishize Umuseke wongeye kubaza umuyobozi w’Umurenge aho kubakira uyu musaza bigeze asubiza ati “ Uzaze tuvugane imbonankubone kuko sinamenya niba koko uri umunyamakuru kuko hari benshi bampamagara bambaza kuri uriya musaza.”
Nyuma y’umwanya muto, Munyankindi yahamagaye umunyamakuru bari bamaze kuvugana amubwira ko bamaze kuzamura inzu, ko mu cyumweru gitaha (icyumweru gishize) bazasakara.
Munyankindi yabwiye Umuseke ko bamaze kubakira inzu uriya musaza ifite ibyumba bibiri na salon, ngo ireshya na metero eshanu kuri eshashatu ariko ngo bazanamwubakira ubwiherero n’igikoni.
Ubwo twandikaga inkuru ya mbere ku mibereho y’uyu musaza, Gitifu wa Nyabimata yatubwiye ko hari amabati atandatu bari basanganywe ku biro by’Umurenge, ko bayaheraho basakara inzu ya Gashaza.
Kugeza ubu ikiri kwibazwa n’abaturanyi b’uyu musaza ni uburyo Umurenge wabuze amabati 20 yo gusakara inzu y’uyu musaza wabaga munsi y’igiti.
Kubera ko Akarere ka Nyaruguru, n’umurenge wa Nyabimata byegeranye n’ishyamba rya Nyungwe rikunda kugwamo imvura nyinshi abatuye aha bavuga ko imvura y’itumba yegereje nigwa ntakirakorwa izasenya n’aho bari bageze.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/umurenge-wabuze-amabati-20-yo-gusakara-inzu-yumusaza-gashaza/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIy'inkuru turayikesha ikinyamakuru umuseke: Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabimata muri Nyaruguru bwavanye uyu musaza muri ako kantu yabagamo bumushyira mu rugo rw’umwuzukuru we witwa Nsabimana ufite umugore n’abana ngo abe ariho aba mu gihe bagigiye kumwubakira inzu ye nk’utishoboye kandi w’incike. Umuseke wabajije inshuro zirenze imwe Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyabimata, Munyankindi Clèt aho...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS